Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018 nibwo abenshi mu bakinnyi bashya muri Rayon Sports bitabiriye imyitozo muri gahunda yo kwitegura umwaka w’imikino 2018-2019 ahanini na shampiyona igomba gutangira kuwa 19 Ukwakira 2018.
Mu myitozo y’uyu wa Gatanu harimo Mugheni Kakule Fabrice wari umaze igihe cy’umwaka w’imikino 2017-2018 muri Kiyovu Sport ariko kuri ubu akaba yamaze kugaruka muri Rayon Sports akanakirirwa neza n’abafana b’iyi kipe bayihoza ku mutima kurusha abandi mu Rwanda.
Mudeyi Suleiman wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Musanze Fc nawe yagaragaye mu myitozo nyuma yo kuba yarasinye imyaka itatu muri Rayon Sports ndetse n’ikibazo cy’amafaranga iyi kipe yari ifitanye na Musanze FC kikaba cyari cyamaze gucyemuka cyo kimwe na Mazimpaka Andre wari umunyezamu muri Musanze FC nawe akaba yatangiye imyitozo mu buryo bwemewe.
Mudeyi Suleiman yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Mudeyi yahise anashimira abo babanye muri Musanze FC anabifuriza umwaka mwiza w'imikino
Mazimpaka Andre (Ibumoso) umunyezamu wa Rayon Sports wavuye muri Musanze
Habimana Hussein Eto’o wari mu myugariro mu mutima w’ubwugarizi muri Police FC nawe yatanguiye imyitozo mu buryo buzwi kuko yayisinyemo amasezerao y’imyaka ibiri azamara ayikinira nyuma yo mkuva muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri y’imikino kuva mu 2016.
Tuyishime Eric bita Congolais wavuye muri APR FC nawe yari yakoze imyitozo muri gahuda yo kwitegurana na Rayon Sports umwaka w’imikino 2018-2019 anareba uko yakwiyereka abatoza ba Rayon Sports bityo ngo azabone umwanya wo gukina bitandukanye nuko yavuye muri APR FC.
Mugheni Kakule Fabrice yagarutse muri Rayon Sports
Mugheni yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwakiranye urugwiro
Tuyishime Eric mu myitozo ya Rayon Sports
Habimana Hussein bita Eto'o yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Robertinho Goncalves umutoza mukuru wa Rayon Sports areba uko abakinnyi bameze mu myitozo
Rayon Sports izatangira shampiyona isura Etincelles FC kuwa 20 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda
PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO