RFL
Kigali

Mu mikino 4 ya shampiyona habonetsemo ibitego 14 harimo kimwe cyatsinzwe Kiyovu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2016 19:02
1


Kuri uyu wa mbere ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona amakipe yagerageje kwinjiza ibitego bitubutse ari nako andi makipe abyinjizwa anatakaza amanota atatu muri shampiyona isigaje imikino ibarirwa ku ntoki kugira ngo irangire.



Ikipe ya Police FC yihereranye ikipe y’Amagaju FC iyishyiramo ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri sitade yaKicukiro.Ibitego bya Usengimana Danny ku munota wa 18’ na 63’ , byaje kugwizwa n’igitego cya Imran Nshimiyimana ku munota wa 59’ w’umukino  bibyara amanota atatu mu mukino utagoye iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

Ku rundi ruhande igitego cy’impozamarira cy’abasore ba Bekeni cyatsinzwe na Ndizeye Innocent bityo Amagaju FC basubira i Nyamagabe bimyiza imoso.

Undi mukino waberaga kuri Sitade Huye aho Mukura Victory Sport yatsindaga FC Musanze ibitego 3-2 mu mukino ikipe ya Mukura yakinaga ubona itagowe cyane n’ubwo ikinyuranyo cy’ibitego cyabaye gito.

Igitego cya Ndayishimiye Christophe ku munota wa 34’ ku mupira mwiza yahawe na Hakizimana Muhadjili byatumye abanyahuye bizera ko basigarana ibyishimo.

Mu kanya katarambiranye, Habimana Yussuf yarekuye umuzinga w’ishoti werekeza mu izamu rya FC Musanze igitego cya kabiri kiba kiranyoye.Amakipe yombi ajya mu karuhuko Mukura VS iyoboye ku bitego 2-0 yari imaze gutsinda.

Ku munota wa 64’ w’umukino Hakizimana Muhadjili yateye coup franc umupira uboneza mu izamu, igitego cya gatatu kiba kiranyoye.Uyu yahise yuzuza ibitego 13 muri shampiyona dore ko yahise anganya na Ismaila Diarra rutahizamu wa Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjili ufite ibitego 13 muri shampiyona

Nyuma y’ibi bitego ikipe ya FC Musanze yisubiyeho itangira gusatira ishaka ibitego birangira ibonye igitego cya mbere ku munota wa 75’ cyatsinzwe na Maombi Jean Pierre ndetse kiza kunganirwa n’igitego cya Ismael Uwihoreye cyatsinzwe mu minota irenga kuri 90’ yagenewe umukino.

Ikipe ya AS Kigali yihereranye FC Bugesera iyinyagira ibitego 4-0 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ari nako ikipe ya Kiyovu Sport yatakarije amanota atatu ku kibuga cya Mumena nyuma yo gutsindwa na Rwamagana City igitego 1-0.

IKipe ya AS Kigali yanyagiye Bugesera FC ibitego 4-0

Nyuma y'ibitego bine byatsinzwe ikipe ya BUgesera FC, 3-2 byavuye mu mukino wa Mukura na FC Musanze, igitego kimwe Rwamagana city yatsinze SC Kiyovu ndetse n'ibitego 3-1 byavuye mu mukino Police FC yatsinzemo Amagaju FC, ibi bihwana n'ibitego 14 byabonetse muri iyi mikino ine(4) yakinwe kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi 2016.

Nyuma y’iyi mikino 26 Mukura VS imaze gukina itumye inganya amanota na Rayon Sports kuko amakipe yombi afite amanota 53 n’ubwo Rayon Sports ifite imikino ibiri (2) y’ibirarane aho igomba kuzakina na Etincelles FC kuri uyu wa gatatu nyuma ikazakina na AS Muhanga.

APR FC ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize (2014/2015) irakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 mu mikino 26 imaze gukina.Rayon Sports irayigwa mu ntege n’amanota 53 ku bitego 33 izigamye mu mikino 24 naho Mukura VS binganya amanota iri ku mwanya wa gatatu kuko  ifite ibitego 20 izigamye.

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa mbere 23/5/2016                                                                                              

*Police FC 3-1 Amagaju FC

*Mukura VS 3-2 Musanze FC

*Kiyovu Sports 0-1 Rwamagana City

*AS Kigali 4-0 Bugesera FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeandedieu umuhoza7 years ago
    Igikombecyo ni' icy a APR FC' naho abareyobo nibakureho. Inzazameee oyeeeeeeeeeeeeee' murakapuuuuu' Abareyo murakigiramani:-)





Inyarwanda BACKGROUND