RFL
Kigali

Mukura Victory Sport yakiriye inkunga y’ibikoresho yaturutse mu Butaliyani-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2018 9:30
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport yakiriye inkunga y’ibikoresho bahawe n’umuryango “Umubyeyi mwiza” uyoborwa na Safari Marie Claire umunye-Huye utuye i Roma mu Butaliyani.



Iyi nkunga igizwe n’imyenda (amakabutura, imipira (Ballons), imipira y’imbeho), amasogisi, ingofero n’ibikapu byo gutwaramo ibikoresho. Marie Claire Safari utuye mu Butaliyani ukomoka i Huye avuga ko mu bikorwa byo gufasha igihugu yatekereje ko ishyirahamwe ryabo ryafasha ikipe y’iwabo ya Mukura Victory Sport.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rucaho amakuru ajyanye na Mukura Victory Sport, Madame Safari, umubyeyi w’abana batatu yagize ati: "Twaje kubabwira ko nubwo dutuye i Roma, ku mutima wacu harimo Mukura. Ikindi nk’umunyarwanda ukomoka i Huye nifuza ko benewacu baba bafite imyenda igezweho.Mukura ni ikipe y’iwacu, ni ikipe nakuze numva”.

Safari Marie Claire aganira n'abanyamakuru bakorera i Huye 

Safari avuga ko baje muri Mukura VS gutanga ibi bikoresho nk’imwe muri gahunda zari zibazanye mu Rwanda kuko hari n’imishinga y’indi bafite bityo bakaza kuba banageza ubutumwa ku ikipe yabo bakuze bakunda.

Abakinnyi ba Mukura VS bahabwa ibikoresho

Agaruka ku bikoresho bazaniye Mukura Victory Sports, Safari yagize ati” Twabazaniye imyenda ikwiye, ni ukuvuga ngo umupira, ikabutura, twazanye ikoti, amatereningi yuzuye n’isakoshi kugira ngo nyine nabo babe bafite ibintu byuzuye nk’abandi bakinnyi b’i Burayi”.

Safari avuga ko asanzwe akunda umupira w’amaguru kuko ngo ajya areba imikino ya shampiyona y’u Butaliyani, UEFA Champions League n’andi marushanwa y’umupira w’amaguru. Safari avuga ko yakuriye i Burundi ariko kuri ubu nyina umubyara akaba atuye mu Karere ka Huye.

Niyibuhungiro Fidele umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport yabwiye abanyamakuru ko nka Mukura VS bishimiye impano bagenewe kandi ko bigiye gukomeza kubatera imbaraga mu rugendo rwo kuba bakomeza kuba ikipe ihatana.

“Ni ibintu byatunejeje cyane. Ni abantu basanzwe badutera inkunga ntabwo ari ubwa mbere , kubona batuzirikanye no kuri iyi nshuro ni ibintu byadushimishije nk’ubuyobozi bwa Mukura”. Niyobuhungiro.

Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga wa Mukura VS (ibumoso) na Padiri Mugengana (Iburyo)

Mukura Victory Sport iri mwanya wa munani (8) n’amanota 28 mu mukino 25 bamaze gukina muri shampiyona kuri ubu bakaba bari no mu mikino ya ¼ cy’igikombe cy’Aamahoro 2018.

Uva ibumoso: Mugabo Alexis (Umutoza w'abazamu), Haringingo Francis Christian (umutoza mukuru) na Rwaka Claude (umutoza wungirije)

Abakinnyi ba Mukura VS mu myambaro bahawe kuri uyu wa Kabiri

AMAFOTO: Mukura Victory Sport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Akakiri u





Inyarwanda BACKGROUND