Ikipe ya Manchester United yatwaye irushanwa ry’igikombe cya ‘English Football League Cup” cyahoze cyitwa Carling Cup ubwo yari imaze gutsinda Southampton ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Zlatan Ibrahimovic ku munota wa 19’ w’umukino ku ruhande rwa Manchester United. Jesse Lingard yaje kongeramo ikindi ku munota wa 38’ w’umukino amakipe ajya kuruhuka Manchester United iri imbere.
Mbere yuko bajya kuruhuka ku munota wa 45’, Manolo Gabbiadini yashyuye igitego cya mbere ndetse aza kungamo ikindi bavuye kuruhuka ku munota wa 48’. Manchester United yategereje umunota wa 87’ kugira ngo Zlatan Ibrahimovic ababere umucunguzi banatware igikombe batsindiye bigoye.
Zlatan yigaragaza ku gikombe yavunikiye
Manchester United biyerekana ku gikombe
JOSE Mourinho yerekana igikombe
Shampanye imenwa mu bicu
Zlatan Ibrahimovic aterekamo igitego akoresheje umutwe
...............yiyereka abafana
Zlatan atera coup franc yabyaye igitego cya mbere
................yasimbutse yiyereka abafana
Jesse Lingaard areba mu izamu ku munota wa 38'
Manolo Gabbiadini yishimira igitego
Marouane Felaini, Michael Carrick na Wayne Rooney bishyushya
Abafana bashimagiza Paul Pogba
Mbere y'umukino Stade Wembley yari iteguwe bikomeye
Zlatan Ibrahimovic areba abafana ba Manchester United
Abayobozi n'ibihangange muri ruhago y'Abongereza basuhuza Manchester United mbere y'umukino ari nako kapiteni Chris Smalling agenda abavuga amazina
Abafana ba Southampton
Antonio Valencia ahangana na Ryan Bertrand
Zlatan agwa mu bwugarizi bwa Sothampton
..............Ubwo Manolo Gabbiadini yatsindaga igitego cya mbere ku nyungu za Southampton
....gusa berekanye ko uyu musore yari yaraririye
Jose Mourinho atanga amabwiriza
Jesse Lingaard na Zlatan Ibrahimovic bishimira umusaruro
Jesse Lingaard yahise ajya gushimira inshuti ye Paul Pogba
Mourinho aganira na Rooney mbere yo kujya mu kibuga
Puel utoza Southampton ntiyumvaga ukuntu atabona ibitego kare
Umukino urangiye, Zlatan yagize imbamutima apfukama hasi bagenzi be baza kumuhagurutsa
Abakinnyin bajya kwambikwa imidali
Byari ibyishimo bikomeye kuri Manchester United
Paul pogba ku gikombe
Photos-Credit: DailMail
TANGA IGITECYEREZO