RFL
Kigali

Muri All African Games, Paul Bitok afiteye abasore be ikizere

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/08/2015 12:52
0


Ikipe y’igihugu ya Volleyball irerekeza mu mikino ya All African Games izabera muri Congo Brazaville kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama, 2015. Ni imikino umutoza mukurui w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yahamahayemo abakinnyi 12 azifashisha batarimo babiri basanzwe ari inkingi za mwamba, Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier.



Umunya-Kenya utoza iyi kipe yavuze ko imyitozo bamazemo iminsi yagenze neza kandi abona nta mpamvu yababuza kwitwara neza muri iri rushanwa. Yatangaje ko nyuma yo kutitwara neza mu mikino y’igikombe cya Afurika mu Misiri, hari byinshi imyitozo bakoze yahinduye, ibi bikaba bimuha ikizere.

Yagize ati “ Twakoze imyitozo kandi yagenze neza. Ntitwabashije kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika ariko twakifashishije nk’imyitozo ya All African Games. Twakosoye amakosa twakoze mu Misiri bityo tuzitwara neza.”

Ikipe izahagurukana abakinnyi 12 yerekeza i Brazaville. Mu bakinnyi bari bamenyerewe batazajyana n’ikipe, ni Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier. Aba bazahagararira igihugu mu mikino ya Volleyball ikinirwa ku musenyi(Beach Volleyball).

Mu  bakinnyi 12 bazekeza muri Congo Brazaville guhagararira u Rwanda, azitabaza harimo: Mutabazi Jean Bosco, Mutabazi Yves, Mutabazi Bonny, Murangwa Nelson, Nsabimana Yvan Mahoro, Karera Emile, Kwizera Pierre Marchal, Musoni Fred, Dusabimama Vincent ,Yakan Lawrence ,Mukunzi Christophe na Patrick Cavalo.

Aya marushanwa ateganyijwe gutangira tariki 2 Nzeli 2015, akazabera muri Congo Brazaville akazitabirwa n’ibihugu bitandukanye.

Manzi Lema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND