RFL
Kigali

CYCLING: Munyaneza Didier yahize abandi mu marushanwa ategura Tour du Rwanda 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2018 14:11
0


Munyaneza Didier uheruka gutwara shampiyona y’igihugu ya 2018, yongeye kwigaragaza aza imbere mu marushanwa ategura Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018 igomba gutangira kuwa 5-12 Kanama 2018.



Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’i Rubavu yageze kuri iyi ntego nyuma yo kuba uwa mbere ku munsi wa kabiri w’aya marushanwa wakinwaga kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 ubwo yavaga i Karongi agana i Rubavu. Munyaneza yakoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 41’ (2h33’41”) ku ntera ya kilometero na metero metero ijana 95 (95.1 Km).

Nsengimana Jean Bosco bakinana muri Benediction Club yaje ku mwanya wa kabiri asigwa iminota ibiri (2’) kuko yakoresheje 2h33’43” mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction Club yaje abakurikiye akoresheje 2h34’38”.

Bivuze ko kuba kuwa Gatandatu ubwo hakinwaga agace ka Musanze-Karongi Munyaneza yaranganyaga ibihe na Nsengimana Jean Bosco akaba kuri iki Cyumweru nawe yamwigaranzuye akamurusha iminota ibiri (2’), Munyaneza Didier ni we uyoboye urutonde rusange rw’abakinnyi 19 bari batangiye aya masiganwa.

Munyaneza Didier umukinnyi uri mu bihe bye muri uyu mwaka

Munyaneza Didier umukinnyi uri mu bihe bye muri uyu mwaka  uzaba anarebwa cyane muri Tour du Rwanda 2018

Mbere yuko abasiganwa bahaguruka i Karongi

Mbere yuko abasiganwa bahaguruka i Karongi kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018

Aya masiganwa muri rusange yari abumbiye hamwe intera ya kilometero 230 na metero 900 (230.9 Km), Munyaneza Didier yahirutse amasaha atandatu, iminota 16 n'amasegonda 41 (6h16'41") asiga Nsengimana Jean Bosco iminota ibiri (6h18'41"). 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2018 ni bwo aya marushanwa ategura Tour du Rwanda 2018 yari yatangiye aho abasiganwa bari bahagurutse mu mujyi wa Musanze bagana i Karongi ku ntera ya Kilometero 135 na Metero 800 (135.8 Km).

Muru uru rugendo, Nsengimana Jean Bosco ubitse Tour du Rwanda 2015 ni we wahize abandi kuko yageze i Karongi ari imbere akoresheje amasaha atatu, iminota 43 (3h43’00”) aza akurikiwe na Munyaneza Didier bakinana muri Benediction Club wakoresheje 3h43’00” kuko bagereye ku murongo rimwe.

Muri iri siganwa, Byukusenge Patrick wa Benediction Club yaje ku mwanya wa Gatandatu (6) akoresheje 3h47’52”, Uwizeyimana Bonaventure aza ari uwa cyenda (9)  akoresheje 3h59’57” mu gihe Rugaba Janvier wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yaje ku mwanya wa 12 akoresheje 3h52’58”.

Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa mbere mu rugendo rwa Musanze-Karongi

Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa mbere mu rugendo rwa Musanze-Karongi akurikirwa na Munyaneza Didier

Gasore Hategeka wa Nyabihu CC yaje ku mwanya wa 14 akoresheje 3h56’58” mu gihe Hadi Janvier wa Benediction yaje ku mwanya wa 16 akoresheje 3h57’17”. Kuri iri siganwa hari hatangiye abakinnyi 19 biza kurangira babiri babonye ko bitaza gushoboka bahagarika isiganwa.

Kuwa Gatandatu ubwo bari bagiye guhaguruka i Musanze

Kuwa Gatandatu ubwo bari bagiye guhaguruka i Musanze

Abakinnyi batanu ba mbere mu rugendo rwa Karongi-Rubavu (95.1 Km):

1.Munyaneza Didier (Benediction Club): 2h33’41”

2.Nsengimana Jean Bosco (Benediction Club): 2h33’43”

3.Byukusenge Patrick (Benediction Club):2h34’38”

4.Manizabayo Eric (Benediction Club):2h35’39”

5.Hakiruwizeye Samuel (Cycling Club for All):2h36’33”

Abakinnyi batanu ba mbere mu muhanda wa Musanze-Karongi (135.8 Km):

1. Jean Bosco Nsengimana (Club Benediction) 3h43’00”

2. Didier Munyaneza (Club Benediction) 3h43’00”

3. Eric Nduwayo (Nyabihu Cycling club) 3h43’10”

4. Eric Manizabayo (Nyabihu Cycling club) 3h43’10”

5. Samuel Hakiruwizeye (Cycling Club for All) 3h47’26”

Icyayi cyo mu Rutsiro

Icyayi cyo mu Rutsiro

PHOTOS: FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND