RFL
Kigali

Mu mikino yo kwishyura ni bwo amakipe y’uturere ahura n’ibibazo bikomeye-Ruremesha Emmanuel

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2018 14:33
0


Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC avuga ko mu mibare ye ijyanye n’umusaruro w’ikipe aba ateganya ko iyi kipe yazarangiza shampiyona yicaye mu myanya itanu (5) ya mbere, gusa ngo ntabwo biba byoroshye kuko ngo mu mikino yo kwishyura ni bwo amakipe y’uturere aba yugarijwe n’ibibazo birimo n’amikoro.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Ruremesha yashimye abakinnyi be cyane abakina inyuma avuga ko bitanga icyizere cyo kuzarangizanya umwanya mwiza n'ubwo ngo bitoroshye.

Akenshi muri shampiyona y’u Rwanda usanga amakipe yatangiye neza ari yo asoza nabi, ibi bikunze kuba ku makipe yo mu turere kuko ngo usanga batangirana imbaraga bitwe n'uko ingengo y’imali iba ikiri yose ariko ngo uko shampiyona yinikiza inagana ku musozo, ngo ni ko ibibazo byiyongera kuko n’amafaranga aba yatangiye gukendera. Ruremesha Emmanuel ati:

Buriya imibare y’umutoza aba yifuza gukora ibyiza kugira ngo ajye imbere. Gusa kugira ngo abigereho ntabwo biba byoroshye, bisaba ngo abayobozi nabo bagufashe. Cyane cyane rero nk’ikipe z’uturere, mu mikino yo kwishyura ni bwo tuba tugiye guhura n’ibibazo bikomeye kuko ingengo y’imali nayo iba atari nini uba ubona itangiye gukendera, ibibazo bigatangira kuvuka , imishahara n’ibindi.

Ruremesha Emmanuel agira inama Mbonyingabo Regis

Ruremesha Emmanuel agira inama Mbonyingabo Regis

Agaruka ku ngingo ihamya umwanya yifuzamo Etincelles FC ubwo shampiyona izaba isojwe, Ruremesha yagize ati”Twebwe nka Etincelles FC, ubushize twaje ku mwanya wa karindwi (7) ubwo twari twahize kuza mu myanya icumi (10). Ubu turifuza kuza mu makipe atanu (5) ya mbere. Ariko Ruremesha ntabwo yabigeraho wenyine, abayobozi nibadufasha tuzafatanya tubigereho."

Uwikunda Samuel niwe wari umusifuzi wo hagati

Uwikunda Samuel niwe wari umusifuzi wo hagati

Ruremesha Emmanuel yabanje guha inshingano Tuyisenge Hackim

Ruremesha Emmanuel yabanje guha inshingano Tuyisenge Hackim

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko ibhe bikomera mu  mikino yo kwishyura ku makipe y'uturere

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko ibihe bikomera mu  mikino yo kwishyura ku makipe y'uturere

Aya manota atatu aratuma ikipe ya Etincelles FC iva ku mwanya wa munani (8) yari iriho ihite iza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 mu gihe Police FC ijya ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 22. APR Fc ni iya mbere n’amanota 31.

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND