RFL
Kigali

Muhire Kevin yasobanuye icyatumye atitabira imyitozo ya Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/06/2018 14:35
0


Muhire Kevin umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018 ntabwo yitabiriye imyitozo ya nyuma y’iyi kipe yiteguraga guhura n’Amagaju FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’).



Aganira na INYARWANDA, Muhire Kevin yavuze ko kimwe mu byatumye atitabira akazi k’uyu wa Mbere harimo n’ikibazo cy’imvune afite ku ino, ikibazo yagiriye ku mukino banyagiyemo Bugesera FC ibitego 5-0.

Uyu musore yavuze ko ikibazo cy’imvune cyatumye atajya mu myitozo kuko byakubitiyeho no kuba imodoka itwara abakinnyi itamugezeho bityo agahitamo kubireka kuko atari no gukora usibye kwitabira.

“Maze igihe mfite ikibazo cy’ino kuva ku mukino twakinnye na Bugesera FC narikiniragaho. Nagombaga kuza ariko bus (bisi) ntiyaza kumfata, mpita nisubirira mu rugo kuko n’ubundi nari kureba gusa”. Muhire Kevin

Muhire Kevin (Ibumoso) avuga ko imvune afite yayikuye ku mukino batsinzemo Bugesera FC

Muhire Kevin (Ibumoso) avuga ko imvune afite yayikuye ku mukino batsinzemo Bugesera FC

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko Muhire Kevin atagaragaye ku kibuga nk’uko abandi bakinnyi baba bafite imvune babigenza, uyu mutoza avuga ko iyo umukinnyi arwaye indwara idakanganye yitabira akagera ku kibuga nk’ibwiriza abakinnyi ba Rayon Sports bose bazi.

“Abakinnyi bose baba bafite ibibazo by’imvune baba bagomba kuba bari ku kibuga mu gihe cy’imyitozo. Byari kuba akarusho kuri we (Muhire Kevin) kuko amazi akonje dusigaye dufite mu Nzove yari kumufasha kuba yatangira urugendo rwo kuvura ikibazo ikibazo afite”. Ivan Minaert

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports

Muhire Kevin ariyongera ku bakinnyi ba Rayonn Sports batazagaragara ku mu mukino bafitanye n’Amagaju FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018  bakina umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona utarakiniwe igihe. Abandi bakinnyi badahari barimo; Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Imikino ibiri iheruka MUhire Kevin yayikinnye asimbuye

Imikino ibiri iheruka MUhire Kevin yayikinnye asimbuye

Muhire Kevin ku mupira ubwo banganyaga na Police FC igitego 1-1

Muhire Kevin ku mupira ubwo banganyaga na Police FC igitego 1-1

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira kuri uyu wa Kabiri araba ahatana n'Amagaju FC yahozemo

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira kuri uyu wa Kabiri araba ahatana n'Amagaju FC yahozemo

18 ba Rayon Sports bitegura Amagaju FC:

1. Bakame Eric Ndayishimiye (GK, C, 1)

2. Gerard Bikorimana (GK, 30)

3. Ange Mutsinzi Jimmy 5

4. Abdul Rwatubyaye 19

5. Gabriel Mugabo 2

6. Innocent Twagirayezu 13

7. Saddam Nyandwi 16

8. Gilbert Mugisha  12

9. Eric Irambona Gisa 17

10. Eric Rutanga Alba 3

11. Mugisha Francois Master 25

12. Sefu Niyonzima Olivier 21

13. Habimana Youssuf Nani

14. Djamal Mwiseneza 27

15. Djabel Manishimwe 28

16. Shaban Hussein Tchabalala 11

17. Christ Mbondy 9

18. Diarra Ismaila 20

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga

Rwatubyaye Abdul araba ayobora ubwugarizi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND