RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje uko ahagaze muri iyi minsi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2017 13:48
0


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Gormahia mu cyiciro cya mbere muri Kenya ndetse unitabazwa kuri uyu mwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu aremeza ko ahagaze neza nyuma yo kumara igihe afite imvune. Uyu mugabo yavuze ko amaze amezi abiri akora imyitozo ikarishye ku buryo yumva nta kibazo afite.



Aganira na INYARWANDA, Mugiraneza yavuze ko mu mikino iheruka ya shampiyona yagiye atinya kuba yakina atarakira neza yirinda ko yakongera akagira ikibazo ariko ko ku mukino Gormahia igomba kwakiramo Thika United azaba ari mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga nta kabuza. Umukino wa Gormahia na Thika United uzabera kuri Nairobi Stadium saa cyenda na 15 ku masaha ya Kigali (15h15’).

“Narakize kabisa maze n’iminsi njya mu bakinnyi 18 n’ejo (Ku Cyumweru) nzabanzamo. Nari ngifitemo akantu k’ubwoba mu kuba nakina numva ntarakira neza ariko ubu meze neza ijana ku ijana”. Mugiraneza Jean Baptiste.

“Ubu maze amezi hafi abiri (2) ntangiye imyitozo ndetse mba ndi mu bakinnyi 18 baba bari bukoreshwe ku mukino ariko ejo nzabanzamo. Umutoza yagiye ansaba kuba nakina ariko mbanza gushidikanya ariko ejo nzakina”. Mugiraneza.

Mu gihe shampiyona ya Kenya igeze ku munsi wa 12, Gormahia iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25 aho ikurikiwe na Posta Rangers ifite amanota 23. Thika United iri ku mwanya wa nyuma (18) n’amanota umunani (8) mbere yuko igomba gusura Gormahia kuri iki Cyumweru kuri Nairobi Stadium.

Uretse Mugiraneza ukina muri Gormahia, Kagere Meddie wahoranye ubwenegihugu bw’u Rwanda, Tuyisenge Jacques wahoze ari kapiteni wa Police FC na Nizigimana Kalim Mackenzie wahoze muri Rayon Sports bose bari muri iyi kipe yanahozemo Sibomana Abouba Bakary wagarutse muri Rayon Sports.

Mugiraneza Miggy

Mugiraneza Jean Baptiste aremeza ko ahagaze neza ndetse ko yiteguye no kuza mu Mavubi

Dore uko umunsi wa 12 amakipe agomba guhura

Dore uko umunsi wa 12 amakipe agomba guhura

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Kenya

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND