RFL
Kigali

Mukasa Nelson yatangije siporo ku bana bari mu biruhuko binini nyuma yo kwemerwa na Komite Olempike

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/11/2017 7:06
1


Mukasa Nelson umenyerewe mu gukoresha siporo rusange ya “Car Free Day” no kuba yarashinze umuryango wita kuri siporo y’abana bakiri bato “Children & Youth Sports Organization”, kuri ubu nyuma yo kwemerwa nk’indi miryango n’ama asosiyasiyo ya siporo mu Rwanda, yatangije siporo ku bana bari mu biruhuko binini (Grande-Vacances).



Ku wa 13 Ugushyingo 2017 nibwo uyu mutoza yatangije ku mugaragaro gahunda yo guhuriza hamwe abana bari mu kigero cy’imyaka itanu kugeza kuri 18 (U5-U18) aho bakina imikino bitewe n’ibyo umwana akunda.

Mu busanzwe uyu mutoza yatangiye gahunda yo gutoza abana mu 2016 mu biruhuko bito (Trimester Holidays) ariko kuri ubu yazanye gahunda nshya ya siporo yo mu biruhuko binini, gahunda yise “Children Sports Umbrela”.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mukasa Nelson yavuze ko yatangiye asa n'aho agerageza  ngo arebe niba koko ababyeyi n’abana bazamufasha mu kuba intego yari afite zagerwaho. Nyuma yo kubona ko bishoboka ngo ni nayo mpamvu yakomereje kuri gahunda y’ibiruhuko binini.

Mu magambo ye yagize ati “Twatangiye iyi gahunda mu 2016 tugira ngo turebe uko abana babuzwa ibishuko byo mu biruhuko cyane ko abana bacu basigaye bibera mu kureba amafilime no kwirirwa bazerera. Twaje gusanga kuba twajya tubakoresha siporo byadufasha kumenya impano abana bafite  bityo nabo bakareba icyo bakunda cyababuza guta umwanya mu bintu bitazabagirira akamaro mu myaka iri imbere. Twatangiye tugerageza ariko ubu twabonye ko bishoboka”.

Abana babarizwa muri Children and Youth Sports Organisation

Abana bakora siporo bitewe n'iyo bakunda

Mukasa avuga ko kandi kuba iyi gahunda igenda yaguka, igikurikiyeho ari uko yazafata indi ntera yo kubigeza mu ntara zitandukanye z’u Rwanda bityo n’abana badatuye i Kigali hakarebwa uko bagaragaza impano zabo.

“Tukizana igitekerezo twatangiye dukora ibyumweru bibiri, bitatu...ariko ubu tuzakora kugeza amashuli afunguye. Bityo rero mbona ko igisigaye ari uko twajya no mu ntara kugira ngo n’abana badaturiye umujyi wa Kigali nabo bahabwe umwanya wo kugaragaza no kuvumbura impano zabo. Mu mikino batangiranye mu 2016 kuri hari iyo twamaze kongeramo irimo na Karate, Taekondo na Fencing...urumva ko rero tugenda tuzamuka mu ngeri zose”. Mukasa

Mu mikino aba bana bazajya bahitamo ijyanye n’impano zabo irimo: umupira w’amaguru (Football), Volleyball, Kung-Fu,  Aerobics, Taekondo, Tennis, Karate, Fencing, Swimming na Athletics.

Mu mwiherero w’ibiruhuko binini (Grandes Vacances) harimo abana barenga 42, abana bazanwa n’ababyeyi babo kuko ni nabo babishyurira amafaranga y’imyitozo bityo imyitozo iyo irangiye ababyeyi cyangwa ababarera baza kubafata aho baba bakinira bityo gahunda zikazakomeza ku munsi ukurikira.

Image result for Mukasa Nelson    Inyarwanda

Ni gahunda ireba abana bari mu kigero cy'imyaka 5-18

“Children & Youth Sports Organization” ni umuryango wa siporo ugamije guteza no kuvumbura impano z’abana bakiri bato, ukaba waremewe na Komite Olempike na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) banamaze guhabwa ibiro muri sitade Amahoro ku muryango nimero ya kane (No:4).

Image result for Mukasa Nelson    Inyarwanda

Mukasa Nelson umuyobozi wa "Children & Youth Sports Organization"

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • flavia6 years ago
    Nonese umwana yishyura angaye kurango atangire.





Inyarwanda BACKGROUND