RFL
Kigali

Mupenzi Eto wagurishije Djihad Bizimana mu Bubiligi yamaze no kugurisha Muhire Kevin muri Macedonia

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2018 16:40
6


Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia izanakina imikino ya Europa League uyu mwaka yitwa FK Shkupi yemeye kwishyura miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda kuri Muhire Kevin wa Rayon Sports. Uyu yagurishijwe na Mupenzi Eto, umusore w’umunyarwanda usanzwe ugurisha abakinnyi ku mugabane w’Uburayi uherutse kugurisha na Djihad Bizim



Iyi kipe izahagararira igihugu cya Macedonia mu mikino ya Europa League uyu mwaka, ikaba yarashimye umukinnyi Muhire Kevin wa Rayon Sports ugomba kujya muri iki gihugu nyuma y’umukino wa USM Alger, aho azagera asinya amasezerano y’imyaka 2, yakongerwaho umwaka umwe bitewe n’uko uyu mukinnyi azitwara i Burayi.

Umunyarwanda Mupenzi Eto ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe i Burayi ni we waboneye iyi kipe Muhire Kevin, akaba yabwiye Inyarwanda.com ko ibiganiro hagati y’amakipe yombi byagenze neza, ku buryo nta gihindutse Kevin Muhire agomba kujya muri iki gihugu tariki ya 17 Nyakanga. Mupenzi Eto aganira na Inyarwanda yagize ati "Ikipe ya FK Shkupi ni nziza cyane kuko iri mu zikomeye muri Macedonia. Nk’ubu iri mu mikino ya Europa League aho igomba guhura n’ikipe ya Glasgow Rangers ya Steven Gerald mu cyumweru gitaha mu mukino ubanza."

Uyu musore akaba ari we uherutse gufasha Djihad Bizimana kujya mu ikipe ya Beveren mu Bubiligi, aho yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko afite intego yo gushakira abakinnyi b’abanyarwanda amakipe i Burayi, abakinnyi beza bakiri bato, kandi bafite ikinyabupfura.

mupenziIkipe Muhire Kevin yamaze kwerekezamomupenziAbafana b'iyi kipe ntaho bataniye naba Rayon ni benshi kandi bafana cyaneeto'o

Mupenzi Eto umunyarwanda uri kubyitwaramo neza muri iyi minsi aho agurisha abakinnyi ku mugabane w'Uburayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Amahirwe masa bana b'u Rwanda
  • Rayon5 years ago
    Million 35 kweri namakipe yo muri Tanzania atanga byaba aragasuzuguro byibuze ibihumbi 100 byamadorari kereka Rayon Sport ishatse gufasha umwana wenda atiko nurusenda pe
  • Bite5 years ago
    Huuu kuri 35millions gusa. Ayo na Simba yayamuha. Araraba neza ntibabe bamutwaye menshi .
  • kaneza5 years ago
    Buriya rero, ngewe mbona ibi ari ugutesha agaciro Kevin na rayon sport akinira: koko million 35 uboshye robot!!! Nonese mu rwanda ho ntibazitanga koko? Ikindi ngo bazazitanga mubyiciro, rwose ibibintu rayon sport ntizabyemere, kuko niyo ireberera rayon sport nkumwana ukiri muto, bazamuganirize yitonde igiharicyo nuko azi umupira mwinshi hahandi byanze bikunze nkanyuma yumwaka azagura menshi cyane
  • papy5 years ago
    dutegereje reflex ya rayon nka equippe!!!! babitekerezeho neza ariya ni make cyane!!!!!
  • Emmanuer5 years ago
    Umukinnyi wacu numuhanga yitonde azabona ikipe imugura amfranga meshi ndumva yaba arutwa na Savio wagiye muri APR yaba asuzuguwe nkumuhanga tubona mururu Rwanda bamuhe 100 yamanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND