RFL
Kigali

Mugume Yassin muri 11 ba Rayon Sports bisobanura na Deportivo Costa do Sol kuri uyu mugoroba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2018 12:49
2


Mugume Yassin Umugande ukinira ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ari mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga ubwo iyi ikipe iraba yakira Deportivo Costa do Sol yo muri Mozambique mu mukino ubanza wo gushaka inzira igana mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018.



Mu bakinnyi 11 basanzwe babanza mu kibuga mu mikino mpuzamahanga Rayon Sports yakinnye itozwa na Ivan Minaert, hajemo impinduka nto kuko Manishimwe Djabel yagarutse mu kibuga bisa n'aho asimbuye Mugisha Francois Master.

Yassin Mugume yaje gusimburwa na Manishimwe Djabel

Mugume Yassin (ibumoso) ari mu bakinyi ba Rayon Sports bagomba kubanza mu kibuga

Ivan Minaert n’ubundi arakoresha uburyo bw’abakinnyi batatu (3) inyuma barimo; Mutsinzi Ange Jimmy Varane, Manzi Thierry Ramos na Usengimana Faustin Vidic.

Nyandwi Saddam Nevile araba abazwa amakuru y’uruhande rwose rw’iburyo bibe bityo kuri Rutanga Eric Alba uraba aca ibumoso ari inyuma ya Manishimwe Djabel. Kwizera Pierrot Mansare na Yannick Mukunzi Home Boy baraba bakora akazi gakomeye hagati mu kibuga. Mugume Yassin na Shaban Hussein Tchabalala baraba bakina basa naho bari imbere y’izamu rya Deportivo Costa do Sol.

Dore uko abakinnyi bateguye mu kibuga

Dore uko abakinnyi bateguye mu kibuga 

Dore abakinnyi 11 ba Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15, Eric Rutanga 3, Nyandwi Saddam 16, Kwizera Pierrot 23, Mukunzi Yannick 6, Manishimwe Djabel 28, Shaban Hussein Tchabalala 11 na Mugume Yassin 18.

Deportivo Costa do Sol yaraye ikoze imyitozo kuri sitade ya Kigali

Deportivo Costa do Sol yaraye ikoze imyitozo kuri sitade ya Kigali 

Biteganyijwe ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Mata 2018 Costa Do Sol ikorera imyitozo yayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bazakiniraho umukino. Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 6 Mata 2018 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000, 10.000 FRW na 20.000 FRW muri VIP. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 17 Mata 2018 i Maputo muri Mozambique.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janvier zaneth5 years ago
    Tx man
  • Gakire egide5 years ago
    uyu mutoza yapanze nabi iyikipe





Inyarwanda BACKGROUND