Ikipe ya Police FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017.
Mico Justin ni we watsinze ibitego byose dore ko ku munota wa 44’ w’umukino yarobye umunyezamu Muhawenayo Gady w’Amagaju FC wari uhagaze nabi, bajya kuruhuka Police FC iri imbere n'igitego 1-0. Bavuye kuruhuka ikipe ya Police FC yakomeje gukina umupira mwiza hagati binarangira Mico Justin yongeye kuroba Gady amutsinda igitego ku munota wa 53’ w’umukino.
Seninga Innocent yari yakoze impinduka zitari nyinshi kuko wabonaga abakinnyi yabatondetse mu kibuga nk’uko bari bameze ku mukino wa Rayon Sports uretse Habimana Hussein wari wagarutse agasimbura Patrick Umwungeri ufite imvune. Mu izamu yari yabanjemo Nzarora Marcel wari na kapiteni mu gihe Bwanakweli Emmanuel atari muri 18 bari ku rupapuro rw’umukino kuko hariho Nduwayo Baltez.
Nduwimana Pablo utoza amagaju yari yakoze impinduka imwe muri 11 yabanje mu kibuga kuko yabanjemo Sibomana Alafat bikaba ngombwa ko Dusabe Jean Claude wakinnye ku mukino wa APR FC abanza hanze. Igice cya mbere kandi cyarangiye ikipe ya Police FC iteye koruneri zirindwi (7) mu gihe Amagaju FC bari batarabona n’imwe n’ubwo igice cy kabiri kimaze gutangira bahise babona ebyiri (2).
Ku munota wa 24’ ni bwo Amagaju FC yasimbuje bakuramo Manirafasha Jean De Dieu binjiza Munezero Dieudonne mbere yuko Irakoze Gaby asimbura Nsengiyumva Djafari. Ndizeye Innocent yasimbuye Munezero Dieudonne wari winjiye n’ubundi asimbuye.
Ku ruhande rwa Police FC, Muzerwa Amin yasimbuwe na Ngomirakiza Hegman mu gihe Niyonzima Jean bita Robinho yasimbuye Imurora Japhet. Songa Isaie yasimbuye Mico Justin umaze kugeza ibitego 11 muri shampiyona.
Amagaju FC bakomeje gusatira bashaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa Police FC bukomeza kubazibira. Amagaju FC mu minota itanu ya nyuma bateye koruneri eshatu (3) zitatanze umusaruro.
Police FC yaraye ku mwanya wa gatatu n'amanota 35 inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 37 ku mwanya wa kabiri ariko ikaba igifite umukino w'ikirarane dore ko izahura na Espoir FC kuri uyu wa Gatatu.
Ababanjemo kuri buri kipe:
Police FC:Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Uwihoreye Jean Paul, Nizeyimana Mirafa, Muzerwa Amin, Imurora Japhet, Ngendahimana Eric na Usengimana Danny.
Amagaju FC:Muhawenayo Gady (GK), Nsengiyumva Djafali, Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Manishimwe Jean De Dieu, Bizimana Noel, Yumba Kayite, Habimana Hassan, Rireko Yves, Shabban Hussein na Akangayenga.
Amakipe asesekara mu kibuga
Abakapiteni batombola ibibuga
Imurora Japhet usigaye akina inyuma y'abataha izamu aha yarimo ahatana n'Amagaju FC
Shabban Husssein Chabalala rutahizamu Amagaju FC agenderaho
Shabban kuri ubu afite ibitego 11 muri shampiyona
Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC ubwo yari agiye kwinjira mu kibuga
Usengimana Danny yaje kugira ikibazo ku kaboko mu gice cya mbere
Yumba Kayite ukina hagati mu Amagaju FC wanakiniye Mukura Victory Sport
Nzarora Marcel yari yagarutse mu izamu
Ngomirakiza Hegman yasimbuye Muzerwa Amin
Ngomirakiza Hegman ukina hagati muri Police FC n'ikipe y'igihugu
Mico Justin watsinze ibitego bibiri (2) yasimbuwe na Songa Isaie
Patrick Umwungeri ukinira Police FC nka myugariro yari yaje kureba uko bagenzi be bitwara
Ndizeye Innocent atera imwe muri koruneri eshanu Amagaju yabonye mu mukino
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 Amagaju FC babanje mu kibuga
Ku ntebe y'abasimbura ya Police FC
Ku ntebe y'abatoza n'abasimbura b'Amagaju FC
Habimana Hussein yari yagarutse mu kibuga nyuma yo gusiba umukino banganyije 2-2 na Rayon Sports
Umunyezamu Nzarora Marcel ni we wari kapiteni
Bizimana Noel kapiteni w'Amagaju FC ahuza ibirenge na Danny Usengimana
Imurora Japhet asatira Muhawenayo umunyezamu w'Amagaju FC
Usengimana Danny wagoye cyane abugarira b'amagaju FC mbere yuko agira ikibazo
Nizeyimana Mirafa azamukana umupira hagati mu kibuga
......Uko imvune ya Danny Usengimana yaje.......................
Yasimbutse mu kirere na Buregeya Rodrigue w'Amagaju FC ......amukubita inkokora ku kaboko
Bagaruka hasi..Buregeya yaraguye, Danny ababara akaboko....................
Danny Usengimana ..............
.............yahise ajya hasi
Umuganga yahise yinjira mu kibuga
Byabaye ngombwa ko bamuzirika kugira ngo asubire mu kibuga
.............akimara kugaruka mu kibuga
Muvandimwe Jean Marie Vianney ajya gutera imwe muri koruneri zirindwi (7) Police FC yabonye mu mukino
Mico Justin yatsinze ibitego byose arobye umuzamu
Ngendahimana Eric azamukana umupira hagati mu kibuga
Bizimana Noel kapiteni w'Amagaju FC
Ubwo komiseri w'umukino yari aje kubwira Seninga ko ari kurenga umurongo wagenewe abatoza
Nizeyimana Mirafa arya umutego..............
Mirafa aryamye hasi
Nizeyimana Mirafa yabyutse yaka amazi
Muhawenayo Gady abwira bagenzi be ko bagomba gutuza nubwo bari bamaze gutsindwa ibitego bibiri
Mico Justin ni we wari umwami w'umukino
Kuri ubu Police FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 35
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO