RFL
Kigali

Mubumbyi Barnabe avuga ko igitego yatsinze Amagaju FC cyamwubatse

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2018 8:29
0


Mumubyi Baranabe rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC n’Amavubi, avuga ko kuba yaratsinze igitego kimwe rukumbi cyabahaye amanota atatu y’umunsi wa 16 wa shampiyona ari igikorwa cyatumye agarura icyizere muri we ku buryo yumva ko ari umusingi mwiza watuma akomerezaho mu mikino iri imbere.



Kuva yava muri Sweden muri gahunda z’igeragezwa, nibwo Mubumbyi Barnabe yari ahawe umwanya wo gukina kuko bari baramuhaye iminsi yo kuruhuka ubwo Bugesera FC yari mu mikino y’igikombe cy’Amahoro barwana no kubona itike ya kimwe cya kane.

Aganira na INYARWANDA, Mubumbyi yaagize ati” Nari maze igihe ntakina kuko nari muri gahunda z’ingengo njya gupima amahirwe yo gukina hanze y’u Rwanda. Naraje bampa ikiruhuko kitapfuye ubusa kuko naraje mbona igitego cyatumye tubona amanota na bagenzi banjye. Narishimye kuko ni igitego cyatumye tudatakaza umukino wari ukomeye”. 

Mubumbyi Bernabe Baloteli akina ataha izamu muri Bugesera FC n'Amavubi

Mubumbyi Bernabe Baloteli akina ataha izamu muri Bugesera FC n'Amavubi 

Mubumbyi kandi avuga ko atari imbaraga ze yakoresheje gusa ahubwo ari imbaraga z’ikipe ya Bugesera FC kuko atajya mu kibuga wenyine. Gusa ngo kuri ubu agomba gushyiramo umwete akareba ko yazasubira muri Sweden ahagaze neza muri shampiyona.

Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo navuga ko arinjye wifashije gutsinda igitego cyaduhaye amanota atatu kuko twari ikipe, ntabwo umukinnyi umwe akina birumvikana. Ubu ndifuza ko nakoresha imbaraga kugira ngo Kamena 2018 ninsubira muri Sweden nzagende meze neza kurushaho”.

Amanota atatu Bugesera FC yakuye i Nyamagabe, yatumye bagira amanota 23 abicaza ku mwanya wa karindwi inyuma ya Etincelles FC ifite 24 ku mwanya wa gatandatu (6).

KANDA HANO UREBE UKO URUGENDO RWA MUBUMBYI RWAGENZE AJYA MURI SWEDEN

Image result for mubumbyi bernabe inyarwanda

Mubumbyi Bernabe ubwo yari ku kibuga cya St Marry's Stadium u Rwanda rutsindwa na Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND