Shampiyona iba itegerejwe na benshi y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza, Barclays premier league, mu mpera y’iyi weekend yari yakomeje aho hakinwaga imikino y’umunsi wa 8. Muri rusange uyu munsi wararanzwe n’udushya twinshi ndetse usiga amakuru menshi akomeje kugarukwaho cyane n’abasesenguzi n’abakunzi ba ruhago muri rusange.
Kwigaranzura kwa Arsenal imbere ya Manchester United, kwirukanwa k’umutoza wa Liverpool, Brandan Rodgers, kongera gutsindirwa ku kibuga cyayo kwa Chelsea ndetse no kwigaragaza cyane kwa rutahizamu Sergio Kun Aguero watsinze ibitego 5 wenyine afasha ikipe ye ya Manchester city kunyagira Newcastle ibitego 6 kuri 1 ihita isubira ku mwanya wa mbere w’agateganyo ni bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi.
Arsene Wenger nyuma y'imikino 8 ya shampiyona adatsinda Manchester United, yabashije kubigeraho ayinyagira 3
Duhereye ku mukino wari utegerejwe cyane wahuzaga ikipe ya Arsenal na Manchester United. Ni umukino ikipe ya Manchester United benshi bayihagamo amahirwe ariko ibintu byaje guhinduka nyuma y’iminota 20 gusa y’igice cya mbere aho Arsenal yari yamaze kubona ibitego byayo 3, bya Alex Sanches wafunguye amazamu ku munota wa 6, Mesut Ozil ashyiramo icya kabiri ku munota wa 7, mu gihe Alex Sanches yaje gusubizamo ikindi ku munota wa 20.
Alex Sanches yatsinze igitego nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Theo Walcoot
Mu kanya nka ko guhumbya Mesut Ozil yahise ashyiramo icya kabiri
Alex Sanches yarangije gahunda ku munota 20
Ibyishimo byari byose
Abafana ba Arsenal bongeye kumwenyura nyuma y'iminsi yari ishize batishimiye umutoza wabo
Umutoza Louis van Gaal yari yumiwe, akaba yaranashinjijwe iyi tsinzwe kubera uburyo yari yapanze abakinnyi be butavuzweho rumwe
Memphis Depay agerageza gufasha ikipe ye
Rooney n'ingabo ze byari byanze
Undi mukino wabaye ugasiga amateka mabi, ku ikipe ya Chelsea n’umutoza wayo Jose Mourinho ni uwari wahuje Chelsea yakiraga Southampton i Stamford bridge maze iza kuhatsindirwa ibitego 3 kuri 1. Steven Davis, Saido Mane na Graziano Pelle nibo batsindiye Southampton bituma Chelsea ihita yisanga ku mwanya wa 16.
Willian niwe wari wafungue amazamu kuri free kick, ariko nyuma ikipe yarabigaranzuye
Steven Davis yatsinze igitego cyo kunganya
Saido Mane yaboneye ikipe ye igitego cya kabiri
Graziano Pelle umutaliyani ukinira Southampton yaboneye ikipe ye igitego cya gatatu
Umuherwe Roman Abramovich wari witabiriye uyu mukino nawe yatahanye agahinda nyuma y'uko ikipe ye ikomeje kugaragaza intege nke
Abasore ba Chelsea baragerageje biranga biba iby'ubusa
Nyuma y'iyi ntsinzwi Jose Mourinho avuga ko adateganya kwegura ngo cyeretse n'iyirukanwa
Indi kipe yakomeje kutitwara neza ni Liverpool yari yakiriwe na Everton baza kunganya igitego 1 kuri 1, byahise binaviramo umutoza Brendan Rodgers kwirukanwa muri iyi kipe bikaba bikomeje kuvugwa ko uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jurgen Klopp wahoze atoza Borussia Dortmond cyangwa Carlo Ancelotti.
Danny Ings niwe wari wafunguye amazamu ku munota wa 41
Lukaku yishimira igitego cyo kwishyura
Uyu niwo mukino wa nyuma Brendan Rodgers yatoje Liverpool
Ikipe ya Manchester city yo yongeye kwisubiza umwanya wayo wa mbere nyuma yo kunyagira ikipe ya Newcastle ibitego 6 kuri 1. Harimo ibitego bya rutahizamu w’umunyargentine, Sergio Kun Aguero watsinze wenyine ibitego 5 mu minota 20 gusa, naho rutahizamu mushya w’iyi kipe Kevin De Bruyne nawe akomeza kwigaragaza atsinda igitego cya 6.
Sergio Kun Aguero yatsinze wenyibe ibitego 5
Kevin De Bruyne nawe akomeje kwigaragaza neza muri iyi kipe y'ubururu bw'ijuru
Kevin De Bruyne nawe akomeje kwigaragaza neza muri iyi kipe y'ubururu bw'ijuru
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO