RFL
Kigali

Mugheni Fabrice na Savio mu bakinnyi ba Rayon Sports bagiye gusura FC Musanze ku mukino w’umunsi wa 25

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2017 9:02
0


Savio Nshuti Dominique na Mugheni Kakule Fabrice ni bamwe mu bakinnyi berekeje mu ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho bagiye kurara kuri uyu wa Gatanu bitegura umukino bagomba kwisobanuramo na FC Musanze mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.



Savio Nshuti ukina ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports yari yagize ikibazo cy’imvune ubwo iyi kipe yakinaga na Rivers United i Kigali mu mukino wo kwishyura wa CAF Total Confederations Cup. Umukino warangiye amakipe anganya 0-0. Kuri ubu uyu musore ari mu bakinnyi buriye imodoka igana i Musanze kuri uyu wa Gatanu.

Mugheni Fabrice Kakule wari umaze icyumweru ari mu bihano byatewe n’imyitwarire idahwitse yashinjwaga n’abayobozi ba Rayon Sports, uyu mugabo ari mu bakinnyi bazitabazwa mu mukino Rayon Sports ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017 kuri sitade Ubworoherane saa cyenda n’igice.

Ku rutonde rw’abakinnyi bari bagishidiknywaho ku munsi wa 25 wa shampiyona harimo Kwizera Pierrot wari waragize ikibazo cy’urutugu ariko uyu mugabo yagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 ndetse nk’uko Nshimiyimana Maurice yabivuze bamaze gukura Rugende FC mu gikombe cy’Amahoro, Kwizera azifashishwa mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

Rwatubyaye Abdul na Sibomana Abouba Bakary ni abakinnyi batazagaragara mu mukino Rayon Sports izaba ihura na Habimana Sosthene wahoze abatoza.

Icyo Rayon Sports na FC Musanze bahuriraho:

*Peter Otema rutahizamu akaba na Kapiteni wa FC Musanze yabaye muri Rayon Sports abashakira ibitego ariko kuri uyu wa Gatandatu araba ahanganye nabo abashakamo amanota atatu.

*Kanamugire Moses myugariro w’ibumoso muri FC Musanze yabaye muri Rayon Sports aza kuyivamo ubwo amasezerano ye yari ageze ku musozo ahita agana muri FC Musanze.

*Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze yakiniye anatoza Rayon Sports kuri ubu araba ayishakaho amanota atatu.

*Ndikumana Hamad umutoza wungirije muri FC Musanze yakiniye Rayon Sports nka myugariro mbere yo kuyivamo akagana ku mugabane w’i Burayi.

Ikiri mu mitwe y’abakinnyi n’abatoza ba FC Musanze:

Umukino ubanza muri shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali, Rayon Sports yanyagiye FC Musanze ibitego 4-1, ibitego abakinnyi ba Musanze bavuga ko batakongera gutsindirwa ku kibuga cyabo.

Abakinnyi bitezwe ku mpande zombi:

Mu bakinnyi bashobora kwigaragaza ku ruhande rwa FC Musanze ntibaburamo Wai Yeka rutahizamu w’iyi kipe umaze gushyitsa ibitego 13 muri shampiyona. Wai kuri ubu ni we watsinze nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe 2017. Abandi bakinnyi bashobora kugora Rayon Sports barimo; Peter Otema, Niyonkuru Ramadhan, Hakizimana Francois na Tuyisenge Pekeake Pekinho wageze muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura akubutse muri AS Kigali.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bazaba bagendera kuri Savio Nshuti Dominique, Nahimana Shassir, Tidiane Kone, Kwizera Pierrot na Manishimwe Djabel mu gihe rutahizamu Moussa Camara yamaze kugera ku mugabane wa Aziya (i Dubai) aho yibereye muri gahunda zo kwishakira ikipe, urugendo yafashe nta muyobozi wa Rayon Sports abibwiye.

Abakinnyi ba Rayon Sports mu modoka bagana i Musanze

Abakinnyi ba Rayon Sports mu modoka bagana i Musanze

 Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017

*AS Kigali vs Pepinieres FC (stade ya Kigali, 15h30’)

*Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Bugesera FC (Huye, 15h30’)

*Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)

*FC Musanze vs Rayon Sports (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2017

*Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30’)

*Police FC vs APR FC (Kigali stadium, 15h30’)

*Kirehe FC vs FC Marines (Kirehe, 15h30’)

Rayon Sports mu myitozo ya nyuma i Kigali mbere yo kugana i Musanze

Rayon Sports mu myitozo ya nyuma i Kigali mbere yo kugana i Musanze

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND