RFL
Kigali

Muhire Hassan yasobanuye ibanga ryamufashije gutsinda Kiyovu Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2017 14:01
0


Muhire Hassan umutoza mukuru wa Miroplast FC avuga ko yafashe iminsi ibiri yiga amashusho yaranze umukino wa Kiyovu Sport na Rayon Sports bityo abona ingufu n’intege nke za Kiyovu Sport niko kuyitsinda ibiteto 2-1 nubwo igitego cya Kiyovu atakemera.



Nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu, Muhire yabwiye abanyamakuru ko yafashe umwanya yiga uko Kiyovu Sport ikina aza kubona ko abakinnyi ba Kiyovu Sport iyo ubashije kubatanga ku mupira uba ufite amahirwe yo kuyirusha mu kibuga. Muhire Hassan yagize ati:

Ni umukino twari twiteguye mu buryo bw’amayeri (tactics). Nafashe video y’umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports nyimaraho iminsi ibiri nyiga, mu nama ya tekinike mara amasaha atatu(3) nyisobanurira abakinnyi banjye nkoresheje amashusho, nsesengura Kiyovu. Icyo nari niteguye nari nzi ko bari bukine imipira ya kabiri, ni ukuvuga ngo bari gukina vuba vuba bajyana imipira ku bataha izamu noneho ba Mugheni Fabrice bagakina ya mipira bahawe n’abataha izamu, njyewe nashatse guca ikiraro cyari hagati n’abo hagati n’abataha izamu ba Kiyovu.

Muhire Hassan kandi nubwo igitego cya kabiri habayeho kwitsinda kwa myugariro Karera Hassan wa Kiyovu, uyu mutoza avuga ko atajya yemera ko umukinnyi yitsinda abishaka ahubwo burya hatabayeho ko bamutera igitutu bitabaho. “Ntabwo yitsinze kuko ubundi umupira w’amaguru ni umukino ugendera ku makosa, uramutse utamushyizeho igitutu ntabwo yari kukitsinda, ubwo ni ukuvuga ngo twagitsinze”. Muhire.

Muhire Hassan watoje Kiyovu Sport (2002-2006) ubwo acyuraga amanota atatu ya mbere muri shampiyona, yavuze ko igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sport atakemera kuko ngo ntabwo cyarenze umurongo. “Ntabwo ari igitego. Hari gihamya, niba abakinnyi bakomeje barakina , nabo ubwabo bakomeje barakina, nabo batunguwe babonye ko igitego cyemewe”.

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko Miroplast yamurushije kwinjira mu mukino hakiri kare ndetse akavuga ko ikibuga cyamubereye imbogamizi hakaniyongeraho kuba baragize amahirwe macye yo kwitsinda igitego.

Irambona Fabrice wahoze muri APR FC na Karerea Hassan (Witsinze) ni byo bitego bibiri Miroplast FC yatahanye mu gihe igitego cy’impozamarira cya SC Kiyovu Sport cyatsinzwe na Twagirimana Innocent wahoze muri Police FC.

Umukino ufungura shampiyona, Miroplast yatsinzwe na FC Marines ibitego 2-1, atsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 ku munsi wa kabiri. Kuri ubu bari ku mwanya wa 12 n’amanota atatu mu mikino itatu.

Irambona Fabrice wahoze muri APR FC yatangiyb gutsinda

Irambona Fabrice wahoze muri APR FC yatangiye gutsinda

Kagaba Obed (3) wahoze muri Pepinieres FC kuri ubu ni myugariro wa Miroplast FC, aha yari afashe Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport

Kagaba Obed (3) wahoze muri Pepinieres FC kuri ubu ni myugariro wa Miroplast FC, aha yari afashe Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport

Cassa Mbugo (ibumoso) avuga ko abakinnyi ba Miroplast FC banatinzaga umukino ku bushake

Cassa Mbugo (ibumoso) avuga ko abakinnyi ba Miroplast FC banatinzaga umukino ku bushake

Miroplast FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota atatu (3)

Miroplast FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota atatu (3)

Abafana ku kibuga cyo kwa Mironko i Gikondo

Abafana ku kibuga cyo kwa Mironko i Gikondo

Amafoto: Ihorindebe Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND