RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Mugisha Samuel wambaye umwenda w’umuhondo yatwaye ibihembo 4 mu 9 byatanzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2018 19:57
0


Mugisha Samuel kapiteni wa Team Rwanda usanzwe akinira Team Dimension Data aracyambaye umwenda w’umuhondo nyuma yuko Hellmann Julian yatwaye agace ka Huye-Musanze akoresheje 5h11’04” mu ntera ya kilometero (199.7 Km). Nyuma Mugisha Samuel ayobora urutonde rusange kuko mu bilometero (417.7 Km) amaze gukoresha 10h34’.



Agace ka Huye-Musanze ni rwo rugendo runini muri Tour du Rwanda 2018, Mugisha Samuel yageze i Musanze ari uwa 13 akoresheje 5h12’21”. Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa gatanu (5) akoresheje 5h12’03”.

Undi munyarwanda waje hafi mu rugendo rwa Huye-Musanze (199.7 Km) ni Munyaneza Didier wafashe umwanya wa karindwi (7) akoresheje 5h12’03”.Uwizeye Jean Claude yaje ku mwanya wa 11 akoresheje 5h12’21”.

Hellmann Julian asesekara ku murongo usoza isiganwa i Musanze

Hellmann Julian asesekara ku murongo usoza isiganwa i Musanze

Aganira n’abanyamakuru, Mugisha Samuel avuga ko muri uru rugendo bahuye n’akazi ko gukoresha imbaraga nyinshi bitewe nuko isiganwa ryatangiye rifite abakinnyi benshi bashakaga kuguma imbere (Break-Away). Ibi ngo byaje gutuma abakinnyi nka Bonaventure Uwizeyimana na Hadi Janvier bitanga bakoresha imbaraga zidasanzwe nyuma baza kuruha nk’uko nawe ubwe wari ufite umwenda w’umuhondo yaje kugongwa n’umunaniro.

“Byabanje kutugora kubera ko twatangiye dufite itsinda rinini imbere biratugora kubafata kuko baje gushyiramo iminota 3’45” turavuga tuti noneho birarangiye. Byaduteye gukoresha imbaraga nyinshi turananirwa. Janvier (Hadi), Bosco (Nsengimana) na Bonaventure (Uwizeyimana) bakoze akazi gakomeye. Ikintu tugiye gukora ni ukwirinda ko hari abantu benshi bajya batujya imbere kuko biduha akazi kenshi”. Mugisha Samuel

Team Rwanda 2018

Mugisha Samuel agera ku murongo i Musanze

Mugisha Samuel agera ku murongo i Musanze

Abafana b'amagare i Musanze

Abafana b'amagare i Musanze

Hellmann Julian yambikwa na SKOL nk'uwahageze ari uwa mbere

Hellmann Julian yambikwa na SKOL nk'uwahageze ari uwa mbere

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo 

Nsengimana Jean Bosco yaje ari uwa 19 akoresheje 5h17’20” nyuma yo kuba yari yagiye agerageza gusatira abacomotse (Break-away) ubwo bari bageze mu Ngororero.

Mu itangwa ry’ibihembo, Hellmann Julian yambaye umwenda wa SKOL nk’uwatwaye agace (Stage Winner) mu gihe Mugisha Samuel yatwaye ibihembo bine birimo umwenda w’umuhondo, umunyarwanda n’umunyafurika wahize abandi mbere yo gutwara igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Muri ibi bihembo kandi ni naho Hadi Janvier yahembewe kuba umukinnyi warushije abandi ibijyanye no gucomokana umuvuduko agasiga abandi (Best Sprinter).

Doring Jonas Umusuwisi wari watwaye igihembo cy’umukinnyi muto ubwo hatangiraga Tour du Rwanda 2018 i Rwamagana, yongeye guhembwa nk’umukinnyi warushije abandi mu bijyanye no guhatana (Best Combatitive Rider) mu gihe ikipe y’umunsi yabaye POC Cote de la Lumiere (France).

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens 

Hadi janvier yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka

Hadi Janvier aganira na SKOL mbere yo guhaguruka Kicukiro

Hadi Janvier yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka

Dore uko bahembwe (Huye-Musanze: 199.7 Km)

1.Uwatwaye agace (Stade Winner) : Hellmann Julian (Germany)

2.Umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey): Mugisha Samuel (Rwanda)

3.Uwazamutse neza (King of Mountain):  HaileMichael Mulu (Ethiopia)

4.Uwurusha abandi imbaduko (Best Sprinter):  Hadi Janvier (Rwanda)

5.Umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider): Mugisha (Rwanda)

6.Inkotanyi (Best In Combativity): Doring Jonas (Suisse)

7.Umunyafurika wahize abandi (Best African Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

8.Umunyarwanda wahize abandi (Best Rwandan):Mugisha Samuel (Rwanda)

9.Ikipe y’umunsi (Team of the Day): POC Cote de La Lumirere (France)

Abakinnyi icumi (10) ba mbere ku rutonde rusange:

1.Mugisha Samuel (Team Rwanda):10h34’

2.Uwizeye Jean Claude (POCCL/Rwanda):10h32’21”

3.HaileMichael Mulu (Ethiopia):10h34’21”

4.Lozano Riba David (Espagne):10h35’55”

5.Doring Jonas (Suisse): 10h36’07’

6.Ndayisenga Valens (POCCL/Rwanda): 10h36’10”

7.Calvin Beneke (South Africa):10h36’17”

8.Hellmann Julian (Germany): 10h36’31”

9.Azedine Lagab (Algeria): 10h36’58”

10.Temalew Bereket Desalegn (Ethiopia):10h37’01”

Abakinnyi 5 ba mbere mu rugendo rwa Huye-Musanze (199.7 Km):

1.Hellmann Julian (Germany):5h11'04"

2.Lozano Riba David (Team Novo Nordisk):5h11'12"

3.Beneke Calvin (South Africa): 5h12'12"

4.Doring Jonas (Suisse):5h12'15"

5.Ndayisenga Valens (POCCL/Rwanda): 5h12'15"

Mugisha Samuel umunyafurika witwaye neza mu rugendo rwa Huye-Musanze

Mugisha Samuel umunyafurika witwaye neza mu rugendo rwa Huye-Musanze 

Abakinnyi basoje mu buryo bwo kuza urusorongo

Abakinnyi basoje mu buryo bwo kuza urusorongo

Abafana ba Benediction i Rambura

Abafana ba Benediction i Rambura

Team Rwanda 2018

Abana b'i Rambura bazi igare

Abana b'i Rambura bazi igare 

HaileMichael Mulu wakakambye imisozi kurusha abandi

HaileMichael Mulu wakakambye imisozi kurusha abandi

SKOL iba iri kumwe n'amagare ahantu hose

SKOL iba iri kumwe n'amagare ahantu hose 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND