RFL
Kigali

Mu mafoto ibyaranze umunsi wa 8 wa shampiyona yo mu Bwongereza, Barclays Premier league

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/10/2015 7:40
3


Shampiyona iba itegerejwe na benshi y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza, Barclays premier league, mu mpera y’iyi weekend yari yakomeje aho hakinwaga imikino y’umunsi wa 8. Muri rusange uyu munsi wararanzwe n’udushya twinshi ndetse usiga amakuru menshi akomeje kugarukwaho cyane n’abasesenguzi n’abakunzi ba ruhago muri rusange.



Kwigaranzura kwa Arsenal imbere ya Manchester United, kwirukanwa k’umutoza wa Liverpool, Brandan Rodgers, kongera gutsindirwa ku kibuga cyayo kwa Chelsea ndetse no kwigaragaza cyane kwa rutahizamu Sergio Kun Aguero watsinze ibitego 5 wenyine afasha ikipe ye ya Manchester city kunyagira Newcastle ibitego 6 kuri 1 ihita isubira ku mwanya wa mbere w’agateganyo ni bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi.

Arsene Wenger

Arsene Wenger nyuma y'imikino 8 ya shampiyona adatsinda Manchester United, yabashije kubigeraho ayinyagira 3

Duhereye ku mukino wari utegerejwe cyane wahuzaga ikipe ya Arsenal na Manchester United. Ni umukino ikipe ya Manchester United benshi bayihagamo amahirwe ariko ibintu byaje guhinduka nyuma y’iminota 20 gusa y’igice cya mbere aho Arsenal yari yamaze kubona ibitego byayo 3, bya Alex Sanches wafunguye amazamu ku munota wa 6, Mesut Ozil ashyiramo icya kabiri ku munota wa 7, mu gihe Alex Sanches yaje gusubizamo ikindi ku munota wa 20.

Alex Sanches

Alex Sanches yatsinze igitego nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Theo Walcoot

Ozil

Mu kanya nka ko guhumbya Mesut Ozil yahise ashyiramo icya kabiri

Alex Sanches

Alex Sanches

Alex Sanches yarangije gahunda ku munota 20

Alex Sanches

Ibyishimo byari byose

Alex Sanches

arsenal

Abafana ba Arsenal bongeye kumwenyura nyuma y'iminsi yari ishize batishimiye umutoza wabo

Van

Umutoza Louis van Gaal yari yumiwe, akaba yaranashinjijwe iyi tsinzwe kubera uburyo yari yapanze abakinnyi be butavuzweho rumwe

Mempis Depay

Memphis Depay agerageza gufasha ikipe ye

Rooney

Rooney n'ingabo ze byari byanze

Undi mukino wabaye ugasiga amateka mabi, ku ikipe ya Chelsea n’umutoza wayo Jose Mourinho ni uwari wahuje Chelsea yakiraga Southampton i Stamford bridge maze iza kuhatsindirwa ibitego 3 kuri 1. Steven Davis, Saido Mane na Graziano Pelle nibo batsindiye Southampton bituma Chelsea ihita yisanga ku mwanya wa 16.

chelsea

Willian niwe wari wafungue amazamu kuri free kick, ariko nyuma ikipe yarabigaranzuye

david

David

Davis

Steven Davis yatsinze igitego cyo kunganya

saido

Saido Mane yaboneye ikipe ye igitego cya kabiri

Pelle

pelle

Graziano Pelle umutaliyani ukinira Southampton yaboneye ikipe ye igitego cya gatatu

chelsea

Umuherwe Roman Abramovich wari witabiriye uyu mukino nawe yatahanye agahinda nyuma y'uko ikipe ye ikomeje kugaragaza intege nke


chelsea

hazard

chelsea

Chelsea

Abasore ba Chelsea baragerageje biranga biba iby'ubusa

Mourinho

Nyuma y'iyi ntsinzwi Jose Mourinho avuga ko adateganya kwegura ngo cyeretse n'iyirukanwa

Indi kipe yakomeje kutitwara neza ni Liverpool yari yakiriwe na Everton baza kunganya igitego 1 kuri 1, byahise binaviramo umutoza Brendan Rodgers kwirukanwa muri iyi kipe bikaba bikomeje kuvugwa ko uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jurgen Klopp wahoze atoza Borussia Dortmond cyangwa Carlo Ancelotti.

danny

Liverpool

Danny Ings niwe wari wafunguye amazamu ku munota wa 41

everton

lukako

Lukaku yishimira igitego cyo kwishyura

brendan

Uyu niwo mukino wa nyuma Brendan Rodgers yatoje Liverpool

Ikipe ya Manchester city yo yongeye kwisubiza umwanya wayo wa mbere nyuma yo kunyagira ikipe ya Newcastle ibitego 6 kuri 1. Harimo ibitego bya rutahizamu w’umunyargentine, Sergio Kun Aguero watsinze wenyine ibitego 5 mu minota 20 gusa, naho rutahizamu mushya w’iyi kipe Kevin De Bruyne nawe akomeza kwigaragaza atsinda igitego cya 6.

aguero

aguero

sergio

Sergio Kun Aguero yatsinze wenyibe ibitego 5

bryne

Kevin

Kevin De Bruyne nawe akomeje kwigaragaza neza muri iyi kipe y'ubururu bw'ijuru

barclays

Kevin De Bruyne nawe akomeje kwigaragaza neza muri iyi kipe y'ubururu bw'ijuru

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Hhhhhhhh
  • sandra8 years ago
    barcelone yarambabajeee!
  • byiringiroEmmy8 years ago
    cerisi izabikoranibashyirahanwe abakinnyi





Inyarwanda BACKGROUND