RFL
Kigali

Mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo hatangira imikino ya NBA JR League 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2018 14:15
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018 ni bwo mu Rwanda hatangira imikino ya shampiyona y’abana bakiri bato (Juniors), shampiyona yaje itewe imbaraga n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA). Iyi shampiyona izaba iri mu gihugu cyose cy’u Rwanda.



Ni gahunda izaba ireba abana batarengeje imyaka 14 ariko bakazafata abana na none batari munsi y’imyaka icumi (10-14). Imikino izatangira muri uku kwezi kwa Gicurasi kuzageza mu Ugushyingo 2018.

Iyi shampiyona igiye gukinwa bwa mbere mu Rwanda, izaba ihuza amakipe 30 y’abahungu na 30 y’abakobwa. Aya makipe uko ari 60 azaba ahatana agabanyijwemo ibice bibiri harimo icy’iburasirazuba n’iburengerazuba.

Muri iyi shampiyona kandi, buri kigo kizaba gihatana bazajya bambara umwenda ufite amabara y’imwe mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akina muri shampiyona ya NBA. Ubu buri kipe yamaze gutombora umwenda izajya yambara bigendanye n’uwo ikipe yo muri NBA yambara.

Nk’ingero n'uko LNDC/Abakobwa bazajya bambara imyenda ya Cleveland Cavaliers, GSO.Butare bazajya bambara ibara bya Miami Heats, ES Musanze bambare Portland Trail Blazzers, St Joseph Kabgayi bazajya bakinana imyenda y’ibara rya Washington Wizzards naho St Bruno biyambarire Golden State Warriors.

Nyuma y’imikino y’amajonjora izaba yakiniwe mu gice cy’iburasirazuba n’iburengerazuba, buri gice kizazamura amakipe umunani (8) azajya kwisobanura mu mikino ya kamarampaka (Playoffs). Nyuma ikipe zabaye iza mbere muri buri gice zizahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa mu Ugushyingo 2018 yaba mu bahungu n’abakobwa.

Uva ibumoso: Mugwiza Desire perezida wa FERWABA, John Ntagengwa Umunyabanga uhoraho muri MINISPOC na Amadou Galou Fall umuyobozi wa NBA-Africa

Uva ibumoso: Mugwiza Desire Perezida wa FERWABA, John Ntagengwa Umunyabanga uhoraho muri MINISPOC na Amadou Gallo Fall umuyobozi wa NBA-Africa tariki ya 3 Werurwe 2018b ubwo hamurikwaga NBA Jr mu Rwanda

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA yavuze ko iki gikorwa kigomba kubungwabungwa kuko ngo niryo zingiro rizatuma ikipe y'igihugu ikomera

Icyo gihe Mugwiza Desire Perezida wa FERWABA yavuze ko iki gikorwa kigomba kubungwabungwa kuko ngo ni ryo zingiro rizatuma ikipe y'igihugu ikomera

Muri rusange, iyi gahunda ifite intego yo kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze mu mukino wa Basketball harebwe abana bakiri bato. Ibi bizagera ku bana barenga miliyoni 26 mu bihugu 71 biri ku isi biciye mu kubakoresha imyitozo, amahugurwa no gukina amashampiyona.

Dore uko imikino ya vuba iteganyijwe:

EAST: ROUND 1       

 WEEKEND: 12TH-13TH MAY 2018 – 11:00 am

1 G.S ST ALOYS  (New York Knicks) VS GS KABARE (Philadelphia 76ers) BOYS

2 IP MUKARANGE (Toronto Raptors) VS GS GAHINI (Boston Celtics) BOYS

3 KAGITUMBA High School (New Jersey Nets)

VS GS KABARE (Philadelphia 76ers) GIRLS

4 ADEGI (Toronto Raptors) VS FAWE GAHINI (Boston Celtics) GIRLS

CENTRAL: ROUND 1         

WEEKEND: 12TH-13TH MAY 2018 - 11:00 am

5 Green Hills Academy (Milwaukee Bucks)

VS P.S RWESERO (Indiana Pacers) BOYS

6 Kigali Christin School (Detroit Pistons) VS College Saint André  (Chicago Bulls) BOYS

7 GHA (Milwaukee Bucks) VS College Saint André (Chicago Bulls) GIRLS

8 Kigali Christian School (Detroit Pistons) VS LNDC (Cleveland Cavaliers) GIRLS

SOUTH: ROUND 1          

WEEKEND: 12TH-13TH MAY 2018 - 11:00 am

9 St. JOSEPH KABGAYI (Washington Wizards)

VS College Sainte Marie Reine (Charlotte Bobcats)

BOYS

10 Ste  M.ADELAIDE (Orlando Magic) VS G.S.O.BUTARE (Miami Heat) BOYS

11 ST JOSEPH KABGAYI (Washington Wizards)

VS Ste. BERNADETTE(Miami Heat)  GIRLS

12 STE M.ADELAIDE (Orlando Magic) VS  ENDP KARUBANDA (Atlanta Hawks) GIRLS

NORTH: ROUND 1         

WEEKEND: 12TH-13TH MAY 2018 - 11:00 am

13 SONRISE Musanze  (Oklahoma) VS ES MUSANZE (Portland Trail Blazers) BOYS

14 GS JANJA (Denver Nuggets) VS ES KIRAMBO (Uttah Jazz) BOYS

15 SONRISE Musanze  (Oklahoma) VS St VINCENT (Denver Nuggets) GIRLS

16 STELLA MATUTINA  (Utah Jazz ) VS ES MUSANZE (Portland Trail Blazers) GIRLS

 WEST I: ROUND 1       

WEEKEND: 12TH-13TH MAY 2018

17 ES NYANGE (Dallas Mavericks) VS GS BIRAMBO (New Orleans Hornets) BOYS

18 GS RAMBURA (Houston Rockets) VS PS NYUNDO (San Antonio Spurs) BOYS

19 ES MURUNDA (Memphis Grizzlies) VS GS BIRAMBO (New Orleans Hornets) GIRLS

20 GS UMUBANO I (San Antonio Spurs)

VS  STE MARIE KIBUYE (Dallas Mavericks) GIRLS

WEST II: ROUND 1          

WEEKEND: 12TH-13TH MAY 2018 - 11:00 am

21 ES GISHOMA (Phoenix Suns) VS GS Gihundwe (Sacramento Kings) BOYS

22 St Bruno (Golden State Warriors) VS GS Nyamasheke (Los Angeles Clippers) BOYS

23 ES GISHOMA(Phoenix Suns) VS GS Gihundwe  (Sacramento Kings) GIRLS

24 Institut Saint Francois SHANGI (Golden State Warriors)

VS Institut Saint François (Los Angeles Clippers) GIRLS

Ferwaba

Ubwo hamurikwaga NBA JR mu Rwanda muri Werurwe 2018

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND