RFL
Kigali

Mukura VS yatsinzwe umukino wa gishuti yakiragamo Amagaju FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2016 21:16
0


Ikiya ya Mukura Victory Sport ntiyaguwe neza no kwakira Amagaju FC kuri sitade Huye kuko iyi kipe y’i Nyamagabe yayihatsindiye igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wakinwaga kuri iki Cyumweru mu karere ka Huye.



Ni umukino amakipe yombi yatangiye bigaragara ko anganya ingufu kuko byaje kuba ngombwa ko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0) nubwo mu minota isoza iki gice Amagaju FC yagaragaje gusatira gukomeye.

Amagaju FC

Abakinnyi b'Amagaju FC babanje mu kibuga bakina na Mukura VS

Amagaju FC

Amakipe yombi asuhuzanya mbere yo gukina 

Mu gice cya kabiri, ikipe y’Amagaju FC yaje yahinduye umukino kuko ku munota wa 60’ w’umukino , Munezero Dieudonne yahise ayibonera igitego nubwo nyuma yaje guhabwa ikarita y’umuhondo mu mukino wenda kugera ku musozo.

Munezero Dieudonne

Munezero Dieudonne (wambaye nimero 9) niwe watsindiye Amagaju FC

Okoko Godefroid umutoza wa Mukura VS nk’ikipe yari yakiriye umukino, yari yakoze impinduka zikomeye ugereranyije n’abakinnyi yabanje mu kibuga kuwa Gatandatu akina na FC Bugesera ubwo banganyaga igitego 1-1.

Nyuma y’umukino kandi Okoko yavuze ko akiri muri gahunda yo kureba abakinnyi beza azifashisha mu mwaka w’imikino 2016-2017, bityo ko nubwo atsinzwe umukino ibyo yashakaga kuvumbura mu bakinnyi yabigezeho.Uyu mutoza akomeza avuga ko agiye kwicara agakora urutonde rw’abakinnyi azakoresha uyu mwaka kuko yamaze kubona uko bahagaze.

Umutoza wa Amagaju FC yavuze ko ashimishijwe no kuba atsinze umukino wo kwitegura kandi ko ari intangiriro nziza muri gahunda yo kubaka ikipe azashingiraho akina shampiyona n’igikombe cy’Amahoro kandi ko nta kipe imuteye ubwoba mu mwaka w’imikino 2016-2017.

 Abasifuzi

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi bifotoza ifoto 

Ndayishimiye Dieudonne

Ndayishimiye Dieudonne umukinnyi mushya Amagaju FC yaguze muri AS Muhanga

Mukura

Ni umukino warimo imbaraga nyinshi ziherekejwe n'amakosa menshi

Nduwimna Pabro umutoza w'Amagaju FC

Nduwimana Pabro umutoza wasimbuye Bekeni mu ikipe ya Amagaju FC

Okoko

Okoko Godefroid umutoza wa Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND