RFL
Kigali

Muhirwa Frederick Visi Perezida wa Rayon Sports yasobanuye uburyo bagaruye Bashunga Abouba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2018 12:50
0


Muhirwa Frederick uzwi nka Freddy Visi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yasobanuye ko umunyezamu Bashunga Abouba kuri ubu ari umunyezamu wa Rayon Sports nyuma yo kumugarura bamukuye mu ikipe ya Bandari FC (Kenya) bari baramugurishijemo.



Mu kiganiro na Radio Isango Star, Muhirwa yavuze ko bitewe n'uko nta yandi mahitamo bari bafite nyuma y’igenda rya Ndayishimiye Eric Bakame bagasigarana Ndayisenga Kassim wari wemerewe gukina imikino Nyafurika.

“Nyuma y’ibyabaye twaje gusanga nta wundi muntu twari kuzana ngo azajye no kuba yafata uriya mwanya w’umunyezamu biba ngombwa ko twibuka ko Abouba ari kuri lisiti ya Rayon Sports kuko yagiye twaramaze kumutanga muri CAF. Byabaye ngombwa ko tuganira nawe, ubu ari ibyangombwa byose ikipe ya Bandari yarabiduhaye. Ejo (Kuwa Kabiri) ni byo twabyukiyemo kuko twagombaga kurara turangije ikibazo”. Muhirwe Frederick

Me Muhirwa Fredderick (Freddy) visi perezida w'ikipe ya Rayon Sports

Me Muhirwa Fredderick (Freddy) Visi Perezida w'ikipe ya Rayon Sports

Muhirwa yasoje kuri iyi ngingo avuga ko kuri ubu Bashunga Abouba ari umunyezamu wa Rayon Sports kuko ngo byahuriranye n’ifungurwa ry’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi bityo ko nta bihano cyangwa andi makosa Rayon Sports yakoze mu kuzana uyu munyezamu.

Image result for Bashunga Abouba Inyarwanda

Bashunga Abouba agomba kuba asimburana na Ndayisenga Kassim wari usigaye wenyine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND