RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ntiyemerewe gukina umukino Azam FC ifitanye na Ruvu Stars

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/10/2016 10:35
0


Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy umunayarwanda ukina hagati mu ikipe ya Azam FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzaniya, ntiyemerewe gukina umukino w’ikirarane wa shampiyona iyi kipe igomba kwakiramo Ruvu Stars bitewe n’umubare w’amakarita y’umuhondo uyu mugabo amaze kugira.



Mugiraneza amaze kugeza amakarita atatu (3) y’umuhondo muri shampiyona igeze ku munsi wa 11 wa shampiyona mu gihe rimwe mu mategeko agenga iyi shampiyona avuga ko iyo umukinnyi agwije amakarita atatu y’umuhondo, asabwa gusiba umukino umwe. “Njye sinzakina kuko mfite amakarita atatu y’umuhondo atanyemerera gukina.Kuva nagera hano (Tanzaniya) nibwo bwa mbere nsibye umukino kubera amakarita”.Mugiraneza

Umukino uyu mugabo agomba gusiba uraba kuri uyu wa gatandatu kuva isaa cyenda z'amanywa. Ni wo mukino wa mbere muri shampiyona uzaba ukinwa Miggy atari mu kibuga kuko imikino icumi (10) yose ishize yabanje mu kibuga anakina iminota 90’. Nubwo Azam FC iraba yakira Ruvu Stars ntabwo abakinnyi bayo biyibagiza ko bamaze imikino itanu yikurikiranya batabona amanota atatu (3).Umukino na Ruvu Stars baraba bashakisha amanota atatu bamaze iminsi barabuze.

Umukino Azam FC iheruka ni uwo yanganyijemo na Mtibwa Sugar igitego 1-1 nyuma yuko yari yaraguye miswi na Yanga Africans bakanganya 0-0.Iyi kipe yatsinzwe na Stand United igitego 1-0 inganya na Ruvu Shooting ibitego 2-2 nyuma yuko yari yaratsinzwe na Ndanda ibitego 2-1. Kuri ubu Azam FC iryamye ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 13 mu mikino 10 imaze gukina muri shampiyona.

Uretse Mugiraneza Jean Baptiste Miggy utazaboneka kuri uyu mukino, Azam FC ifite n’abandi bakinnyi batazakina barimo na rutahizamu Kapombe bitewe n’ibibazo by’imvune kimwe mu bintu biri kugora iyi kipe kuba yabona amanota atatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND