Ikipe y’igihugu ya Chile yabuze uko yazakandagira mu gikombe cy’isi cya 2018 nyuma yo kunyagirwa na Brezil ibitego 3-0. Gariel Jesus yabatsinze bibiri bayaje byiyongera ku cyo Paulinho yari yabonye muri uyu mukino.
Philip Coutinho yabanje kubona ikarita y’umuhondo ku munota wa 40’ mbere yuko Neymar Junior Santos wa Paris Saint Germain ayibona ku munota wa 45’ wageze amakipe akinganya 0-0.
Ku munota wa 55’ ni bwo Paulinho yafunguye amazamu. Chile yahise igira igihunga bayinjiza ikindi nyuma y’iminota ibiri (57’) cyatsinzwe na Gabriel Jesus wanaje kungamo ikindi ku munota wa 90’ w’umukino. Alexis Alesandro Sanchez ukinira Arsenal yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 54’ ndetse mugenzi we Mauricio Isla ayihabwa ku munota wa 68’.
Alexis Sanchez yari ababaye bikomeye
Mugenzi we Valdivia nawe yari amerewe nabi mu mutima
Chile iheruka gutwara Copa America nta burenganzira bafite bwo kujya i Moscow gukina
Paulinho afungura amazamu ubwo yari aherekejwe na Neymar
Paulinho yireka abafana
Gabriel Jesus aboneza mu izamu
Sanchez areba uko yakwambuka ubwugarizi bwa Brezil
Abafana ba Brezil
11 ba Brezil babanje mu kibuga
Allianz Parque Stadium iri i Sao Paulo (Brezil) ni yo yakiriye uyu mukino
Myugariro Dani Alves azamuka
Paulinho ateza icyugazi mu bwugarizi bwa Chile
Gabriel Jesus ukinira Manchester City yari ahanganye na Gary Medel wa Chile
Tite utoza Brezil yari yamaze gushyuha atanga amabwiriza agira ngo batamwishyura
Casemiro ubica bigacika muri Real Madrid yari yakaniye abanya-Chile
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO