RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasinye amasezerano amworohereza kuba yazajya muri Singida United-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/01/2018 20:50
1


Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy umukinnyi w’umunyarwanda wakinaga muri Gormahia FC kuva mu Ukuboza 2016 kuri ubu ni umukinnyi wa APR FC nyuma yo kubasinyira amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara muri iyi kipe yaje agarukamo.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari asoje imyitozo ya kabiri y’uyu wa Mbere yaberaga ku kibuga cya Kicukiro kuko iya mbere yabereye ku kibuga cya FERWAFA mu masaha y’igitondo, Mugiraneza Jean Bapatiste yabwiye abanyamakuru ko yarangije gusinya muri APR FC kandi ko ubwisanzure yaburiye muri Gormahia FC abwizeye muri iyi kipe yubakiyemo izina. Mugiraneza yagize ati:

Mu by'ukuri amasezerano narayasinye. Nkigera hano nubwo bwari bwije nahise nyasinya, byahise biba ngombwa ko ndara nsinye kubera byagombaga kujya muri CAF bitewe na gahunda za Confederation Cup. Nasinye imyaka ibiri ariko hari ibindi bindi twumvikanye ko wenda ndamutse mbonye ikipe hanze bandeka. 

Agaruka ku nyungu z’iyi ngingo iri mu masezerano yagiranye na APR FC, Mugiraneza yavuze ko yagiranye ibiganiro na Hans van der Pluijm umutoza wa Singida United amusaba ko yagenda akabakinira ariko bihurirana nuko yari yamaze gusinyira APR FC. Gusa ngo umwaka  w’imikino utaha ashobora gusubira muri Tanzania akaba yakinira Singida United. Mugiraneza yagize ati:

Nagiranye ibiganiro n’umutoza wa Singida (Hans van der Pluijm) mbere yuko nza hano (Muri APR FC), murabizi ko Rusheshangoga yari hano mu biruhuko. Umutoza wa Singida yamuntumyeho amuha nimero yanjye anampe iye tuganire. Nyuma twaraganiriye mubwira ko narangije gusinyira APR kandi icyo gihe byasaga naho biri mu nzira nziza, ambwira ko umwaka utaha bigenze neza nshobora guhita njya muri Singida. Urumva ko ari ibintu byo kuganiraho hagati yanjye n’amakipe yombi.

Mugiraneza kandi avuga atemeranya n’abavuga ko APR FC yasubiye inyuma nubwo yahinduye gahunda ikaba ikinisha abana bakiri bato kandi ko kuba babonye abakinnyi nkawe (Miggy) na Iranzi Jean Claude ari ikintu cyiza kizabafasha kuko ngo bazajya babaganiriza kuko ngo bose yasanze basa naho bari ku rwego rumwe bituma nta n’umwe wagira undi inama. Mu magambo ye yagize ati:

Gusubira inyuma…..abantu bose bashobora kubivuga kuko buriya umuntu wese avuga ibintu bitewe nuko abyumva. APR ni ikipe yahindutse cyane nk’uko mubibona, ni ikipe ikinisha cyane abana nka 80, 90% bavuye muri Academy. Urumva ko niba baravuye muri Academy ntabwo baragira bwa bunararibonye, ntabwo barakina amarushanwa menshi ni yo mpamvu ubona bikigoranye. Ariko imyitozo ya mbere nakoranye nabo nasanze ari abakinnyi beza mu buryo buri tekinike, ni abana bumva. Ikintu njye na Iranzi tugomba gukosora ni ukugerageza kubagira inama tukabumvisha ikipe bakinira iyo ariyo n’icyo ishaka. Nasanze bose basa naho bari ku rugero rumwe ntawagira undi inama ariko niba duhari bizakemuka.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy mu myitozo

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy mu myitozo

Mu myitozo ya nyuma ya saa sita yakozwe n’abakinnyi basanzwe baba muri iyi kipe uretse Buteera Andrew n’abakinnyi bagiye mu mikino ya CHAN 2018 mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri Maroc.

Iranzi Jean Claude, Sibomana Abouba Bakary na Byiringiro Lague bose bakoze imyitozo bameze neza mu gihe ari nabo bazafasha iyi kipe guhatana mu gikombe cy’irushanwa ry’Intwali rigomba gutangira kuwa 23 Mutarama 2018.

Mugiraneza w’imyaka 26 yatangiye gukuza izina ubwo yari muri Kiyovu Sport  ariko akaza kuyivamo mu 2007 asinyira ikipe ya APR FC yakinnyemo kugeza mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 mbere yo gusiya muri Azam FC kuwa 14 Nyakanga 2015.

Gusa mu 2009 yigeze tariki ya 9 Gashyantare ni bwo uyu mugabo yagiranye gahunda na Stade Rennais FC yo mu Bufaransa ajyayo ariko ntibyakunda ko bahuza ahita agaruka muri APR FC. Nyuma yo kugera muri Azam FC, yaje kongera gufata indi kipe niko kujya muri Gormahia FC yasinyiye amasezerano amasezerano y’imyaka ibiri (2) mu Ukuboza 2016 . Yabakiniye umwaka w’imikino 2016-2017 biba ngombwa ko badakomezanya 2017-2018 ni ko kugaruka muri APR FC.

Nk'umukinnyi ufite ubunararibonye hari uburyo atanga morale kuri bagenzi be

Nk'umukinnyi ufite ubunararibonye hari uburyo atanga morale kuri bagenzi be

Nk'umukinnyi mukuru aba afite inshingano zo gutanga inama ku bandi bakinnyi

Nk'umukinnyi mukuru aba afite inshingano zo gutanga inama ku bandi bakinnyi

Kuri ubu Mugiraneza Jean Baptiste yasinye imyaka ibiri (2) muri APR FC ndetse akazaba umukinnyi uzajya uhembwa amafaranga menshi mu Rwanda (Ntabwo umubare urajya ahagaragara) ndetse bikaba byabaye ibyihuta ko asubirana nimero karindwi (7) yambara no mu ikipe y’igihugu Amavubi akinira kuva mu 2006.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy imbere ya myugariro Rukundo Denis

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy imbere ya myugariro Rukundo Denis

Iranzi Jean Claude uzafatanya na Mugiraneza gukomeza ikipe ya APR FC

Iranzi Jean Claude uzafatanya na Mugiraneza gukomeza ikipe ya APR FC

Mugiraneza arekura ishoti rigana mu izamu

Mugiraneza arekura ishoti rigana mu izamu 

Ntaribi Steven (ibumoso) na Mvuyekure Emery (Iburyo) abamnyezamu  babiri basigaye nyuma yuko Kimenyi Yves ari muri CHAN 2018

Ntaribi Steven (ibumoso) na Mvuyekure Emery (Iburyo) abanyezamu babiri basigaye nyuma yuko Kimenyi Yves ari muri CHAN 2018

Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w'abanyezamu ba APR FC

Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w'abanyezamu ba APR FC 

Imyitozo ubwo yari irangiye Jimmy Mulisa yabwiye abakinnyi ko bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi

Imyitozo ubwo yari irangiye Jimmy Mulisa yabwiye abakinnyi ko bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Mugiraneza JB asuhuzanya na Lt.Gen.Jacques Musemakweli perezida wa APR FC

Mugiraneza JB asuhuzanya na Lt.Gen.Jacques Musemakweli perezida wa APR FC

Mugiraneza JB asuhuzanya na Lt.Gen.Jacques Musemakweli perezida wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yanabanje kuganira na Azam TV

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yanabanje kuganira na Azam TV

Mugiraneza Jean Baptiste ashaka uwo yaha umupira

Mugiraneza Jean Baptiste ashaka uwo yaha umupira 

Myugariro Sibomana Abouba Bakary arekura ishoti rigana mu izamu

Myugariro Sibomana Abouba Bakary arekura ishoti rigana mu izamu

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Abafana ba APR FC bari bafite morale

Abafana ba APR FC bari bafite morale 

Iranzi Jean Claude ku mupira

Iranzi Jean Claude ku mupira

Lt.Gen.Jacques Musemakweli Perezida wa APR FC areba Tatouages za Iranzi Jean Claude

Lt.Gen.Jacques Musemakweli Perezida wa APR FC areba Tatouages za Iranzi Jean Claude 

Lt.Gen.Jacques Musemakweli (uwa kabiri uva ibumoso)Perezida wa APR FC na Visi Perezida Maj.Gen.Mubarak Muganga (Ubanza ibumoso)

Lt.Gen.Jacques Musemakweli (uwa kabiri uva ibumoso)Perezida wa APR FC na Visi Perezida Maj.Gen.Mubarak Muganga (Ubanza ibumoso) barebye uko ikipe ihagaze 

Byiringiro Balague (32) umwe mu bana bazamuwe bavuye muri Academy

Byiringiro Balague (32) umwe mu bana bazamuwe bavuye muri Academy

Itangishaka Blaise amaze gukira neza

Itangishaka Blaise amaze gukira neza 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndi Pacifipue Imacuba Nyamasheke Twe Abafanabaperi Tubarinyuma Tugiye Gukubita Umucyebayicuze6 years ago
    4545





Inyarwanda BACKGROUND