Tidiane Kone rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Mali yaraye ahesheje Rayon Sports amanota atatu nyuma yo kubakura imbere ya FC Musanze mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga kuri sitade Ubworoherane.
Byategereje umunota wa 62’ w’umukino kugira ngo Savio Nshuti Dominique ahereze umupira Tidiane Kone wahise awuganisha mu izamu ryari ririnzwe na Ndayisaba Olivier mukuru wa Mico Justin.
Umukino Mugheni Kakule Fabrice yari yagarutse muri 11 ba Rayon Sports nubwo yaburaga Kwizera Pierrot hagati mu kibuga. Niyonzima Olivier Sefu yafatanyaga na Mugheni hagati mu kibuga.
FC Musanze yari igaragiwe n’abafana bayo bivanze n’aba Rayon Sports yabashije kwihagararaho mu gice cya mbere binagaragara ko nayo isaha ku yindi yabona igitego cy’amahirwe kuko amakipe yombi yakinaga umukino udakanganye.
Ku munota wa 37’ Mutsinzi Ange Jimmy wari wabanje mu mutima w’ubwugarizi yagize ikibazo ahita asimburwa na Munezero Fiston wakomeje gufatanya na Mugabo Gabriel Gaby. Mu gusimbuza kandi, ku munota wa 86’ Muhire Kevin bita Rooney yasimbuye Nahimana Shassir.
Ku ruhande rwa FC Musanze yatozwaga na Habimana Sosthene utari afite Ndikumana Hamadi Katauti umwungirije kuko yari i Burundi. Mu gusimbuza, Tuyisenge Pekeake bita Pekinho yavuye mu kibuga ku munota wa 50’ asimbuwe na Moikima Mutonga Pignol.
Rayon Sports yari yamaze kubona igitego, yakomeje kukiryamaho iminota 90’ irrangira bongeraho itatu (3) nayo yarangiye FC Musanze nta kintu iribwira.
Rayon Sports yakomeje kuryama ku mwanya wa mbere n’amanota 58 ikurikiwe na APR FC ifite 50 mbere yuko icakirana na Police FC ifite amanota 47.
Nyuma yo kubatsindira iki gitego, Tidiane Kone yahise aba inshuti ikomeye y’abafana ba Rayon Sports kuko wari umukino we wa kabiri abatsindira igitego cy’agaciro. Kone yababoneye igitego i Nyamata batsinda FC Bugesera igitego 1-0 ndetse yanabahaye igitego bakina na Espoir FC. Kuri ubu Tidiane Kone afite ibitego bitatu (3) muri shampiyona.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Musanze FC: Ndayisaba Olivier (GK), Habyarimana Eugène, Kanamugire Moses, Hakizimana François , Kimenyi Jacques, Munyakazi Yussuf, Maombi Jean Pierre, Niyonkuru Ramadhan, Peter Otema (C), Wai Yeka na Tuyisenge Pekeyake.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Manzi Thierry, Nzayisenga Jean d’Amour, Mugabo Gaby, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Kakure Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Tidiane Koné, Nahimana Shassir na Savio Nshuti Dominique
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports Nshimiyimana Maurice Maso yagiriye ikizere cyo kubanza mu kibuga
Tidiane Kone agora myugariro wa FC Musanze
Abafana bari barumbutse
Iyo abakinnyi bisuganya mbere y'iterwa rya koruneri
Abafana ba FC Musanze bitwaje imituku n'umweru
Igitego cyari cyabuze uyu mufana yambaza iyo mu ijuru
Abafana ba Rayon Sports batabonetse ikina na Rugende FC kuri uyu mukino bari bikubise agashyi
Mugheni Kakule Fabrice yari yagarutse hagati mu kibuga
Wai Yeka wa Musanze FC agenzura umupira mu kibuga agana izamu
Ageze hafi y'izamu yasanze Munzero Fiston na Savio Nshuti baharaye bamutegereje
Peter Otema ashyirwa hasi
Peter Otema wahoze muri Rayon Sports ubu ni kapiteni wa FC Musanze
Nahimana Shassir azamuka mu kirere ashaka umupira ariko anabangamiwe na Kanamugire Moses myugariro wa FC Musanze wahoze muri Rayon Sports
Abafana bari bazengurutse ikibuga
Ndayisaba Olivier umunyezamu wa FC Musanze akaba mukuru wa Mico Justin ukinira Police FC
Rwarutabura
Abafana ba Rayon Sports bari bakangukiye kuyishyigikira i Musanze
Nyuma yo gukurwamo na Rivers United abafana bari bagaruye agatima
Munyakazi Yussuf Rule wa Fc Musanze atembera mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya azamuka umupira
Savio Nshuti Dominique atanga umupira wabyaye igitego
Savio Nshuti Dominique acenga mbere yo gutanga umupira
Ubwo Savio Nshuti Dominique yari akimara kwakira umupira
Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye iminota 37' ahita agira ikibazo
Gakwaya Olivier (ubanza mu bicaye) na Gacinya Denis mugenzi we ukurikiye ikipe ya Rayon Sports
Ikirere cyo misozi n'ibirunga bya Ruhengeli cyari cyarakaye mu mpera z'umukino
Tidiane Kone atokora Nahimana Shassir
Tidiane Kone waboneye Rayon Sports igitego
Lomami Marcel na Nshimiyimana Maurice bakebura Nova Bayama
Savio Nshuti Dominique acenga abagabo babiri
Uwudafite imbaraga zihagije yirwanaho uko ashoboye
Kanamugire Moses azamura umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso
Kanamugire Moses agora Nahimana Shassir
Muhire Kevin ajya kwinjira asimbura Nahimana Shassir wari wambaye nimero 10
Nkundamatck w'i Kilinda
Abana mu biti bareba umukino
Niyonzima Olivier Sefu akurikiye umupira ariko yugarijwe
Ingabo z'igihugu zikorera mu Karere ka Musanze
Bongeyeho iminota itatu (3)
Umukino urangiye abafana birara mu kibuga kimwe mu bintu umuntu atashima
Wai Yeka yanatwaye igihembo cy'ukwezi nk'umukinnyi witwaye neza myuri Werurwe
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yisengereye Pepinieres FC iyitera ibitego 2-1, Gicumbi FC igarura ubuzima itsinda Amagaju FC igitego kimwe rukumbi mu gihe Espoir FC na Etincelles FC baguye miswi bakanganya 0-0.
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017
*AS Kigali 2-1 Pépinière FC
*Gicumbi FC 1-0 Amagaju FC
*Espoir FC 0-0 Etincelles FC
Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2017:
*Sunrise FC vs Kiyovu SC (Nyagatare, 15h30’)
*Police FC vs APR FC (Kicukiro, 15h30’)
*Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30’)
*Mukura Victory Sport vs Bugesera FC (Huye Stadium, 15h30')
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO