RFL
Kigali

Mukura VS iguye miswi na Vita Club mu mukino wo kwishyura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2016 19:20
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport iguye miswi na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banganya igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wabahuzaga kuri uyu wa kabiri kuri sitade Huye.



Mukura VS niyo yafunguye amazamu ku munota wa 43’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Cyiza Hussein bityo igice cya mbere cy’umukino kirangira Mukura VS iyoboye umukino. Mu gice cya kabiri iyi kipe y’i Huye yakomeje kwihagararaho ikomeza gusatira ariko bigeze ku munota wa 62’ w’umukino nibwo Onkabetse Makgantai yaboneye AS Vita Club igitego cyo kwishyura.

 

Mukura

Mukura VS yanganyije na AS Vita Club igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura

Ni umukino ikipe ya AS Vita yakinaga idafite Umunyarwanda Sugira Ernest uri mu ikipe y’igihugu ndetse na Daddy Birori ukiri mu bihano yahawe na CAF nyuma yo gufatwa yakiniye Amavubi adafite ibyangombwa bifututse mu gihe Mukura VS yo yakinaga idafite Niyonzima Ally uri mu ikipe y’igihugu Amavubi dore ko n’umukino ubanza atawubonetsemo.

Umukino ubanza wakinwe tariki 26 Kanama 2016 warangiye AS Vita itsinze Mukura VS ibitego 2-0. Icyo gihe Serbie Alongo niwe wafunguye amazamu ku munota wa 49’ w’umukino. Nyuma y’iminota ine gusa, Chico Ikanga yarekuye ishoti birangira Mazimpaka Andre umuzamu wa Mukura VS atamenye uko byagenze. Bivuze ko Vita Club itsinze Mukura VS ibitego 3-1 nk’igiteranyo (Aggregate Score).

Sugira Ernest

Sugira Ernest yakinnye umukino ubanza ariko uwo kwishyura ntiyari ahari kuko ari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi

 Sady Birori

Daddy Birori (wa kabiri uturutse ibumoso) ntiyakinnye na Mukura kuko ibihano bye bizarangira muri Nzeli uyu mwaka

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND