RFL
Kigali

Mubyara wa Sugira Ernest yavunitse bikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2018 16:38
0


Ndaruhutse Perminance mubyara w’umukinnyi Sugira Ernest yagize imvune ikomeye nyuma yo kugongana n’umunyezamu ubwo bakinaga. Avunitse nyuma y’uko mukuru we Sugira nawe agize imvune yatumye avurirwa mu Buhinde.



Sugira yasinye muri APR FC mu mwaka w’imikino 2017/2018, yavunitse nta mukino n’umwe arakina dore ko yagize imvune ari mu mukino ya CHAN. Sugira Ernest amaze kubwira Inyarwanda.com ko mubyara we yavukiniye i Shyorongi akaba yavunwe n’umunyezamu w’umusaza. Avuga ati ‘Imvune ziratwibasiye wallah.’

imvune

Imvune zibasiye umuryango wa Sugira 

Uyu mukinnyi kandi yakomeje avuga ko murumuna we yakinaga bitari iby’umwuga, ngo yabiretse ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye ahitamo gukomeza gukina umupira ariko bitari iby’umwuga. Sugira ati “Ntabwo ari umwuga yabiretse akirangiza Secondaire ariko akomeza gukina bisanzwe none dore!.”

ernes

Yakomeje avuga ko akurikije imvune yagize murumuna we ababaye kumurenza. Murumuna wa Sugira akaba yagize imvune ku buryo amagufwa ya Tibia na Preone yasohotse. Sugira ati “Ari kurira …Ari CHUK ubu.”

sugira

mubyara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND