Mugisha Frnacois bita Master umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi mu rutugu yagarutse mu kibuga akina mu bakinnyi 11 kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018 ibintu yaherukaga kuwa 20 Nzeli 2017. Uyu musore avuga ko ubu yakize neza igisigaye ari ugukina.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018 ubwo Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yashyiraga hanze abakinnyi 18 ari buze gukoresha, ku rutonde rw’abakinnyi 11 yari yahisemo habonetsemo Mugisha Francois bita Master bisa naho ari ibintu bitunguranye kuko yaherukaga mu kibuga kuwa 20 Nzeli 2017 ubwo Rayon Sports yakinaga na Etincelles FC umukino w’igikombe cya FezaBet, umukino wakiniwe kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu.
Icyo gihe ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 25’ ni bwo Mugisha Francois Master yaje kugongana na Kambale Salita Gentil biba ikibazo gikomeye kuri Mugisha kuko imvune yari asanganwe mu rutugu yahise ikomera bamujyana kwa muganga ariko nyuma y’iminsi micye hafashwe icyemezo ko abagwa. Kuri uyu wa 4 Werurwe 2018 ni bwo yongeye kwibona mu bakinnyi 11 ba Rayon Sports.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yanyagiyemo Espoir FC ibitego 3-0, Mugisha Francois yakinnye iminota 90’ kuko yafatanyaga na Mukunzi Yannick waje gusimburwa na Niyonzima Olivier Sefu. Uyu musore avuga ko kuba yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe kirekire abikesha kwihangana no gukora cyane.
“Kuba warwara igihe kinini ukagaruka mu kibuga bisaba kwihangana no kugira imyitwarire itagushyira mu bibazo. Naje kumenya ko ndi bubanze mu kibuga ndavuga nti reka uyu mwanya mpawe nze kuwubyaza umusaruro kandi nerekane ko hari icyo nshoboye nafasha ikipe”.Mugisha
Mugisha yakomeje avuga ko mu minota 90’ yamaze mu kibuga atigeze yumva ikibazo aho yari arwaye ku buryo byamutera impungenge ahubwo ubu ngo arumva ari mushya.
Mu magambo ye yagize ati” Mu kibuga numvaga nta kibazo. Naganiriye n’umuganga wanjye arambwira ati aho bigeze watangira gukina. Nari narakoze umubiri bihagije numva nta kibazo, ndumva ndi mushya nta kibazo cy’imvune mfite kereka byongeye kugaruka”.
Kuwa 20 Nzeli 2017 ubwo Mugisha Francois yashakaga umupira wari ufitwe na Jean Bosco Akayezu wa Etincelles FC
Kuwa 20 Nzeli 2018 ubwo akaboko kari kamaze kugira ikibazo
Mugisha Francois yakinnye iminota 90'
Ivan Minaert avuga ko iyo umukinnyi agize ikibazo ahandi hatari ku kaguru niyo yamara umwaka ngo aba agifite ubushobozi bwo gukina neza ahubwo ngo bisaba kumwizera gusa
Rayon Sports yakinaga umukino wo guhanahana baturutse inyuma, baje kubona igitego ku munota wa 39’ gitsinzwe na Christ Mbondy ku mupira yahawe na Manzi Thierry nyuma yuko wari umugoye kuba yawutera n’umutwe. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 47’ w’umukino mbere yuko Christ Mbondy yungamo ikindi ku munota wa 90’+4’ ku mupira yohererejwe na Nyandwi Saddam wakinnye umukino wose.
Mugisha Francois (25) na Mukunzi Yannick (6) bafatanyije hagati mu kibuga
Mugisha Francois aganira n'abanyamakuru
Mugisha Francois (25) na Mukunzi Yannick (6)bakinaga bafunga hagati kugira ngo abugarira ba Rayon Sports batagira ikibazo
Mugisha Francois yaherukaga mu kibuga kuwa 20 Nzeli 2017
Mugisha Francois ubwo yari arangije igice cya mbere asubiye mu rwambariro
Mugisha yarapfukamye arasenga ubwo ifirimbi isoza igice cya mbere yari ivuze
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO