RFL
Kigali

Mugabo Gabriel muri 11 Ivan Minaert yitabaza yisonabura na Deportivo Costa do Sol

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2018 12:19
5


Mugabo Gabriel ukina yugarira mu mutima w’ubwugarizi, ari mu bakinnyi 11 Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yahisemo kubanza mu kibuga ubwo iyi kipe iraba yisobanura na Deportivo Costa do Sol kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoraba (19h00’).



Umukino urakinwa ku masaha ya Kigali cyo kimwe n’i Maputo muri Mozambique kuko biri ku mirongo miganda imwe.

Mugabo Gabriel bita Gaby ntabwo asanzwe abanza mu kibuga kuva uyu mwaka w’imikino watangira hagiye hitabazwa cyane Manzi Thierry na Usengimana Faustin mu mikino mpuzamahanga bagiye bakina uretse ko yaje gukina umukino wa Mamelodi Sundowns FC i Kigali kuko Manzi yari afite amakarita atatu y’umuhondo.

Niyonzima Olivier Sefu, ni undi mukinnyi wagarutse muri 11 nyuma yuko Kwizera Pierrot ahawe ikarita y’umutuku ubwo banyagiraga DC do Sol i Kigali kuwa 6 Mata 2018.

Usengimana Faustin ku mupira

Usengimana Faustin arabanza ku ntebe y'abasimbura 

Mu buryo bw’imikinire, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel Gaby na Manzi Thierry baraba bafatanya inyuma ahanini barinze umutima w’ubwugarizi (Back Three).

Uruhande rw’iburyo rwose ruraba rushinzwe Nyandwi Saddam mu gihe Eric Rutanga Alba araba abazwa amakuru y’ibumoso. Mukunzi Yannick araba akina imbere ya Mugisha Francois Master na Niyonzima Olivier Sefu baraba bakina nk’abatabazi barinda ko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwagira umutekano mucye. Shaban Hussein Tchabalala na Christ Mbondy baraba bashaka uko bakongera umubare w’ibitego.

Abasimbura ni; Ndayisenga Kassim (GK, 29), Muhire Kevin 8, Ismaila Diarra 20,  Nahimana Shassir 10, Usengimana Faustin 15, Manishimwe Djabel 28 na Yassin Mugume 18. Abakinnyi babanza mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Mukunzi Yannick 6, Mugisha Francois 25, Niyonzima Olivier Sefu 21, Shaban Hussein Tchabalala 11 na Christ Mbondy 9.

Uburyo ku rupapuro abakinnyi bashyizwe mu myanya yabo

Uburyo ku rupapuro abakinnyi bashyizwe mu myanya yabo

Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Deportivo Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino wakinwe kuwa 6 Mata 2018. Shaban Hussein Tchabalala yatsinzemo bibiri ikindi gitsindwa na Muhire Kevin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Umutoza wacu ntimumuzi iyo irahinduka muraba mureba Ndamwemera cyane
  • 6 years ago
    imana itabare urwanda dukure insinzi muri mosabique
  • Me Pst Gabriel RN6 years ago
    Imana yacu twiringira twizera KD idutabara mubihe bikomeye uyu munsi ugaragaze ukuboko kwawe gukomeye Reyon sport ibone itike yo kugera mû matsinda.
  • manzi6 years ago
    sasa yagombaga gushiramo entree Djabel na Shasir kuko aba attaquant ntibafite ubaha umupira yafunze cyane
  • Buzuwiha Liam6 years ago
    uyu mutoza ni umunyabwoooooba, kevin yagombye kubanzamo kuko pierro adahari ntawundi wakinisha bagenzi be





Inyarwanda BACKGROUND