RFL
Kigali

Rayon Sports XI: Mugheni Fabrice muri 11 bahura n’Amagaju FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/04/2017 13:48
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri (18h00’) ni bwo rugomba kwambikana hagati ya Rayon Sports n’Amagaju FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona, umukino ugaragaramo Mugheni Fabrice umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.



Mu bakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga ntiharimo Moussa Camara uheruka kwigaragaza ku mukino batsinzemo Sunrise FC ibitego 3-1 kuko yasimbuwe na mugenzi we Tidiane Kone. Ukomeje kugereranya abakinnyi bakinnye na Sunrise FC usanga Ndayishimiye Eric Bakame yagarutse mu kibuga mu gihe Mutuyimana Evariste atari mu bakinnyi 18 bari bukoreshwe bahura n’Amagaju FC.

Sibomana Abouba Bakary yagarutse mu bakinnyi 18 kuko aratangira ku ntebe y’abasimbura nyuma y’igihe amaze afite ikibazo cy’imvune.

11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Savio Nshuti Dominique, Mugheni Kakule Fabrice, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Moustapha na Tidiane Kone.

Abasimbura: Bashunga Abouba, Munezero Fiston, Sibomana Abouba, Nova Bayama, Lomami Frank, Niyonzima Olivier Sefu na Ndacyayisenga Jean d’Amour

  Mugheni Fabrice

Mugheni Kakule Fabrice yagarutse mu bakinnyi 11 bituma Niyonzima Olivier Sefu agomba kubanza hanze

Rwigema Yves

Imvune yagiriye mu mukino wa Sunrise FC yatumye Rwigema Yves atagaragara mu bakinnyi 18






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND