David Silva, Aymeric Laportena Bernardo Silva bafashije Manchester City kunyagira Shakhtar Donetsk ibitego 3-0 bityo bahita banayobora itsinda rya gatandatu (F) n’amanota atandatu (6) mu mikino itatu (3).
Igitego cya mbere cya Manchester City cyatsinzwe na David Silva ku munota wa 30’, Aymeric Laporte ashyiramo ikindi ku munota wa35’ mbere yuko Bernardo Silva yungamo ikindi ku munota wa 71’ w’umukino.
Uyu mukino waberaga ku kibuga cya Stadion Metalist, wabonetsemo amakarita abiri y’umuhondo irimo imwe yahawe Sergey Krivtsov wa Shakhtar ku munota wa 87’ indi ihabwa Nicolas Otamendi wa Manchester City ku munota wa 90’ w’umukino.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Hoffenheim yanganyije na Lyon ibiyego 3-3 birimo igitego bya Andrej Kramaric (33’, 47’) na Joelinton (90’) ku ruhande rwa Hoffenheim ndetse na Bertrand Traore (27’), Tanguy Ndombele Alvaro(59’) na Memphis Depay (67’) ku ruhande rwa Lyon.
Nyuma y’imikino itatu (3), Manchester City iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6), Lyon ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu (5), TSG 1899 Hoffenheim ni iya gatatu n’amanota abiri (2) mu gihe Shakhtar Donetsk iri ku mwanya wa kane nayo n’amanota abiri (2) n’umwenda w’ibitego bibiri (2).
Bernardo Silva ashaka inzira dore ko yanaje kubona igitego
Bernardo Silva yishimira igitego cye yatsinze ku munota wa 71'
Gabriel Jesus agerageza igitego cy'umutwe
Raheem Sterling (7) ashaka inzira yamugeza ku izamu ariko Mykola Matviyenko amuri hafi
Manchester City iri imbere mu itsinda nyuma y'amanota 3 yasaruye kuri uyu wa Kabiri
David Silva kapiteni wa Manchester City arekura ishoti rigana mu izamu
David Silva yishimira igitego yatsinze ku munota wa 30' w'umukino
Aymeric Laporte myugariro wa Manchester City we yabateye igitego cy'umutwe
Aymeric Laporte (14) yishimira igitego yatsinze ku mupira wavuye kwa Kevin De Bryne
Kevin De Bryne atanga umupira wabyaye igitego cyatsinzwe na Aymerci Laporte
Dore uko imikino yarangiye (E-H):
Itsinda E:
-AEK Athens 0-2 FC Bayern Munchen
-Ajax 1-0 Benfica
Itsinda F:
-Hoffenheim 3-3 Lyon
-Shakhtar Donetsk 0-3 Manchester City
Itsinda G:
-Real Madrid 2-1 Viktoria Plzen
-AS Roma 3-0 CSKA Moscow
Itsinda H:
-Young Boys 1-1 Valencia
-Manchester United 0-1 Juventus
Pep Guardiola (ibumoso) umutoza mukuru wa Manchester City wabonaga yiturije
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO