RFL
Kigali

Mugenzi Cedric uri kurangiza amasezerano muri Etincelles FC azayigumamo?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2017 19:51
0


Mugenzi Cedric bita Ramires ukina mu mpande z’ikipe ya Etincelles FC, muri izi mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017 ari kurangiza amasezerano y’umwaka umwe yari yasinyanye n’iyi kipe y’i Rubavu nyuma yo kuva muri Rayon Sports, ikipe yazamuriyemo izina akiva muri Gicumbi FC mu 2014.



Muri iki gihe amakuru atandukanye aba acicikana bitewe nuko abakinnyi baba basoza amasezerano bashaka kuva mu makipe bari basanzwemo bagana mu yandi ari nako abandi baba barimbanyije mu kongera amasezerano.

Amakuru amaze iminsi atembera mu bakunzi ba Etincelles FC by’umwihariko abafana b’uyu musore w’imyaka 22 ni uko ikipe ya Mukura Victory Sport yaba yaratangiye kumurambagiza nubwo ntacyo birageraho kuko ngo yifuzwa cyane na Ivan Minaert umutoza w’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye.

Agaruka ku irangira ry’amasezerano y’umwaka umwe yari afite muri Etincelles FC, Mugenzi Cedric yabwiye INYARWANDA ko ubuyobozi bw’ikipe asanzwemo (Etincelles FC) bukimufitiye umutima mwiza wo kuba yahaguma akabakinira ariko ko gahunda yo kongera amasezerano bazayirebaho ubwo umwaka w’imikino uzaba usojwe.

“Etincelles FC amasezerano yanjye ararangirana n’iyi season ariko bansabye ko nakongera amasezerano mbasaba ko twazabivugana neza season irangiye”. Mugenzi Cedric.

Mugenzi wakiniye amakipe arimo na Pepinieres FC avuga ko amakuru yo kugana muri Mukura Victory Sport ntacyo yayavugaho ariko ko mu gihe haza ikipe imuha ibyo atarasanzwe abona muri Etincelles FC, yafata umuhanda akagenda kuko ngo niko kazi kamutunze.

Aha umuntu yakwibaza niba Mukura Victory Sport imukeneye na Etincelles FC ikaba ikimufite mu mishinga yayo ikipe izamutsindira mu gihe amasezerano ye arangiye. Igishoboka nuko mu gihe Mukura Victory Sport yakoresha imbaraga z'amafaranga yakwegukana uyu musore kuko amakuru yizewe agera ku INYARWANDA ari uko Ivan Minaert amufite ku rutonde rw'abakinnyi yifuza kuzakoresha mu mwaka w'imikino 2017-2018.

Uyu musore wanahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 (Rwanda U23) mu 2015 avuga ko mu makipe yaciyemo yaba Pepinieres FC, Gicumbi FC , Rayon Sports na Etincelles FC arimo ubu, abona amakipe atandukanye cyane na Rayon Sports nubwo ngo ifite akantu gato ihuriraho na Etincelles FC.

Mugenzi Cedric: Rayon Sports itandukanye n’izi kipe zindi kuko yo buri mwaka iba ishaka ibikombe, buri mwaka ishaka gusohoka, ariko ikaba ifite ahantu ihuriye gato na Etincelles kuko zose zifite abafana bazikunda cyane.

Dore uko Mugenzi Cedric Ramires aganira ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru:

Mugenzi Cedric: Natangiriye umupira mu ma  kipe y’abana i Remera. Nza kuhava njya Kimihurura icyo gihe twatozwaga na Justin Bisengimana. Naje kuhava njya muri Pepinieres FC mpakina igice cy’umwaka w’imikino (2012-2013) mu cyiciro cya kabiri.  

Nyuma ni bwo naje kujya muri Gicumbi FC (2014) yatozwaga na Baptiste Kayiranga nk’umutoza mukuru na Justin Bisengimana mpakina imyaka ibiri nibwo naje kujya muri Rayon Sports (2015-2016) mpava njya muri Etincelles FC nsinyayo umwaka umwe ukaba urangiranye n’uyu mwaka w’imikino (2016-2017)

Mugenzi Cedric arashakwa n'ikipe ya Mukura Victory Sport

Mugenzi Cedric arashakwa n'ikipe ya Mukura Victory Sport

Mugenzi Cedric yakiniye amakipe atandukanye arimo na Pepinieres FC

Mugenzi Cedric yakiniye amakipe atandukanye arimo na Pepinieres FC

Mugenzi Cedric ni umukinnyi asanzwe abanzamo muri Etincelles FC

Mugenzi Cedric (Uwa kabiri ibumoso mu bakinnyi bunamye) ni umukinnyi asanzwe abanzamo muri Etincelles FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND