Mu gihe amakipe ari mu myiteguro ikomeye yitegura umwaka w’imikino 2018-2019 bagura abakinnyi banashaka buri kimwe kizatuma bitwara neza, ni nako mu mpera z’iki Cyumweru dusoje habaye imikino ya gishuti itandukanye amakipe nka Kiyovu Sport, Mukura VS na Marines babonye intsinzi.
Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nzeli 2018 ni bwo Kiyovu Sport yatsindaga Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa gushuti wabereye kuri sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze. Igitego cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma mu gice cya mbere cy’umukino.
Kuri uyu munsi kandi, ikipe ya FC Marines yanganyije na DC Virunga FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri sitade Umuganda.
Igitego cya FC Marines cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil kuri penaliti mu gihe cyaje kwishyurwa na Makengo bityo umukino urangira aba bombi bagabanye amanota. Uyu mukino waje ari uwa kabiri kuko FC Marines yaherukaga gutsinda AS Kabasha FC ibitego 2-0.
Kambale Salita Gentil kapiteni wa FC Marines buri mukino aba afite igitego
Marines FC yakinaga umukino na DC Virunga nyuma y'uko yatsinze AS Kabasha
Niyonkuru Sadjati umukinnyi FC Marines yakuye muri Etincelles FC
Nyirinkindi Saleh intizanyo ya APR FC muri FC Marines
Mukura Victory Sport yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade Huye aho n’ubundi Mukura VS yatsindiye Heroes FC ibitego 3-0 mu mukino baherukaga kwakira. Ibitego bya Mukura Victory Sport byatsinzwe na Iragire Saidi na Twizerimana Onesme.
Undi mukino waberaga kuri sitade Muhanga, ikipe ya Gasogi SC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0. AS Muhanga yatsindwaga umukino wa kabiri kuko yatsizwe na Musanze FC ibitego 3-2.
FC Marines ni imwe mu makipe yiyubatse cyane
11 ba DC Virunga babanje mu kibuga
.........Musanze FC 0-1 Kiyovu Sport......
Bokota Labama imbere ya Karera Hassan (2)
Ishimwe Patrick warangizanyije na AS Muhanga ubu ari muri Kiyovu SC
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya myugariro ukomeye wa Kiyovu Sport
Uwihoreye Jean Paul myugariro ashaka umupira mu kirere
Nzeyurwanda Djihad yari yabanje mu izamu anakina iminota 90'
Kirasa Alain umutoza wungurije muri SC Kiyovu agira inama Nizeyimana Djuma(9) watsinze igitego na Bunani Janvier (10)
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC
Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira yanyuzamo umupira
Abafana muri sitade Ubworoherane
Ni umukino amakipe yombi yakoreshejemo imbaraga kuko habonetsemo ibitego bicye
Nduwayo Valeur ukina hagati muri FC Musanze yambaye igitambaro cya kapiteni ubwo Imurora Japhet yari asimbuwe
Iradukunda Laurent ukina mu ruhande rw'ibumoso ugana imbere muri Musanze Fc ashorera umupira
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza
Ngirimana Alex abyigana na Barirengako Frank wa Musanze Fc ufite umupira
Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport agira inama Maombi Jean Pierre wanakinnye muri Musanze FC
Mbonyigabo Regis (5) na Twagirimana Innocent (7) mu kirere
Kayigamba Jean Paul myugariro Musanze FC yakuye muri Etincelles FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO & UMURERWA Delphin (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO