Ku isaha ya saa cyenda n’igice ku masaha y’i Bujumbura no mu Burundi (15h30’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports igomba kumanuka mu kibuga ihatana na LLB mu mukino wo kwishyura. Muhire Kevin yabanje mu kibuga kuko ubushize yinjiye asimbuye.
Umukino ubanza wabereye mu Rwanda, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Rayon Sports yari yatangiye idafite Muhire Kevin mu bakinnyi 11 kuko yinjiye asimbuye. Kuri ubu ari muri 11 bigaragara ko yagiyemo asimbuye Yannick Mukunzi mu gihe Nahimana Shassir yagiye mu mwanya wa Ismaila Diarra.
Abakinnyi bafata ifunguro
Dore abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari bubanze mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1), Mutsinzi Ange Jimmy (5), Usengimana Faustin (15), Eric Rutanga Alba (3), Niyonzima Olivier Sefu (21), Kwizera Pierrot (C-23), Nahimana Shassir (10), Muhire Kevin (8), Manishimwe Djabel 28 na Shaban Hussein Tchabalala (11)
11 babanjemo mu mukino ubanza i Kigali
Muhire Kevin wakinnye neza iminota y'umukino ubanza byamuhaye amahirwe yo kubanzamo
Nyandwi Saddam arabanza hanze
TANGA IGITECYEREZO