RFL
Kigali

MU MAFOTO: Police na APR FC zongeye kugwa miswi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/05/2017 15:33
0

Ikipe ya Police FC yongeye kugwa miswi na APR FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017.

Byategereje umunota wa 55’ kugira ngo Nshimiyimana Imran wahoze muri Police FC afungure amazamu ku nyungu za APR FC kuko amakipe yombi yari yarangije igice cya mbere ari 0-0. Nyuma y’iminota icumi ubwo byari bigeze ku munota wa 65’, Usengimana Danny yinjije igitego cyaturutse kuri coup franc yatewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Police FC yari yaserukanye umwambaro mushya, yakomeje kugorwa n’imipira myinshi ya APR FC yacaracaraga mu rubuga rwabo ariko Twagizimana Fabrice Ndikukazi wari mu mutima w’ubwugarizi ababera umucunguzi nyuma y’igihe yari amaze arwaye urutugu.

Seninga Innocent wari wakiriye umukino yari yagaruye kapiteni Twagizimana Fabruce bituma Umwungeri Patrick abanza hanze mu gihe Mushimiyimana Mohammed yabanje mu kibuga akina inyuma y’abasatira bikaza gutuma Biramahire Abdey abura umwanya mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga nubwo yaje kujyamo ku munota wa 60’.

Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa yari yakaniye umukino ashingiye hagati mu kibuga kuko yafashe Mukunzi Yannick na Nshimiyimana Imran akababanza mu kibuga nk’abakinnyi bakina nimero gatandatu bose (Deux Casseurs).

Ikipe ya Police FC yari mu rugo yakoze amakosa umunani (8) mu gice cya mbere inakora andi atandatu (6) mu gice cya kabiri. Aya makosa yose uko ari 14 yatumye APR FC itera imipira 14 y’imiterekano. Police FC kandi yabonye koruneri imwe (1) mu gice cya kabiri kuko mu gice cya mbere nta n’imwe yabonye. Mu makosa 14 Police FC yakoze muri uyu mukino, byayiviriyemo gucyura amakarita abiri y’imihondo harimo iyahawe Imurora Japhet ku munota wa 84’ n’iyahawe myugariro Habimana Hussein ku munota wa 86’ w’umukino.

APR FC yakoze amakosa icyenda (9) mu gice cya mbere n’andi makosa atanu (5) mu gice cya kabiri, ibi byatumye Police FC itera coup franc 14 mu mukino wose.

Muri gahunda zo gusimbuza, Biramahire Abedy yasimbuye Mushimiyimana Mohammed ku munota wa 60’ mu gihe Imurora Japhet yasimbuwe na Muzerwa Amin ku munota 89’ ku ruhande rwa Police FC.

Ku munota wa 68’ Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbura Hakizimana Muhadjli utagize byinshi agaragaza mu mukino. Rugwiro Herve yagize ikibazo ubwo yakizaga izamu Danny Usengimana atsinda igitego, yasimbuwe na Usengimana Faustin ku munota 58’ mu gihe Tuyishime Eric yasimbuye Sibomana Patrick Pappy.

Aya makipe yanganyije igitego 1-1 nyuma yo kuba mu mukino ubanza bari banganyije ibitego 2-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali.

11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice ©, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana Eric, Mico Justin, Imurora Japhet, Mushimiyimana Mohammed na Usengimana Danny.

APR FC:Emery Mvuyekure (GK), Rusheshangoga Michel ©, Bizimana Djihad, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Sibomana Patrick, Imanishimwe Emmanuel, Hakizimana Muhadjili na Issa Bigirimana.

Rusheshangoga Michel yitoza uko ari burekure amashoti

Rusheshangoga Michel yitoza uko ari burekure amashoti

Abandi bakinnyi ba APR FC bishyushya

Abandi bakinnyi ba APR FC bishyushya

Iyo Ngabo Albert atakinnye Rusheshangoga Michel niwe uba uyobora abakinnyi ba APR FC (Captain)

Iyo Ngabo Albert atakinnye Rusheshangoga Michel niwe uba uyobora abakinnyi ba APR FC (Captain)

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni mukuru wa Police FC nawe yari yiteguye buri kimwe

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni mukuru wa Police FC nawe yari yiteguye buri kimwe

Imurora Japhet bamutunganyiriza akaguru

Imurora Japhet bamutunganyiriza akaguru 

Seninga  Innocent n'abo bafatanya gutoza Police FC

Seninga  Innocent n'abo bafatanya gutoza Police FC

Nzarora Marcel yishyushya

Nzarora Marcel umunyezamu wa mbere wa Police FC yishyushya 

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC aganira utwanyuma na Rwasamanzi Yves umutoza wungirije

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC aganira utwanyuma na Rwasamanzi Yves umutoza wungirije

Seninga  Innocent abwira abakinnyi ibanga rya nyuma

Seninga  Innocent abwira abakinnyi ibanga rya nyuma

Seninga  Innocent asubiramo neza amayeri ku rupapuro

Seninga  Innocent asubiramo neza amayeri ku rupapuro

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba APR FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba APR FC

Abasimbura ba Police FC

Abasimbura ba Police FC 

Abatoza ba Police FC bari bambaye umwambaro mushya uretse Seninga nk'umutoza mukuru

Abatoza ba Police FC bari bambaye umwambaro mushya uretse Seninga nk'umutoza mukuru

Kimenyi Yves umunyezamu wa gatatu wa APR FC yari yaje mu bakinnyi 18 asimbuye Ntaribi Steven

Kimenyi Yves umunyezamu wa gatatu wa APR FC yari yaje mu bakinnyi 18 asimbuye Ntaribi Steven

Abakinnyi bisuganya mbere yo guseruka mu kibuga

Abakinnyi bisuganya mbere yo guseruka mu kibuga

Kuva ibumoso: Habimana Hussein (2), Nizeyimana Mirafa (4) na Mico Justin (8)

Kuva ibumoso: Habimana Hussein (2), Nizeyimana Mirafa (4) na Mico Justin (8)

Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga

Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga

Abakapiteni b'amakipe yombi

Abakapiteni b'amakipe yombi

Abandi bakinnyi basohoka

Abandi bakinnyi basohoka

Isengesho rihabwa umwanya mbere yo kwinjira mu kibuga

Isengesho rihabwa umwanya mbere yo kwinjira mu kibuga

Nizeyimana Mirafa yambaza iyamuremye ku nshuro ye ya kabiri ahura na APR FC kuva yagera muri Police FC

Nizeyimana Mirafa yambaza iyamuremye ku nshuro ye ya kabiri ahura na APR FC kuva yagera muri Police FC

Abakinnyi basuhuza abasifuzi

Abakinnyi basuhuza abasifuzi

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Emery Mvuyekure umunyezamu wa mbere wa APR FC wahoze muri Police FC

Emery Mvuyekure umunyezamu wa mbere wa APR FC wahoze muri Police FC

Abakapiteni n'abasifuzi

Abakapiteni n'abasifuzi

Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC nawe yahoze muri Police FC

Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC nawe yahoze muri Police FC

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Nizeyimana Mirafa acunga ingendo za Bizimana Djihad mu rubuga rwa Police FC

Nizeyimana Mirafa acunga ingendo za Bizimana Djihad mu rubuga rwa Police FC

Sibomana Patrick Pappy umwe mu bakinnyi ba APR FC bigaragaje mu gice cya mbere

Sibomana Patrick Pappy umwe mu bakinnyi ba APR FC bigaragaje mu gice cya mbere

Habimana Hussein wa Police FC ahangana na Hakizimana Muhadjili wa APR FC

Habimana Hussein wa Police FC ahangana na Hakizimana Muhadjili wa APR FC

..................Bakomeje kugereka

................Bakomeje kugereka

Habimana Hussein amaze kuwumwaka neza ahita reba aho yawutanga

Habimana Hussein amaze kuwumwaka neza ahita reba aho yawutanga

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yugarira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yugarira

Imurora Japhet azamukana umupira

Imurora Japhet azamukana umupira

Issa Bigirimana yazitiwe na Habimana Hussein

Issa Bigirimana yazitiwe na Habimana Hussein

Issa Bigirimana byarangiye aguye

Issa Bigirimana byarangiye aguye

Ishimwe Claude wari umusifuzi wo hagati yemeje ko nta kosa Habimana yakoze

Ishimwe Claude wari umusifuzi wo hagati yemeje ko nta kosa Habimana yakoze

Mushimiyimana Mohammed wa Police FC atanga amabwiriza

Mushimiyimana Mohammed wa Police FC atanga amabwiriza 

Iyo bagiye gutera koruneri biba ari ishiraniro imbere y'izamu

Iyo bagiye gutera koruneri biba ari ishiraniro imbere y'izamu

Mushyire ballon hasi!!!!!!!!!!!!!! Mutuze!!

Mushyire ballon hasi!!!!!!!!!!!!!! Mutuze!!

Mpozembizi Mohammed azamukana umupira ahunga Sibomana Patrick

Mpozembizi Mohammed azamukana umupira ahunga Sibomana Patrick

Mpozembizi Mohammed atakamba ku musifuzi ati ntumpe ikarita twaba dushize

Mpozembizi Mohammed atakamba ku musifuzi ati ntumpe ikarita twaba dushize

Seninga  Innocent yerekana iyeri ryo gukomeza bakina banyuranyuranamo arikio bibuka kugarira

Seninga  Innocent yerekana iyeri ryo gukomeza bakina banyuranyuranamo arikio bibuka kugarira

Aha aba yereka abakinnyi ko bagomba kujya bafata umuntu bamuturute inyuma bakamwambura umupira kuko ashobora kubasiga mu gihe bamuhagaze imbere

Aha aba yereka abakinnyi ko bagomba kujya bafata umuntu bamuturute inyuma bakamwambura umupira kuko ashobora kubasiga mu gihe bamuhagaze imbere 

Imanishimwe Emmanuel afata mu mugongo Imurora Japhet

Imanishimwe Emmanuel afata mu mugongo Imurora Japhet

Police FC

Habimana Hussein yaraguye ababara imikaya

Seninga  Innocent abwira Nizeyimana ibanga ryo gukoresha hagati

Seninga  Innocent abwira Nizeyimana ibanga ryo gukoresha hagati

Igice cya mbere kirangiye abakinnyi baruhukira mu kibuga

Igice cya mbere kirangiye abakinnyi baruhukira mu kibuga

Umufana wa APR FC yishimye mu bandi

Umufana wa APR FC yishimye mu bandi

Abafana bari bitabiriye

Abafana bari bitabiriye

Mashami Vincent  umutoza wungirije mu Mavubi

Mashami Vincent  umutoza wungirije mu Mavubi

Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi

Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yandika abakinnyi bahagaze neza

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yandika abakinnyi bahagaze neza

Kalisa Adolphe Camarada SG APR FC kumwe na bagenze be bafatanya mu kuyobora ikipe ya APR FC

Kalisa Adolphe Camarada SG APR FC kumwe na bagenze be bafatanya mu kuyobora ikipe ya APR FC

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIGALI

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIGALI

CIP Mayira Jean de Dieu SG wa Police FC inyuma ye hari hicaye Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sportrs  wanakoze aka kazi muri Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu SG wa Police FC inyuma ye hari hicaye Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sportrs  wanakoze aka kazi muri Police FC 

APR FC ubwo bishimiraga igitego

APR FC ubwo bishimiraga igitego

Danny Usengimana amaze kwishyura

Danny Usengimana amaze kwishyura

Abafana

Abafana

Abiga muri IPRC Kigali

Abiga muri IPRC Kigali

Umufana yerekana umwambaro wa Nizeyimana Mirafa

Umufana yerekana umwambaro wa Nizeyimana Mirafa

Muvandimwe JMV yafashe Rusheshangoga Michel mu ikabutura yanga ko amucika

Muvandimwe JMV yafashe Rusheshangoga Michel mu ikabutura yanga ko amucika

Bongeyeho iminota ine(4')

Bongeyeho iminota ine(4')

Abafana ba Rayon Sports bari bagiye kumwaza APR FC

Abafana ba Rayon Sports bari bagiye kumwaza APR FC

Abafana ba Rayon Sports bajya kwiyakira

Abafana ba Rayon Sports bajya kwiyakira 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND