RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasuwe n’abafana b’Intare za APR FC bamuha impano-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2018 10:20
0


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018 ni bwo abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC basuye umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy aho atuye mu Nyakabanda, bamuha impano y’inkweto zifashishwa mu kibuga (Godions).



Byari muri gahunda aba bafana bagira yo gusura abakinnyi bagize ibibazo by’imvune n’ubundi burwayi butandukanye. Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy yagiriye ikibazo mu mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0 i Huye ubwo yagiraga ikibazo ku musaya nyuma akanabagwa ariko kuri ubu akaba yaratangiye imyitozo yo kwiruka aho APR FC ikorera imyitozo i Shyorongi.

Uwizeyimana Aimable umuyobozi mukuru wungirije muri iri tsinda ry’Intare za APR FC yavuze ko gusura Mugiraneza ari urukundo abafana bakunda abakinnyi ba APR FC nk’ikipe bakunda.  “Twaje mu rugo rwanyu ngo tubereke ko tuzirikana kandi ko tubifuriza kugaruka mu kibuga vuba. Nk’Intare twifuza ko kubana n’abakinnyi b’ikipe yacu haba mu bibi n’ibyiza “. Nizeyimana

Inkweto abafana b'Intare za APR FC bahaye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Inkweto abafana b'Intare za APR FC bahaye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Mbere gato y'uko Intare za APR FC zisura uyu muryango, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yari yemereye INYARWANDA ko yatangiye imyitozo yo kwiruka, imyitozo akorera i Shyorongi aho APR FC isigaye ikorera imyitozo. Uyu mugabo yemereye Intare za APR FC ko atazakina umukino bafitanye na Police FC mu mpera z’iki Cyumweru ariko ko ku mukino bazahuramo na Rayon Sports kuwa 16 Kamena 2018 aza ahari kandi ameze neza.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy abanya-Tanzania bita Mzee Blocker yatangiye gukuza izina ubwo yari muri Kiyovu Sport ariko akaza kuyivamo mu 2007 asinyira ikipe ya APR FC yakinnyemo kugeza mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 mbere yo gusiya muri Azam FC kuwa 14 Nyakanga 2015.

Gusa mu 2009 tariki ya 9 Gashyantare ni bwo uyu mugabo yagiranye gahunda na Stade Rennais FC yo mu Bufaransa ajyayo ariko ntibyakunda ko bahuza ahita agaruka muri APR FC. Nyuma yo kugera muri Azam FC, yaje kongera gufata indi kipe niko kujya muri Gormahia FC yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri (2) mu Ukuboza 2016 . Yabakiniye umwaka w’imikino 2016-2017 biba ngombwa ko badakomezanya 2017-2018 ni ko kugaruka muri APR FC.

 Umwe mu bafana ba APR FC ateruye Mugiraneza Abby umukobwa w'imfura wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Umwe mu bafana ba APR FC ateruye Mugiraneza Abby umukobwa w'imfura wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Intare za APR FC  mu rugo rwa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Intare za APR FC mu rugo rwa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Mugisha Gilbert azamukana umupira

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ubanza ibumoso) n'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza (Ubanza iburyo) bakira impano y'Intare za APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ubanza ibumoso) n'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza (Ubanza iburyo) bakira impano y'Intare za APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND