RFL
Kigali

Abateraniye mu nama yiga ku izamuka ry'abagore bayobora siporo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/08/2017 22:12
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017 kuzageza tariki 11 Kanama uyu mwaka, mu Rwanda hagiye kubera inama ihuza abagore bo muri Afurika na Aziya yiswe “Advancing women in Leadership forum for Africa -Asia” aho aba bagore bari mu buyobozi bwa siporo bazigira hamwe uko umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo wazamuka.



Si abagore gusa batumiwe muri iyi gahunda kuko hanatumiwe abagabo kuko aribo bagomba kugira uruhare mukuzamura abagore bitewe nuko urwego rwa siporo y’abagabo rusa naho rwasize kure abagore bityo bakaba bafite umusanzu batanga.

Kuri uyu wa Gatatu aba bashyitsi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ruri i Kigali ku Gisozi berekwa amateka yaranze u Rwanda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, Lydia Nsekera yaganiriye n'abanyamakuru ababwira ko avanye ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.Yagize ati: "Ni byo twaje hano kuko ni ibintu tugomba gukora kuko amacakubiri uko yaba ari kose tugomba kuyahagarika uko dushoboye, mu mikino olempike hari aho tuvuga tuti ‘siporo ni iya bose, nta kureba igitsina, ubwoko cyangwa ikindi. Twaje hano rero kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, turavuze tuti ntibizongere kubaho ukundi’.

Lydia Nsekera wari umushyitsi mukuru, akomoka i Burundi akaba ariwe muyobozi mukuru wa komite olempike y’iki gihugu cy’abatutranyi, akaba ari no mu buyozi bukuru bwa komite olempike mpuzamahanga aho ashinzwe komisiyo y’abagore muri siporo. Lydia Nsekera yabwiye abanyamakuru ko aje kubwira abagabo kuko bafite umubare munini mu buyobozi bwa siporo aho bagera kuri 80%. Lydia Nsekera yagize ati:

Abagore twaraganiriye twababwiye ibyo bashobora gukora, babyige, bajye mu mashyirahamwe ya siporo, bajye mu makipe kuko biragoye kuba wayobora ishyirahamwe ry’umukino runaka utaranyuze mu ikipe runaka (Club). None rero icyo nje kuvuga uyu munsi,  si nje kubwira abagore nje kubwira abagabo kuko ari bo bagize 80% by'abayobora siporo. Njyewe nayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru imyaka icyenda (9), ubu ndi umuyobozi mukuru wa komite olempike mfite manda y’imyaka ine(4) kandi aho hose nagiye ntorwa n’abagabo gusa kuko nta bagore bari bari mu nzego zifata ibyemezo.

U Rwanda rukaba rwaratoranijwe kuberamo iyi nama kubera ko rwazamuye urwego rw’abagore mu buyobozi ndetse banahize abandi muri gahunda ya He for She,  yewe n’umutekano warwo ni ntamakemwa. Fatma Samoura ukomoka muri Sénégal, ni Umunyamabanga Mukuru wa FIFA akaba ategerejwe i Kigali aho azakomezanya n’abandi gahunda z’iyi nama.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

FIFA 11

Abashyitsi bashyira indabo ku mva

Lydia Nsekera ashyura indabo ku mva

Lydia Nsekera ashyira indabo ku mva

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda

Abashyitsi basobanurirwa amateka y'u Rwanda

Abashyitsi basobanurirwa amateka y'u Rwanda

Uwamahoro Latifah Tharcille umunyamabanga wa FERWAFA

Uwamahoro Latifah Tharcille umunyamabanga wa FERWAFA

Lydia Nsekera yitegura kuganira n'abanyamakuru

Lydia Nsekera yitegura kuganira n'abanyamakuru

Fatma Samoura ukomoka muri Sénégal

Sarai Bareman ushinzwe umupira w'amaguru w'icyiciro cy'abagore muri FIFA

Gisozi

Lydia Nsekera aganira n'itangazamakuru

Lydia Nsekera aganira n'itangazamakuru

Lydia Nsekera asinya mu gitabo cy'abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Lydia Nsekera asinya mu gitabo cy'abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND