RFL
Kigali

Musanze FC yabonye undi muterankunga uzajya ayitangaho Miliyoni 21 n'imisago-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/09/2018 15:59
0


Musanze FC ikipe ikina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yongeye kubona undi muterankunga (CETRAF Ltd), uruganda nyarwanda rwenga inzoga ruzajya rubatera inkunga ifite agaciro ka miliyoni 21 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (21.500.000 FRW) ku mwaka.



CETRAF cyangwa se “Centre de Transformation Agro-Alimentaire en Afrique” mu ndimi z’amahanga, ni uruganda rutunganya inzoga biturutse mu gutunganya no kongera umusaruro w’urutoki, uru ruganda rusanzwe ari urwa Tuyishimire Placide Perezida w’ikipe ya Musanze FC.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ikipe bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeli 2018 mu Karere ka Musanze, Tuyishimire yavuze ko yagize umutima wo gutera inkunga Musanze FC atari uko ayibereye umuyobozi ahubwo ko nk’umuntu usanzwe ari umucuruzi ashaka gucuruza biciye mu kuba ikipe yajya ibamamaza mu marushanwa atandukanye bitabira.

"Natekereje ikipe yo mu rugo kuruta uko Rayon Sports na APR FC zanyamamariza muri iki gihe cy'umwaka w'imikino 2018-2019 wenda bikazaba biziyongera uko iminsi yicuma. Nubwo tuzayitera inkunga nayo hari ibyo izajya idufasha nko kutwamamariza aho inyura hose ikina. Hari ukuyifasha byaba mu bijyanye n'amafaranga cyangwa ibikoresho ariko byose hamwe ni miliyoni 21 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (21.500.000 FRW)”. Tuyishimire Placide

Tuyishimire Placide (Hagati) perezida w'ikipe ya FC Musanze

Tuyishimire Placide (Hagati) Perezida w'ikipe ya FC Musanze akanaba nyiri uruganda rwa CETRAF Ltd

Tuyishimire Placide perezida w'ikipe ya FC Musanze avuga ko yateye inkunga iyi kipe muri gahunda yo kwamamaza bisanzwe

Tuyishimire Placide perezida w'ikipe ya FC Musanze avuga ko yateye inkunga iyi kipe muri gahunda yo kwamamaza bisanzwe atari uko ayiyobora

Masumbuko Moussa umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC avuga ko muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 bazakoresha ingengo y’imali ya miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda (185.000.000 FRW), amafaranga bizera ko azabageza mu makipe ane ya mbere.

“Muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 dusanga tuzakoresha miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda (185.000.000 FRW), amafaranga twizera ko azadufasha kugera mu makipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino utaha”. Masumbuko

Masumbuko Moussa umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Musanze FC

Ubuyobozi bw'ikipe ya Musanze FC baganira n'abanyamakuru mbere y'uko bakina na Kiyovu Sport

Masumbuko yanavuze ko n'ubwo Akarere ka Musanze gasanzwe gatera inkunga ikipe ya Musanze FC hari n’ubundi buryo abakozi b’Akarere batanga amafaranga angana na miliyoni esheshatu z’amafanga y’u Rwanda (6.000.000 FRW).

Ikindi nuko muri iyi ngengo y’imali ya miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda (185.000.000 FRW), akarere ka Musanze kazatangamo miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe ikipe ari iy’Akarere baba bagomba kugira ingengo y’imali bagenera ikipe.

11 ba FC Musanze babanje mu kibuga

Musanze FC ubu ifite abaterankunga babiri bambara ku myenda yabo

Agaruka kuri iyi ngengo y’imali Akarere ka Musanze kageneye ikipe, Twizerimana Clement umwe mu bakozi b’Akarere ka Musanze yemereye abanyamakuru ko nk’Akarere bishimiye ko abayobozi ba Musanze FC barebye kure bagatangira kureba kure bashaka ubundi buryo ikipe yabaho bitabaye akarere ijana ku ijana.

“Turishimye cyane kuko ni ubwa mbere ikipe ya Musanze igihe kubaho bitari ijana ku ijana bireba Akarere. Ubu biragabanya amafaranga akarere katangaga kuko umwaka ushize byari miliyoni 125 by’amafaranga y’u Rwanda (125.000.000 FRW) ariko kuri ubu Akarere kazatanga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100.000.000 FRW)”. Twizerimana 

Twizerimana Clement umuyobozi mu karere ka Musanze yavuze ko yishimiye akazi kari gukorwa n'ubuyobozi bw'ikipe

Twizerimana Clement umuyobozi mu karere ka Musanze yavuze ko yishimiye akazi kari gukorwa n'ubuyobozi bw'ikipe 

PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND