RFL
Kigali

CHAN 2018: Mubumbyi na Savio ni bo batsindiye Amavubi, Bizimana Djihad yizeza abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2018 10:50
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje umwiherero w’iminsi icumi yari ifite muri Maroc bitegura irushanwa ry’imikino ya CHAN 2018 igomba kubera muri Maroc kuva kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.Gusa Amavubi yasoje nabi anyagirwa na Algeria ibitego 4-1.



Umukino u Rwanda rwasorejeho ntabwo wabaye amahire kuko ni wo binjijweho ibitego byinshi kurusha indi mikino ya gishuti bakinnye. Bakinnye na Sudan barangiza iminota 45’ ari 0-0. Umukino wakurikiye, Amavubi yaguye miswi na Namibia banganya igitego 1-1.

Farouk Chafai (10’, 29’), Abid Mohamed Lamine (22’), Bouguelmouna El Habib ni bo bafashije Algeria kunyagira u Rwanda. Igitego cy’impozamarira cy’u Rwanda cyatsinzwe na Mubumbyi Bernabe ku munota wa 79’ nyuma yo kwinjira asimbuye Biramahire Abeddy.

Image result for mubumbyi bernabe inyarwanda

Mubumbyi yaherukaga igitego ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudan mu mukino wa gishuti i Kigali

Nyuma y’umukino, Bizimana Djihad yavuze ko umukino bawutsinzwe ariko ko bakinnye neza uretse ko ngo batangiranye uburangare no gutinda kwinjira mu mukino. “Ntekereza ko tugiye mu busesenguzi bw’umukino, umukino wari mwiza. Twakinnye n’ikipe nziza iri ku rwego rwo hejuru, habaho ikintu cy’uburangare cyangwa se cyo kwinjira mu mukino dutinze kuko mu minota 20’ byari bimaze kuba ibitego bibiri (2-0), bijya kugera mu minota 30 bimaze kuba ibitego bitatu (3-0). Urumva ko twatinze kwinjira mu mukino”. Bizimana Djihad

Gusa uyu musore avuga ko nubwo batsinzwe bagiye babona uburyo bwinshi bwakabyaye ibitego ariko amahirwe akaba macye ahubwo Algeria yo yabona uburyo bumwe bukabyara igitego. Mu magambo ye ati “Nyuma twaje kuganira tuvuga ko uko byagenda kose natwe tugomba kugira icyo dukora. Twagerageje turakina tunabona uburyo bwinshi nubwo tutabubyaje umusaruro ariko twabonye amakoruneri menshi, ntekereza ko dushobora kuba twanabonye koruneri nyinshi kurusha Algeria. Habayeho kutabyaza umusaruro uburyo twabonye ariko bo (Algeria) amahirwe bagiye bayabyaza umusaruro”.

“Intego dufite ni nk’andi makipe yose. Twebwe ntabwo twaje hano gutembera, ntabwo twaje hano kureba ukuntu Maroc imeze, twaje muri CHAN kugira ngo byibuze tuzagere ku mukino wa nyuma kandi niyo ntego yacu. Tuzabikorera, tuzakora ibishoboka byose kuko ni yo ntego yacu”. Bizimana Djihad

Mu mikino ibiri n'igice u Rwanda rwakinnye, rwinjijwe ibitego bitanu (5) mu gihe rwo rwinjije ibitego bibiri (2). Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego ubwo u Rwanda rwanganyaga na Namibia igitego 1-1 mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Mubumbyi Bernabe kuri uyu wa Gatatu banyagirwa na Algeria ibitego 4-1.

Amavubi arava i Tunis kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018 agana i Tangier (Maroc) aho biteganyijwe ko bahagera saa cyenda n’iminota 30 (15h30’) za Maroc bikaba biza kuba ari saa kumi n’igice ku masaha yo mu Rwanda (16h30’).

U Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Nigeria bari kumwe mu itsinda rya gatatu kuwa 15 Mutarama 2018 mbere yo kwisobanura na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018. Umukino wa nyuma mu itsinda, Amavubi azaba ahatana na Libya kuwa 23 Mutarama 2018.

Ikipe y'igihugu Amavubi ifite urugamba rukomeye muri CHAN 2018

Ikipe y'igihugu Amavubi ifite urugamba rukomeye muri CHAN 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Genesis6 years ago
    Nshuti yacu rwose reka kutubeshya, tumaze kubamenyera ko iyo mugiye mu marushanwa mutwizeza ibitangaza, mwagerayo mukavamo rugikubita mukagaruka muvuga ngo mwaragerageje ngo mu mupira habaho gutsinda no gutsindwa.





Inyarwanda BACKGROUND