RFL
Kigali

MU MAFOTO:Eric Nshimiyimana yashyamiranye na Samuel Uwikunda kuri sitade ya Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/04/2018 10:50
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 ni bwo AS Kigali yatsindwaga n’Amavubi U-20 ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade ya Kigali. Byiringiro Lague yatsinze ibitego byose by’Amavubi mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Ngama Emmanuel.



Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 75’, n’ubundi Amavubi (U-20) ni yo yari imbere n’ibitego 2-1, AS Kigali bakoze igikorwa cyo gusatira ndetse banatsinda igitego cyari kuba icya kabiri ariko umusifuzi wo hagati avuga ko Ntwari Fiacre wari mu izamu ry’Amavubi (U20) yabangamiwe n’abataha izamu ba AS Kigali bityo igitego ntikemerwa.

Igitego kikimara kwangwa, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yahise ahaguruka mu byicaro agenda agana aho Uwikunda Samuel (Wari umusifuzi wa kane) aho yari ahagaze atangira kumwumvisha uburyo bibye AS Kigali.

Eric Nshimiyimana (Ibumoso) na Uwikunda Samuel (Iburyo)

Eric Nshimiyimana (Ibumoso) na Uwikunda Samuel (Iburyo)

Mu ijwi ryari hejuru, Eric Nshimiyimana yabanje kumenyesha Uwikunda Samuel ko n’ubundi asanzwe yiba ikipe ya AS Kigali iyo yakinnye n’andi makipe ari gusifura. Byarakomeje anamusatira amwibuka ko mu mwaka w’imikino 2016-2017 yabibye bakanganya na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino Ndoli Jean Claude yavugiyemo ko amakipe yo mu Rwanda adafatwa kimwe.

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali ntabwo yumvaga ukuntu atari igitego

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali ntabwo yumvaga ukuntu atari igitego

Uwikunda Samuel yakomeje kwinginga Eric Nshimiyimana amubwira ko ibyemezo bitagenze neza mu misifurire bidakemurirwa ku murongo w’ikibuga kandi ko umusifuzi wa kane atari we ufata ibyemezo byihuta mu mukino kuko haba hari umusifuzi wo hagati. Ibi, Eric Nshimiyimana ntiyigeze ashaka kumwumva kuko yari ababajwe n’igitego babuze.

Uwikunda Samuel asobanura uko ibintu bigomba kugenda

Uwikunda Samuel asobanura uko ibintu bigomba kugenda

Uwikunda Samuel yabonye ko nta musaruro biri butange ahita afunga amaboko aramwihorera

Uwikunda Samuel yabonye ko nta musaruro biri butange ahita afunga amaboko aramwihorera

Mashami Vincent ahanura abakinnyi

Mashami Vincent ahanura abakinnyi

Byiiringiro Lague ku mupira

Byiringiro Lague ku mupira 

Mutijima Janvier akurura Nyirinkindi Saleh

Mutijima Janvier akurura Nyirinkindi Saleh

Nshimiyimana Marc Govin arwana no gushaka uko yazibira Ishimwe Kevin

Nshimiyimana Marc Govin arwana no gushaka uko yazibira Ishimwe Kevin

11 b'Amavubi U-20

Mashami Vincent yabanjemo abakinnyi n'ubundi yitabaje i Machackos mu mukino ubanza 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND