RFL
Kigali

Mugheni Kakule Fabrice ari muri Tanzania muri gahunda na Simba SC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2018 9:40
0


Mugheni Kakule Fabrice wari kapiteni akaba n’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport, kuri ubu ari mu gihugu cya Tanzania aho ari muri gahunda yo kuba yagana mu ikipe ya Simba SC iheruka kugura Kagere Meddie.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018 ni bwo Mugheni Kakule Fabrice umaze iminsi muri Tanzania ahari kubera imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2018 yagaragaye mu mwambaro wa Simba SC anareba imikino y’iri rushanwa irimo n’uwahuje Gormahia FC na Vipers. Amakuru ava muri Tanzania avuga ko uyu musore yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Simba SC kugira ngo abe yayiganamo bakomezanye umwaka w’imikino 2018-2019.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA kuri uyu wa Mbere, Mugheni Kakule Fabrice yavuze ko nta byinshi afite byo kuvuga kuri gahunda ze na Simba SC ahubwo ko uko iminsi yicuma abantu bazamenya uko bimeze. “Ntacyo nabivugaho ubu. Gusa nyine muzabibona nibiba byabaye. Mu minsi iri imbere ni bwo bizaba bisobanutse kurusha uko nabivugaho ubu”. Mugheni Fabrice

Mugheni Kakule Fabrice (hagati mu mwambaro wa Simba SC), Tuyisenge Jacques (Ibumoso) na Moustapha Francis (Iburyo) abakinnyi ba Gormahia

Mugheni Kakule Fabrice (hagati mu mwambaro wa Simba SC), Tuyisenge Jacques (Ibumoso) na Moustapha Francis (Iburyo) abakinnyi ba Gormahia

Mu mwaka umwe w’imikino 2017-2018 yari amaranye na Kiyovu Sport, Mugeni Kakule Fabrice yabatsindiye ibitego umunani (8) anabafasha kurangiza ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 49.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND