RFL
Kigali

MU MAFOTO 80: Iby'ingenzi byaranze umukino Police FC yanyagiyemo Pepinieres FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2017 14:19
0

Ikipe ya Police FC yanyagiye Pepinieres FC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu. Mico Justin, Danny Usengimana, Biramahire na Songa bigaragaje mu gihe Mugisha Gilbert ariwe wahindukije umuzamu Nzarora Marcel.

Umukino ikipe ya Pepinieres FC yagaragaje gusatira ariko ukabona ibura amayeri yo kureba mu izamu, yaje gukosorwa ku muno4a wagauanu (5’) ubwo Mico Justin yafunguraga amazamu anuzuza ibitego 12.

Mbere gato ko amakipe ajya kuruhuka, Danny Usengimana yarebye mu izamu atsinda igitego cya kabiri cya Police FC cyabaye igitego cye cya 15 muri shampiyona igeze ku munsi wa 23. Igitego yatsinze kuri coup franc yateye ivuye ku ikosa Hitimana Omar yakoreye kuri Biramahire Abedy.

Ku munota wa 49’ amakipe avuye kuruhuka, Biramahire Abedy yarekuye ishoti rigana mu rucundura ahita yuzuza ibitego bine (4) mu mikino itatu ine aheruka gukina. Aha harimo igitego kimwe yatsinze Mukura Victory Sport, ibitego bibiri (2) yanyabitse FC Musanze byaje byiyongera kucyo yatsinze ikipe itaha ku Ruyenzi.

Songa Isaie wari winjiye ku munota  wa 73’ asimbuye Danny Usengimana, yaje kureba mu izamu ku munota wa 81’ w’umukino.

Igitego cy’impozamarira cya Pepinieres FC cyabonetse ku munota wa 89’ w’umukino gitsinzwe na Mugisha Gilbert ku mukino wongeweho iminota ibiri.

Indi mibare n’ibihe byaranze umukino:

Seninga Innocent yari yateruye ikipe yakoresheje akina na Kirehe FC ayibanza mu kibuga. Mu bakinnyi 18 yari afite yari yagaruye Ndayishimiye Celestin wanagiye mu kibuga ku munota wa 65’ asimbuye Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Mu gice cya mbere, Police FC yabonye koruneri eshatu (3) kuri eshanu (5) za Pepinieres FC.  Police FC kandi yateye imipira ine (4) y’imiterekano kuri itatu (3) ya Pepinieres FC.

Mu gice cya kabiri , Police FC yabonye koruneri ebyiri zatewe na Muzerwa Amin winjiye mu kibuga asimbuye Imurora Japhet ku munota wa 63’.

Biramahire Abedy yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 86’ w’umukino, ikaba ari nayo karita rukumbi yabonetse muri uyu mukino.

Seninga Innocent yavuze ko ashima uko abakinnyi be bitwaye mu mukino ndetse avuga ko ubu abona ku kigero cya 80% atakirangamiye igikombe ahubwo ubu ari kurwana ku kuba yatsindira umwanya wa kabiri ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

Muhoza Jean Paul avuga ko kuba yatangiye umukino abura abakinnyi babiri barimo na Kabula Mohammed byatumye atsindwa hakiri kare. Uyu mutoza avuga ko kandi adashaka kumva umuntu uzongera kumutongera kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe shampiyona itararangira.

Ubwo umukino wendaga gutangira, ikipe ya Pepinieres FC byabonekaga mu maso y’abantu ko iri bwambare imyenda y’umweru. Gusa ntibyakunze ko bayiserukana kuko Police FC nayo yari yambaye imyenda yiganjemo ubururu bityo komiseri w’umukino yumvikana n’abari bahagarariye Pepinieres FC kuba bahindura imyenda , birangira bakinnye bambaye imyenda yiganjemo ubururu , imyenda byabonekaga ko ari mishya, bagira amahirwe yo kuyiserukana nubwo ariyo bishyuhije bambaye bibwira ko bari buyikuremo bakambara umweru.

 Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel 18 (GK,C), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Umwungeri Patrick 5, Habimana Hussein 2, Nizeyimana Mirafa 4, Eric Ngendahimana 24, Imurora Japhet 19, Usengimana Danny 10, Mico Justin 8 na Biramahire Abdey 27.

Pepinieres FC: Nsabimana Jean De Dieu Shawulini 1 (GK), Mitima Isaac 16, Kagaba Obed 3, Hakizimana Abdoulkalim 15, Hitimana Omar12 ©, Nahimana Abdoul, Mugisha Gilbert 11, Habamahoro Vincent 17, Nduwimana Michael, Lubega Joseph 13 na Ishimwe Kevin 10.

 Pepinieres FC bishyusha

Pepinieres FC bishyusha mbere y'umukino

Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC yitegereza abakinnyi

Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC yitegereza abakinnyi

Moussa Haulle umutoza w'abanyezamu ba Pepinieres FC wanatoje muri APR FC

Moussa Haulle umutoza w'abanyezamu ba Pepinieres FC wanatoje muri APR FC

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini umunyezamu wa mbere wa Pepinieres FC

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini umunyezamu wa mbere wa Pepinieres FC

Pepinieres FC yishyujije yambaye imyenda yiganjemo ubururu bazi ko baza kuyikuramo bakambara umweru

Pepinieres FC yishyujije yambaye imyenda yiganjemo ubururu bazi ko baza kuyikuramo bakambara umweru

Rwibutso Claver  umutoza wa kabiri wungirije muri Pepinieres FC

Rwibutso Claver  umutoza wa kabiri wungirije muri Pepinieres FC

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Usengimana Danny rutahizamu wa Police FC yishyushya

Usengimana Danny rutahizamu wa Police FC yishyushya

Maniraguha Jean Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC

Maniraguha Jean Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC

Gashayija Emmanuel'Physiotherapist' wa Police FC

Gashayija Emmanuel'Physiotherapist' wa Police FC

Habimana Hussein myugariro wa Police FC yishyushya

Habimana Hussein myugariro wa Police FC yishyushya

Biramahire Abedy  agorora ijoshi

Biramahire Abedy  agorora ijoshi 

Mpozembizi Mohammed myugariro w'iburyo wa Police FC

Mpozembizi Mohammed myugariro w'iburyo wa Police FC

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC

Nzarora Marcel n'umutoza we Maniraguha Jean Claude

Nzarora Marcel n'umutoza we Maniraguha Jean Claude

Ndayishimiye Celestin waherukaga mu kibuga Pepinieres FC yakira Police FC ku Ruyenzi yongeye kuza mu kibuga asimbuye

Komiseri n'abasifuzi b'umukino biga ku myenda ya Pepinieres FC

Komiseri n'abasifuzi b'umukino biga ku myenda ya Pepinieres FC

Nzarora Marcel kapiteni akanaba umunyezamu wa Police FC

Nzarora Marcel kapiteni akanaba umunyezamu wa Police FC

Nduwimana Michael rutahizamu wa Pepinieres FC

Nduwimana Michael rutahizamu wa Pepinieres FC

Muvandimwe JMV utaritwaye neza muri uyu mukino nk'uko asanzwe akina

Muvandimwe JMV utaritwaye neza muri uyu mukino nk'uko asanzwe akina

Amakipe Yombi asuhuzanya

Amakipe Yombi asuhuzanya

Baba  bahana ibyitwa 'Ama-Chances'

Baba  bahana ibyitwa 'Ama-Chances'

Abakapiteni bajya gutombola ibibuga

Abakapiteni bajya gutombola ibibuga

Bamaze kubyeranwaho

Bamaze kubyeranwaho

11 ba Police FC

11 ba Police FC

 11 ba pepiniere FC

11 ba Pepinieres FC Muhoza Jean Paul yabanje mu kibuga ntiyanasimbuza

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Pepinieres FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Pepinieres FC

Police FC mu isengesho

Police FC mu isengesho

Abasimbura ba Police FC

Abasimbura ba Police FC 

Mico Justin atera coup franc

Mico Justin atera coup franc

Amaze gutsinda igitego

Amaze gutsinda igitego

Muvandimwe JMV yahise amwitendekaho

Muvandimwe JMV yahise amwitendekaho

Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu

Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu

Igitego kiraryoha

Igitego kiraryoha

abafana

Abafana

Danny Usengimana nyuma y'igitego cya kabiri

Danny Usengimana nyuma y'igitego cya kabiri

Biramahire Abedy arekura ishoti ryabyaye igitego cya gatatu

Biramahire Abedy arekura ishoti ryabyaye igitego cya gatatu

Biramahire Abedy yishimira igitego cya gatatu

Biramahire Abedy yishimira igitego cya gatatu

Hari igihe ugwa.........

Hari igihe ugwa.........

.............Guhaguruka bikaba urubanza..........Kagaba Obed myugariro wa Pepinieres FC

.............Guhaguruka bikaba urubanza..........Kagaba Obed myugariro wa Pepinieres FC

Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC bamuteye ibiteye ibitego inyota iramutaha

Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC bamuteye ibiteye ibitego inyota iramutaha

Imurora Japhet umukinnyi ushobora kuba afite imbaraga nyinshi kurusha abandi muri Police FC

Imurora Japhet umukinnyi ushobora kuba afite imbaraga nyinshi kurusha abandi muri Police FC

Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC

Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC

Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga ha Police FC

Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga ha Police FC

Eric Nshimiyimana

Eric Ngendahimana yakiniye Sunrise FC, FC Musanze mbere yo kuza muri Police FC mu mwaka w'imikino 2016-2017

Biramahire Abedy umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri shampiyona

Biramahire Abedy umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri shampiyona

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC

Nizeyimana Mirafa bita Rafinha nawe akina hagati muri Police FC

Nizeyimana Mirafa bita Rafinha nawe akina hagati muri Police FC

Nizeyimana Mirafa uba ufite akazi ko kwambura imipira hagati mu kibuga

Nizeyimana Mirafa uba ufite akazi ko kwambura imipira hagati mu kibuga

Muhoza Jean umutoza wa Pepinieres FC

Muhoza Jean umutoza wa Pepinieres FC

Seninga  Innocent asubiramo neza amayeriku rupapuro

Seninga  Innocent asubiramo neza amayeriku rupapuro

Joseph Lubega inkweto yaramushyuhanye ayikuramo ashyiramo indi

Joseph Lubega inkweto yaramushyuhanye ayikuramo ashyiramo indi

Kalimba Richard umutoza wungirije muri Pepinieres FC yarahagurutse atanga amabwiriza abonye Police FC iri kumucanga araturika araseka

Kalimba Richard umutoza wungirije muri Pepinieres FC yarahagurutse atanga amabwiriza abonye Police FC iri kumucanga araturika araseka

Biramahire Abedy yigerereza kuri Hitimana Omar ushobora kuba amukubye kabiri mu myaka y'ubukure

Biramahire Abedy yigerereza kuri Hitimana Omar ushobora kuba amukubye kabiri mu myaka y'ubukure

Akaruhuko

Akaruhuko 

Pepiniere Fc Hakizimana Abdoulkalim

Hakizimana Abdoulkalim  wa pepinieres FC agenzura umupira hagati mu kibuga

Biramahire Abedy

Umusifuzi yandika ku ikarita y'umuhondo yahaye Biramahire Abedy

Biramahire Abedy nyuma yo kwerekwa ikarita y'umuhondo

Biramahire Abedy nyuma yo kwerekwa ikarita y'umuhondo

Incundura za sitade ya Kicukiro

Incundura za sitade ya Kicukiro

Gutahana ifoto wakwereka abantu ntabwo ari ibya buri muntu cyangwa buri gikoresho witwaje

Gutahana ifoto wakwereka abantu ntabwo ari ibya buri muntu cyangwa buri gikoresho witwaje

Kwitangira ikipe

Kwitangira ikipe

Muzerwa Amini 15 ajya kwinjira mu kibuga

Muzerwa Amini 15 ajya kwinjira mu kibuga

Amini Muzerwa baramwizera mu gutera koruneri

Amini Muzerwa baramwizera mu gutera koruneri

Ndayishimiye Celestin ahaguruka ajya kwinjira mu kibuga asimbura Muvandimwe JMV

Ndayishimiye Celestin ahaguruka ajya kwinjira mu kibuga asimbura Muvandimwe JMV

Mugisha Gilbert watsindiye Pepinieres FC impozamarira

Mugisha Gilbert watsindiye Pepinieres FC impozamarira

Bongeyeho iminota ibiri (2)

Bongeyeho iminota ibiri (2)

Seninga  Innocent aganira n'abanyamakuru

Seninga  Innocent aganira n'abanyamakuru

Nubwo Pepinieres FC irambye ku mwanya wa nyuma ntabwo Muhoza akozwa kumanuka

Nubwo Pepinieres FC irambye ku mwanya wa nyuma ntabwo Muhoza akozwa kumanuka

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND