RFL
Kigali

Mubumbyi Bernabe yatumiwe mu igeragezwa muri Algeria

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2017 13:49
0


Mubumbyi Bernabe bita Baloteli akanaba rutahizamu w'ikipe ya Bugesera FC, yakiriye ubutumire bw'ikipe ya US Biskra yo muri Algeria asabwa kujyayo gukora igeragezwa.



US Biskra ni ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Algeri. Abayobozi b'iyi kipe bavuga ko bifuza ko uyu musore yabagana bakareba uko ahagaze nyuma bakaba bakumvikana ku bijyanye n'amasezerano yo kubakinira mu buryo bwa kinyamwuga.

Muri ubu butumire, Mubumbyi nta kintu na kimwe abwirwa ko azishyura haba mu bijyanye n'itike, aho gucumbika ndetse n'amafunguro kuko US Biskra bazabyishyura byose. Mu kiganiro na INYARWANDA, Mubumbyi yavuze ko ateganya kuba yagenda mu mpera za Mutarama 2018.

Mu magambo ye yagize ati:"Hari ibyo turi kumvikana na manager niturangizanya nukujya gufata Visa then bakanyohereza itike nkagenda. Ariko ndateganya kugenda mumpera z'ukwezi kwa mbere"

Mubumbyi

Mubumbyi Bernabe avuga ko azanabanza kuvugana na Bugesera FC ku masezerano bafitanye

Mu gihe shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Algeria igeze ku munsi wa 15, Union Sportif de Biskra (US Biskra) iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 ikaba ifite amanota 13 mu mikino 15. CS Constantine iyoboye urutonde n'amanota 31 mu mikino 15. Mubumbyi yakiniye ikipe ya APR FC aza kuyivamo mu ntangiriro z'umwaka w'imikino 2016-2017 akinira ikipe ya AS Kigali mbere yo kuyivamo agana muri Bugesera FC muri uyu mwaka w'imikino 2017-2018.

Mubumbyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND