Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Wau Al Salaam yo muri Sudani y’Epfo nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 biza bisanga 4-0 yayitsindiye iwayo mu mukino w’irushanwa rihuza amakipe y'abatwaye ibikombe by’ibihugu (Africa Total CAF Confederation Cup).
Kwizera Pierrot ni we wafunguye amazamu ku munota wa 26’ w’umukino kuri coup franc yari iturutse ku ikosa ryari rikozwe na Wau Al Salaam. Moussa Camara ni we waboneye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 81’ akoresheje umutwe.
Mu ntangiriro z’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yagize ikibazo cyo gukina ari abakinnyi 10 kuko myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 18 w’umukino.
Umukino utagoye Rayon Sports nubwo Wau Al Salaam yacishagamo ikagera imbere y’izamu ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bugakuraho imipira kabone nubwo byabyaraga koruneri. Al Salaam yateye koruneli enye mu gice cya mbere mu gihe Rayon Sports yateye ebyiri.
Savio Nshuti Dominique wari wabanje hanze kimwe na Nova Bayama, binjiye mu kibuga mu gice cya kabiri basimbuye Irambona Gisa Eric na mugenzi we Nsengiyumva Moustapha. Biteganyijwe ko Rayon Sports izahura na Onze Createurs yo muri Mali mu mikino y'ijonjora rya kabiri (Second-round).
11 buri kipe yabanje mu kibuga:
Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Irambona Gisa Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Kakule Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Moussa Camara, Nahimana Shassir na Nsengiyumva Moustapha.
Wau Al Salaam:Robert Amadio (GK), Julio Edward, Ayom Gasper, Nnadozie Ahamefule, Khalid Djuma, Olivier Kangi ©, Rofino, Ambrose, ElHadji Atorom, Rushdi Ekweldito, Emmanuel Nggeka na Bath Manon.
Abafana ba Rayon Sports bagana kuri sitade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports igera kuri sitade Amahoro
Itsinda ry'abafana mu mwambaro wa SKOL
Isonga FC nayo yagombaga kuza kureba uko bakuru bayo batera ruhago
Ikirango cyikwibutsa ko ari imikino Nyafurika
Basohoka mu rwambariro
Batombora ikibuga
11 ba Rayon Sports
Abakinnyi ba Wau Al Salaam babanje kwiragiza Imana mbere gato ko umukino utangira
RAMZI SEBIT umutoza mukuru wa Wau Al Salaam
Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports yeretswe ikarita itukura ku munota wa 18' nyuma yo gusagararira Gaspar Ayom
....................yahise asubira mu rwambariro
Savio Nshuti Dominique yahise agira ubwoba
Ntibyatinze ko abakinnyi ba Rayon Sports babonerwa igitego na Kwizera Pierrot ku munota wa 26'
Robert Amadio umunyezamu wa Wau Al Salaam aguruka ashakisha umupira wari uzanywe na coup franc ya Kwizera Pierrot
Kakule Mugheni Fabrice ahetse Kwizera Pierrot
Abakinnyi bashimira umutoza Masud Djuma
Ku ntebe y'abasimbura ba Rayon Sports
Ikipe ya Wau Al Salaam yari ifite abasimbura bane (4) mu gihe bagomba kuba ari barindwi (7)
Iyo biba byemewe ko uhawe umutuku asimburwa hari guhita hajyamo Munezero Fiston agasimbura Mutsinzi Ange
Manishimwe Djabel agenzura umupira mu kibuga
Kakule Mugheni Fabrice umwe mu bakinnyi bitwaye neza hagati mu kibuga
Ndayishimiye Eric Bakame yereka abakinnyi be uko bahagarara bakareka kumuteza ibibazo
Mutsinzi Ange Jimmy wafatanyaga na Mugabo Gabriel mu mutima w'ubwugarizi
Abafana ba SKOL
Gusa siko sitade yose yari yuzuye
Emmanuel Nggeka azamukana umupira
Mugheni Fabrice yahise atabarira hafi
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports wakinaga ku ruhande rw'iburyo ahitwa kuri kabiri (Right Back)
Kwizera Pierrot azamukana abakinnyi ba Wau Al Salaam
Kwizera Pierrot (Hagati) yari yaje gufasha abugarira
Hari aho bigera bikaba ngombwa ko utera urutambwe rutubutse kugira ngo batagutanga umupira
Kwizera Pierrot yasabwaga kugaruka kuzibira abataha izamu ba Al Salaam kuko abugarira bari babaye bake
Nsengiyumva Moustapha......................
Nsengiyumva Moustapha yagundaguranye n'abakinnyi ba Al Salaam birangira aguye
Kwizera Pierrot niwe wakurikiyeho..................
Barwaniye umupira bawuhushahusha
..............umupira ubarenganye bose bitabaje umusifuzi
Al salaam bahannye ikosa barawusubirana ariko Kwizera Pierrot abagumaho....................
Bamusunitse aca bugufi...............
Byarangiye ageze hasi
Wau Al Salaam yahise ikomezanya umupira
Kubwimana Kazingufu Ally (REG BBC) na Claude umutoza wungirije muri Patriots mu mwambaro w'umweru bareba uko ruhago ikinwa
Muhinda Bryan myugariro wa Police FC nawe yari yaje kureba uko Rayon Sports ikina dore ko bazahura kuwa Gatandatu
....................ayo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye.....................
Yamwiziritseho ...............
...........amucitse yahise ahutara
Moussa Camara ashaka inzira igana izamu.................
Bamuteretse hasi
..........Byuka dukine
Abakinnyi ba rayon Sports bashimira abafana
PHOTOS: Saddam MIHIGO Ft IHORINDEBA Lewis
TANGA IGITECYEREZO