RFL
Kigali

Muhire Hassan yasezeye burundu ku kazi ko gutoza Miroplast FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/02/2018 2:01
0


Muhire Hassan wari umutoza mukuru wa Miroplast FC mu gihe cy’amazi atandatu (6) ashize, yamaze kwandika ibaruwa asezera ku bayobozi b’iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’uruhuri rw’ibibazo.



Mu ibaruwa ndende igizwe n’ibika bitandatuu (6), Muhire yagiye agaragaza uburyo Miroplast FC bagiye bamugora mu bijyanye no kuba bavugurura amasezerano  n’imikoranire bityo akaba abona ntaho biganisha.

Gusa muri iyi baruwa yavuze ko ashimira Miroplast FC yamugaruye mu cyiciro cya mbere kuko yari amaze imyaka umunani yitoreza amakipe y’icyiciro cya kabiri. Muhire yabibukije ko atari izindi mpuhwe bamugiriye ahubwo ko ubwo yatozaga Rugende FC aribwo yabagoye  mu kibuga mu mwaka w’imikino 2015-2016 kuko bari mu itsinda rimwe akajya abazengereza bahuye, bigatuma bamugira icyizere.

Indi ngingo agarukaho ni ukuba ikipe ya Miroplast FC yari yarafashe intego yo kuzigumira mu cyiciro cya mbere byatumaga yugarira izamu igatsindwa gacye kuko na n’ubu yari imaze imikino ine ya shampiyona idatsindwa. Gusa ngo haje kuzamo impinduka bituma ikipe icika intege ihita inyagirwa na Etincelles FC ibitego 6-0 mu gikombe cy’Amahoro 2018.

Ibaruwa Muhire Hassan yandikiye abayobozi ba Miroplast FC abasezera

Ibaruwa Muhire Hassan yandikiye abayobozi ba Miroplast FC abasezera

Muhire Hassan yasobanuye ibanga ryamufashije gutsinda Kiyovu Sport-AMAFOTO

Muhire Hassan asize Miroplast FC ku mwanya wa nyuma n'amanota 8

Tuyisenge Pekeake (Ubanza ibumoso), Rwigema Yves (Hagati) na Kagab Ismi (Iburyo) nyuma y'umukino

Miroplast FC imwe mu makipe abayeho nabi mu gihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND