RFL
Kigali

Ronaldinho Gaucho yageze muri Kenya mu ruzinduko rw’iminsi itatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/11/2018 19:01
0


Ronaldinho Gaucho rurangiranwa mu mupira w’amaguru uvuka muri Brazil, arabarizwa i Nairobi muri Kenya muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato nyuma yo kuba yaratumiwe na sosiyete ya Betika ikora ibyo gutega ku mikino muri Kenya ifatanyije na kompanyi ya Extreme Sports.



Ronaldinho yageze muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018 yakirwa n’abafana b’umupira w’amaguru muri Kenya mbere y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 azaba ari umushyitsi mukuru mu gikorwa kizaba gikuriwe n’umukino uzahuza abakanyujijeho bava mu gice cy’Iburasirazuba n’abava mu gice cy’Iburengerazuba bwa Kenya, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Saa yine za mu gitondo ku masaha ya Kenya.

Ronaldinho ubwo yageraga i Nairobi muri Kenya

Ronaldinho ubwo yageraga i Nairobi muri Kenya 

Ronaldinho wakiniye amakipe nka PSG, FC Barcelona na AC Milan biteganyijwe ko azaba ari mu ikipe y’abakanyijijeho (Football Veterans) bazaba bakina n’ikipe ya Sofapaka isanzwe iterwa inkunga na Betika kompanyi ikora ibyo gutega ku mikino. Ni umukino uzakinwa ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2018 ku kibuga cy’ikipe ya KCB SC i Ruaraka.

Ronadlinho aganira n'abanyamakuru

Ronadlinho aganira n'abanyamakuru

Ronaldinho ubwo yaganiraga n'abanyaamakuru yari afite n'umusemuzi we bwite (Iburyo)

Ronaldinho ubwo yaganiraga n'abanyaamakuru yari afite n'umusemuzi we bwite (Iburyo) 

Dore abalkinnyi bazaba bari mu ikipe ya Ronaldinho:

1. Mathew Ottamax, Josiah Ougo, Tom Juma, Simeone Mulama, Ramadhan Balala , Francis Oduor, Titus Mulama, Allan Wanga, Maurice Sunguti, Edward Karanja, Dennis Oliech, Victor Onyango, Mahmoud Abbas, Austin Oduor, Musa Otieno, Henry Motego, Henry Motego – Kisii, Ramadhan Balala (Kakamega), Allan Wanga (Kakamega), Jacob Ghost Mulee (Umutoza).

Ronaldinho yazanwe ku nkunga ya Betika

Ronaldinho yageze muri Kenya ku nkunga ya Betika 

PHOTOS: KELLY AYODI (Kenya) 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND