RFL
Kigali

Mudeyi, Mugheni, Habimana, Mazimpaka n’abandi bakinnyi bashya muri Rayon Sports batangiye imyiteguro ya shampiyona-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/10/2018 8:16
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018 nibwo abenshi mu bakinnyi bashya muri Rayon Sports bitabiriye imyitozo muri gahunda yo kwitegura umwaka w’imikino 2018-2019 ahanini na shampiyona igomba gutangira kuwa 19 Ukwakira 2018.



Mu myitozo y’uyu wa Gatanu harimo Mugheni Kakule Fabrice wari umaze igihe cy’umwaka w’imikino 2017-2018 muri Kiyovu Sport ariko kuri ubu akaba yamaze kugaruka muri Rayon Sports akanakirirwa neza n’abafana b’iyi kipe bayihoza ku mutima kurusha abandi mu Rwanda.

Mudeyi Suleiman wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Musanze Fc nawe yagaragaye mu myitozo nyuma yo kuba yarasinye imyaka itatu muri Rayon Sports ndetse n’ikibazo cy’amafaranga iyi kipe yari ifitanye na Musanze FC kikaba cyari cyamaze gucyemuka cyo kimwe na Mazimpaka Andre wari umunyezamu muri Musanze FC nawe akaba yatangiye imyitozo mu buryo bwemewe.

Mudeyi Suleiman yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Mudeyi Suleiman yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Mudeyi yahise anashimira abo babanye muri Musanze FC

Mudeyi yahise anashimira abo babanye muri Musanze FC anabifuriza umwaka mwiza w'imikino

Mazimpaka Andre (Ibumoso) umunyezamu wa Rayon Sports wavuye muri Musanze

Mazimpaka Andre (Ibumoso) umunyezamu wa Rayon Sports wavuye muri Musanze

Habimana Hussein Eto’o wari mu myugariro mu mutima w’ubwugarizi muri Police FC nawe yatanguiye imyitozo mu buryo buzwi kuko yayisinyemo amasezerao y’imyaka ibiri azamara ayikinira nyuma yo mkuva muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri y’imikino kuva mu 2016.

Tuyishime Eric bita Congolais wavuye muri APR FC nawe yari yakoze imyitozo muri gahuda yo kwitegurana na Rayon Sports umwaka w’imikino 2018-2019 anareba uko yakwiyereka abatoza ba Rayon Sports bityo ngo azabone umwanya wo gukina bitandukanye nuko yavuye muri APR FC.

Mugheni Kakule Fabrice yagarutse muri Rayon Sports

Mugheni Kakule Fabrice yagarutse muri Rayon Sports

Mugheni yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwakiranye urugwiro

Mugheni yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwakiranye urugwiro

Tuyishime Eric yarababariwe

Tuyishime Eric mu myitozo ya Rayon Sports

Tuyishime Eric mu myitozo ya Rayon Sports

Habimana Hussein bita Eto'o yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Mugheni  mu bafana ba Gicumbi FC ubwo yari amaze kubona igitego

Habimana Hussein bita Eto'o yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Robertinho Goncalves umutoza mukuru wa Rayon Sports yakirwa n'abafana

Robertinho Goncalves umutoza mukuru wa Rayon Sports  areba uko abakinnyi bameze mu myitozo

Rayon Sports izatangira shampiyona isura Etincelles FC kuwa 20 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda

Rayon Sports izatangira shampiyona isura Etincelles FC kuwa 20 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda

PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    barakaza neza baze bacange irangi muri rayo sport gsa courage
  • vunintwari theoneste5 years ago
    naribi basaza nubwo mutagiye muri super kupe umwanzi nawe nazagi TWa ra





Inyarwanda BACKGROUND