RFL
Kigali

Mugheni Fabrice yanyomoje amakuru yamuvuzweho anatanga amakuru ku hazaza he muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2017 11:20
0


Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya ajya ku rukuta rwe rwa Facebook atanga amakuru ku cyo atekereza ku hazaza he muri iyi kipe ndetse anavuga ko amakuru yamuvuzweho ko ashaka kuyivamo.



Mu butumwa bwa Mugheni harimo ko yatunguwe no kubona inkuru yanditswe muri kimwe mu binyamakuru ndetse ko yashakishije intego y’iyo nkuru akayibura. 

Mu nteruro ya gatatu y’ubu butumwa avugamo ko we agifite amasezerano ya Rayon Sports bityo adafite uburenganzira bwo kuba yasinya andi masezerano atabiherewe uburenganizra n’ubuyobozi bw'iyi kipe. Uyu musore yakomeje avuga ko azagira icyo avuga ku hazaza he nyuma ya tariki ya 4 Nyakanga 2017 mu gihe Rayon Sports yaba yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy'Amahoro.

Uyu mugabo wakiniye Police FC akomeza avuga ko yababajwe ndetse akatenguhwa cyane n’inkuru yamwanditsweho idafite gihamya n’imwe.

Mu nteruro ya gatanu, Mugheni avugamo ko umukinnyi adashobora kugira amasezerano mu makipe abiri (2) bityo ko abanyamakuru bagomba kureka gutangaza ibinyoma.

Asoza ubutumwa bwe, Kakule yavuze ko amakuru ya nyayo ku hazaza he muri Rayon Sports cyangwa ahandi azerekeza bizamenyekana nyuma ya tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Ndacyari muri Rayon Sports kuzageza kuwa 4 Nyakanga 2017 niba tuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Mu minsi iza,  ni ukuvuga mu byumweru bibiri biri imbere muzatangarizwa ibyanje kuri Facebook na Instagram niba ngiye kongera amasezerano cyangwa ngiye kugenda. Mugheni Kakule Fabrice

Ubutumwa Mugheni Kakule Fabrice yageneye abanyamakuru n'abakunzi ba Rayon Sports

Ubutumwa Mugheni Kakule Fabrice yageneye abanyamakuru n'abakunzi ba Rayon Sports

Mugheni Kakule Fabrice  (Ufite umupira) avuga ko ahazaza he muri Rayon Sports hazamenyekana mu byumweru bibiri

Mugheni Kakule Fabrice  (Ufite umupira) avuga ko ahazaza he muri Rayon Sports hazamenyekana mu byumweru bibiri (2) biri imbere

Mugheni Fabrice uba arwana ishyaka hagati mu kibuga hano yatsikamiraga Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC mu mukino wabahuje mu mikino ibanza ya shampiyona

Mugheni Fabrice uba arwana ishyaka hagati mu kibuga hano yatsikamiraga Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC mu mukino wabahuje mu mikino ibanza ya shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND