Ku itariki 6 Werurwe 1994 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka ikuramo ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani imwe mu makipe yari akomeye muri Afrika muri icyo gihe iyisezerera mu irushanwa rya CAF iyitsinze ibitego 4-1 nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye iterwa mpaga ku mukino wakurikiyeho.
Impamvu twifuje kugaruka kuri uyu mukino ni uko ariwo wahuje abantu benshi bagasabana bishimira gutsinda kwa Rayon Sports nubwo mu kwezi kwakurikiyeho batari bazi ibyari bigiye kuba. Ni umwe mu mikino kandi igaragaza amateka akomeye ikipe ya Rayon Sports yakoze abenshi babarirwa kubera wenda kuba batarigereye ku kibuga igihe umukino wabaga (abakuze) ndetse bakaba batari bafite aho barebera amashusho kuko insakazamashusho(televiziyo) abari bazifite bari mbarwa cyangwa se abakiri bato nabo bakabyumva mu nkuru ariko ntibabashe kugira amahirwe yo kwibonera abakinnyi bumva banditse amateka nibura mu mashusho.
Iyo uganiriye n’abantu bakurikiranye amateka y’u Rwanda n’umupira w’amaguru muri rusange bakubwira ko Rayon Sports na kera hose yahoranye abafana benshi kurusha andi makipe. Ubwo yari igeze muri 1/16 cy’irushanwa rya CAF yahuye n’imwe mu makipe yari ibigugu muri Afurika muri icyo gihe, AL Hilal yo muri Sudani. Mu mukino ubanza wari wabereye muri Sudani , Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe ku busa(1-0). Umukino wo kwishyura wabaye abanyarwanda batarebana neza ndetse bikiyongera no kumutekano muke warangwagwa mu gihugu muri 1994. Rayon Sport yasabwaga kwishyura igitego yatsindiwe muri Sudani ndetse ikarenzaho n’ibindi. Wari umukino utoroshye ariko ni umwe mu mikino wongeye kugaragaza ko umupira w’amaguru wahuza abantu batitaye kubyo bapfa kuko icyo gihe stade Amahoro yari yakubise yuzuye.
Murangwa Eugene umwe mu bazamu Rayon Sports yagize bakomeye wagiraga umwihariko wo kurinda yambaye ingofero
Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga:Murangwa Eugene, Hamiss Aime bakundaga kwita Aime Dollar, Kalisa Claude, Buregeya , Gasana bakundaga kwita Tigana, Kayiranga Baptiste kuri ubu unatiza iyi kipe ,Hategekimana Dieudonne, Kazanenda Francois Mateso , Gasangwa Celestin ,Mudeyi Nazeri (kapiteni), Mbusa Kombi Billy.
Umutoza:Raul Shungu
Umusifuzi wo hagati:Bakundukize(Burundi)
Umutoza aratanga amabwiriza ku bakinnyi be, ababwira uburyo bari bwitware bagahangana na Rayon Sports yari ishyigikiwe cyane
Iyi niyo yari intebe y'abasimbura ba Al Hilal
Iki gisiga cyagaragaye mu kibuga mbere y'umukino , cyatunguye benshi
Stade Amahoro yari yakubise yuzuye
Igice cya Mbere: Gutsinda kwa Rayon Sport, kwirara n’amafiyeri, byatumye bayishyura
Ku isaha ya saa cyenda n’iminota cumi n’umunani (15h18) nibwo amakipe yombi yinjiye mu kibuga. Habanza kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Umukino watangiranye ishyaka ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports nk’iyari iri mu rugo kandi yari ikeneye kwishyura ndetse byashoboka ikaba yasezerera ikipe ya Al Hilal. Ahagana ku munota wa 5 nibwo abakinnyi ba Al Hilal barengeje umupira maze Aime Dollar wari uzwiho kurengura kure cyane, yarenguye umupira maze Mateso wari wambaye numero 8 ashyira ku mutwe yinjiza icya mbere Abafana batangira kubona ko Rayon Sport ishobora gutsinda ikaba yakuramo Al Hilal.
Aha niho Aime Dollar yari ahagaze ajya kurengura umupira wavuyemo igitego cya mbere
Amafiyeri no kwirara iyo ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda biyiranga muri iki gihe si iby’ubu kuko nyuma yuko bari bamaze kubona igitego , batangiye gukina nta shyaka nkiryo bari batangiranye ndetse bakomeza gukina buhoro buhoro, ibintu byatumye igice cya mbere kijya kurangira Al Hilal yishyura igitego ku makosa yari akozwe n’abakinnyi b’inyuma(mu ba kabiri) , biba 1-1, ibintu bisubira irudubi kuko Al Hilal yari igize 2-1 imikino yombi ibariwemo. Kugeza kuri uyu munota byasabaga Rayon Sports gutsinda nibura ibindi bitego 2 kugira ngo yizere kuyisezerera.
Igice cya kabiri: Gukinana ishyaka, kurumbuka kw’ibitego
Nubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze kwishyurwa igitego , bagarutse mu gice cya kabiri bisubiyeho, bakina umukino urimo ishyaka n’ubuhanga. Hashize nk’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye nibwo ikipe ya Rayon Sports yabonye penaliti nyuma yaho umwe mu bakinnyi ba Al Hilal yakoraga umupira ari mu rubuga rw’amahina(surface de reparation). Nyuma yuko umusifuzi w’umurundi ayameje , abakinnyi ba Al Hilal babaye nk’abashaka gutera amahane ariko baza kwemera iraterwa. Penaliti yatewe ndetse ininjizwa neza na Aime Dollar biba 2-1.
Kutavuga rumwe n'umusifuzi si iby'ubu, Al Hilal iraburana ko penaliti itariyo
Nyuma y'impaka Penaliti yaje guterwa ndetse yinjizwa na Aime Dollar
Ba Rwarutabura b'icyo gihe
Nyuma yo gukomeza gukinana ishyaka, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego c cya 3 yatsinzwe na Mudeyi Nazer, bituma ikipe ya Al Hilal icika intege. Kayiranga Baptista byagaragara ko yamaze kunanirwa yasimbuwe na Munyurangabo Rongin, Mateso asimburwa na Sembagare. Ahagana ku munota wa 80, Mbusa Kombi Billy yinjije igitego cya kane ari nako umupira waje kurangira maze Rayon Sports iba isezereye ikigugu Al Hilal. Nyuma yo gusezererwa kuburyo batari biteze, abakinnyi ba Al Hilal bashatse guteza imvururu ariko abashinzwe umutekano barabakumira ari nako aba Rayons babaririmbira bati’ Mbabarira ayiwe mbabarira Gutsinda rayon sports ndabizi bigomba ubuhanga…”
Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Brewerries FC yo muri Kenya wahuriranye n’amahano yagwiriye igihugu ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 maze Rayon Sports ntiyabasha kujya gukina iterwa mpaga iva mu marushanwa gutyo gusa umukino yasezereyemo Al Hilal ukaba warasigaye ari amateka atazibagirana kuri benshi.
Reba hano amashusho y’umukino wose wahuje Rayon Sport na Al Hilal
RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO