RFL
Kigali

Mukura VS yaguye miswi na Etincelles, Kiyovu Sport inyagirirwa i Nyamagabe -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2017 20:29
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport yaguye miswi na Etincelles banganya 0-0 FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona waberaga kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu mu gihe undi mukino waberaga i Nyamagabe ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiwe na Amagaju FC ibitego 3-1.



Umukino wa FC Etincelles na Mukura Victory Sport waranzwe no gusatirana cyane ariko ubona ikipe ya Etincelles yari imbere y’abafana bayo iri hejuru gato gusumbya Mukura Victory Sport.

Ni umukino ikipe ya Etincelles FC yabonyemo koruneri enye (4) yagiye ibona ziturutse ku kurenza imipira ku bwugarizi bwa Mukura nyuma yo kotswa igitutu cyane na kambale Salita Gentil kapiteni wayo ndetse na Mugenzi Cedric bita Ramires wanakubise umutambiko w’izamu ku munota wa 53’.

Ivan Minaert umutoza wa Mukura VS niwe watangiye gusimbuza kuko ku munota wa 24’ yakuyemo Samba Cedric yinjiza Ndayegamiye Abou, Cyiza Hussein asimbura Kevin Hakizimana mbere yuko Manirareba Ambroise asimburwa na Ndayishimiye Christophe.

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yakuyemo Ssentongo Tony yinjiza Nsengayire Shadad mbere yuko Manishimwe Yves asimbura Mugenzi Cedric wari umaze gutera umupira kure y’izamu ku munota wa 66’. Gikamba Ismael mukuru wa Nizeyimana Mirafa ukina muri Police FC yasimbuwe na Byamungu Abbas .

Ni umukino wari ufunguye kuko buri kipe yatahanye ikarita imwe y’umuhondo harimo iyahawe Ssentongo Tony wa Etincelles FC ku ikosa yakoreye kuri Ndayegamiye Abou ku mupira we wa mbere akigera mu kibuga ubwo yari amaze kwinjizwa na Minaert. Mu gihe ikarita ya Mukura VS yahawe myugariro Mwiseneza Daniel.

Undi mukino wabaga kuri uyu wa Gatanu, Amagaju FC yanyagiye Kiyovu Sport ibitego 3-1 mu mukino wakiniwe mu Karere ka Nyamagabe.

Abakinnyi ba Mukura VS na Etincelles FC babanje mu kibuga:

Etincelles FC: Nsengimana Dominique (GK), Kambale Salita Gentil ©, Nahimana Isiaka, Mbonyingabo Regis Petit Miggy, Mugwaneza Pacifique, Mobonda Galomosa Guillain, Mugenzi Cedric Ramires, Gikamba Ismael, Nsenguyumva Irslade, Ssentongo Tony na Niyonsenga Ibrahim.

Mukura Victory Sport: Kimanuka Jean Claude (GK), Jean Claude Zagabe, Manirareba Ambroise, Mwiseneza Daniel, Simpenzwe Hamidou, Harerimana Lewis, Habimana Yussuf, Niyonzims Ally ©, Nshimiyimana Ibrahim, Samba Cedric na Hakizimana Kevin.

mbonyiMbonyingabo Regis Petit Miggy myugariro wa Etincelles FC azamukana umupira ku ruhande rw'iburyo

mbonyiAjya kunaga umupira

niyonsenga Ibrahim

Niyonsenga Ibrahim wa Etincelles FC ajya gutera koruneri

abadana

Abafana bari bagerageje kuza

etin

Abafana mu mabara ya Etincelles FC

kambale

Kambale Salita Gentil aburana n'umusifuzi wari uvuze ko ariwe warengeje umupira

mukura

Hakizimana Kevin wa Mukura VS azamukana umupira

kambale

Kambale Salita agorana na myugariro wa Mukura VS

etincelles

Ndagijimana Ewing

Ndagijimana Ewing myugariro wa Etincelles FC ku ntebe y'abasimbura

ndikumana

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije wa FC Musanze yari ku mukino kuko bagomba kuzahura na Etincelles FC ku munsi wa 18 wa shampiyona

Habimana

 Habimana Yussuf wa Mukura VS azamukana umupira

mvs

Mazimpaka

Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Mukura VS yari yabanje hanze

IvanMinaert

Ivan Minaert umutoza wa Mukra VS atanga amabwiriza

ruremesha

Ruremesha Emmanuel umutoza wa Etincelles FC

IvanMinaert

Ivan Minaert yavuze ko kuba Mukura VS itarinjzwa igitego mu mikino ibiri ari intambwe nziza umuntu yaheraho akosora

ruremesha

Ruremesha Emmanuel yavuze ko yabuze uburyo bwinshi yari gutsindamo Mukura kuko yavuraga abakinnyi barimo na Mumbele Saiba Claude

AMAFOTO: Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND