Mugabo Gabriel ukina yugarira mu mutima w’ubwugarizi, ari mu bakinnyi 11 Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yahisemo kubanza mu kibuga ubwo iyi kipe iraba yisobanura na Deportivo Costa do Sol kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoraba (19h00’).
Umukino urakinwa ku masaha ya Kigali cyo kimwe n’i Maputo muri Mozambique kuko biri ku mirongo miganda imwe.
Mugabo Gabriel bita Gaby ntabwo asanzwe abanza mu kibuga kuva uyu mwaka w’imikino watangira hagiye hitabazwa cyane Manzi Thierry na Usengimana Faustin mu mikino mpuzamahanga bagiye bakina uretse ko yaje gukina umukino wa Mamelodi Sundowns FC i Kigali kuko Manzi yari afite amakarita atatu y’umuhondo.
Niyonzima Olivier Sefu, ni undi mukinnyi wagarutse muri 11 nyuma yuko Kwizera Pierrot ahawe ikarita y’umutuku ubwo banyagiraga DC do Sol i Kigali kuwa 6 Mata 2018.
Usengimana Faustin arabanza ku ntebe y'abasimbura
Mu buryo bw’imikinire, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel Gaby na Manzi Thierry baraba bafatanya inyuma ahanini barinze umutima w’ubwugarizi (Back Three).
Uruhande rw’iburyo rwose ruraba rushinzwe Nyandwi Saddam mu gihe Eric Rutanga Alba araba abazwa amakuru y’ibumoso. Mukunzi Yannick araba akina imbere ya Mugisha Francois Master na Niyonzima Olivier Sefu baraba bakina nk’abatabazi barinda ko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwagira umutekano mucye. Shaban Hussein Tchabalala na Christ Mbondy baraba bashaka uko bakongera umubare w’ibitego.
Abasimbura ni; Ndayisenga Kassim (GK, 29), Muhire Kevin 8, Ismaila Diarra 20, Nahimana Shassir 10, Usengimana Faustin 15, Manishimwe Djabel 28 na Yassin Mugume 18. Abakinnyi babanza mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Mukunzi Yannick 6, Mugisha Francois 25, Niyonzima Olivier Sefu 21, Shaban Hussein Tchabalala 11 na Christ Mbondy 9.
Uburyo ku rupapuro abakinnyi bashyizwe mu myanya yabo
Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Deportivo Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino wakinwe kuwa 6 Mata 2018. Shaban Hussein Tchabalala yatsinzemo bibiri ikindi gitsindwa na Muhire Kevin.
TANGA IGITECYEREZO