RFL
Kigali

Mukura VS yaguye miswi na Bugesera FC mu mukino wa gishuti - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2016 19:29
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport iguye miswi na Bugesera FC banganya igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wakinwaga ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeli 2016 kuri sitade Huye.



Ni umukino watangiye amakipe yombi yihuta mu kibuga ku buryo buri kipe byabonekaga neza ko ifite amahirwe yo kuba yabona igitego hakiri kare. Gusa byategereje iminota 30 kugira ngo Twagirayezu Fabien myugariro wa Mukura VS abone igitego cya mbere cy’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Mukura VS ari yo iyoboye ku gitego kimwe (1) kandi nyuma y’iki gitego yakomeje gusatira ishaka ikindi.

Fabien

Twagirayezu Fabien watsindiye Mukura VS igitego ku munota wa 30' w'umukino

Niyonzima Ally

Niyonzima Ally wa Mukura VS ashorera umupira hagati mu kibuga

Farouk Ruhinda

Farouk Ruhinda rutahizamu wa Bugesera FC ni we watsinze igitego cyo kwishyura

Mu gice cya kabiri ku munota wa 48, rutahizamu Farouk Ruhinda yaboneye Bugesera FC igitego cyo kwishyura nyuma yaho yari yinjiye mu kibuga asimbuye. Amakipe yombi yakomeje guhatana ashaka igitego cya kabiri buri imwe ariko umukino urangira amakipe aguye miswi (1-1).

Okoko Godefroid umutoza wa Mukura VS yari yakiriye uyu mukino, yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino umubereye ishusho nziza yo kureba urwego abakinnyi be bariho muri iyi minsi ndetse ko bigiye kumufasha muri gahunda afite yo gukora urutonde ntakuka rw’abakinnyi bazakinira iyi kipe mu mwaka w’imikino 2016-2017.

Mashami Vincent umutoza wa Bugesera FC yavuze ko imikino ya gishuti nk’uyu anganyijemo na Mukura VS ari ingenzi anavuga ko bimufashije kubona byinshi ku bakinnyi afite kuko nk’umutoza abona ko abakinnyi bari gukina basa nkaho bari kwishimisha bityo ko shampiyona izajya gutangira afite ikipe azi neza.

Umukino wa gishuti ubanza wakiniwe mu karere ka Bugesera tariki 21 Nzeli 2016, ikipe ya Bugesera yari yatsinze Mukura VS ibitego 2-0. Nyuma yo gukina na Bugesera FC, Mukura VS iracakirana n’Amagaju FC kuri iki Cyumweru kuri sitade Huye naho Bugesera FC izakine n’Isonga FC.

abafana

Abafana ntago bari benshi kuri uyu mukino  

 Mwemere Ngirinshuti

Mwemere Ngirinshuti myugariro mushya wa Bugesera FC wahoze muri Police FC

Mukura

Rugirayabo Hassan (16) wa Mukura VS yirukankana rutahizamu wa Bugesera FC

Iradukunda Jean Bertrand

Iradukunda Jean Bertrand (14) rutahizamu wa Bugesera FC azonga Ally Niyonzima wa Mukura VS

Mashami Vincent

Mashami Vincent umutoza Bugesera FC

Niyonzima Ally

Niyonzima Ally akorerwaho ikosa

Niyonzima Ally

Umuganga wa Mukura VS yahise atabara

Mukura Mukura

Bugesera FC

Ni umukino wagiye uzamo amahane bitewe n'ibyemezo abasifuzi bafataga ntibyumvikanweho n'impande zombi

Bugesera FC

Rucogoza Aimable Mambo

Rucogoza Aimable Mambo myugariro wa Bugesera FC

Mashami Vincent

Mashami Vincent umutoza wa Bugesera FC aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Okoko

Okoko Godefroid umutoza wa Mukura Victory Sport aganira n'abanyamakuru nyuma yo kunganya na Bugesera FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND